Digiqole ad

PGGSS igeze muri LIVE: Amag the Black na Bruce Melodie bati iki?

Primus Guma Guma Super Star kuri iyi nshuro ya kane abahanzi inyota yo kuryegukana ni yose, kuva aho ibintu bihindukiye aho hatarebwa ukunzwe gusa ahubwo hanarebwa ubuhanga bw’umuhanzi cyane mu kuririmba by’umwimerere, byatumye n’abahanzi batahabwaga amahirwe biyongerera icyizere. Amag the Black na Bruce Melodie nubwo ari ubwa mbere binjiye muri iri rushanwa ubu nabo ntibivana mu bafite amahirwe.

Amag the Black na Bruce Melodie buri wese ngo yiteguye cyane ikiciro cya 'Live' ubu kigeweho
Amag the Black natwara irushanwa azarushaho kwiga Mechanique naho  Bruce Melodie we ngo aritwaye azashaka uko aririmbana na Fally Ipupa. Bombi biteguye cyane kuririmba ‘Live’ ubu bigeweho

Bombi babwiye Umuseke ko imyiteguro ni yose mu kwinjira mu kindi kiciro cy’irushanwa cya Live nyuma yo kubona ko amahirwe ari ay’abahanzi bagaragaje n’ubuhanga mu kuririmba.

Muri iki kiciro cyo kuririmba by’umwimerere (Live) hari abahanzi bamwe na bamwe bisanzwe bizwi ko amajwi meza yo kuririmba ari impano yabo (vocalists), abo barimo Teta Diana, Bruce Melodie, Christopher na Jules Sentore, nubwo n’abandi nabo utabaveba kuko bose ubu ni umwuga wabo.

Bruce Melodie ati “ Imbaraga nerekanaga muri ‘Playback’ ndabara ko zifite nka 50%, no muri ‘Live’ nzaba mfite 50% urumva ko ntacyo mbura ngo mbe nakwegukana iri rushanwa”.

Mu bitaramo bya ‘Live’ Bruce Melodie yahisemo kuzaririmba indirimbo ze; Telephone, Ndumiwe, Indorerwamo na Uzandabure. Izi zose ngo yiteguye cyane kuziririmba neza mu irushanwa ku buryo azerekana itandukaniro n’icyo arusha abandi bahanzi.

Ati “ Izi ni indirimbo zose niyandikiye, ni indirimbo ahanini ntura umuntu dukundana kuko akenshi niwe utuma nkora indirimbo z’urukundo. Iyo aza kuba adahari ntabwo nari kuba nkora muzika, nari kuba meze nk’umuyega uzungera mu kirere.”

Bruce Melodie avuga ko aramutse atwaye irushanwa rya PGGSS ikintu cya mbere yatekereza guhita akora ari ugukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Congo uba muri Amerika Fally Ipupa.

 

Niyo wambyutsa ngo ndirimbe nahita mfata micro nkaririmba – Amag

Ubusanzwe ni umu ‘rapper’ injyana ikunze kugorana kugaragaza ubuhanga bw’uyiririmba mu bitaramo bya Live, ari mu bahanzi nawe berekanye ko bakunzwe mu bitaramo bya ‘playback’ byasorejwe i Nyagatare muri week end ishize.

Amag the Black ati “ Imyiteguro nsa naho nayirangije, ubu n’iyo wambyutsa ngo njye kuririmba nahita mfata mico nkaririmba. Ubu ndashaka kwerekana uwo Amag The Black ariwe.”

Mu ndirimbo azaririmba Live harimo; Care, Turi ku ishuri, Uruhinja na u Rwanda rw’amafaranga, indirimbo nawe yiyandikiye zose.

We aramutse atwaye iri rushanwa ngo yarushaho gukomeza kwiga ibijyanye na ‘Mechanique’ kuko ngo aribyo byatumye abona amafaranga yo kujya muri studio gukora muzika bwa mbere nta muntu ubimufashije.

Amag avuga kandi ko atwaye iri rushanwa yakomeza gufasha imiryango itishoboye akunda gufasha.

Tumubajije iyo ari yo n’aho iba ati “Burya akaboko k’iburyo nigatanga ak’ibumoso ntikazabimenye”.

Guha Amag the Black amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ni ukwandika ubutumwa muri telephone ukandika umubare 2 ukohereza kuri 4343, naho guha amahirwe Bruce Melodie ni ukwandika umubare 3 ukohereza kuri 4343.

Ibitaramo bya Live biratangira kuwa gatandatu tariki 21 Kamena 2014 kuri stade nto Amahoro i Remera nimugoroba.

Muri aba bahanzi n’abandi umunani ni inde uha amahirwe muri iri rushanwa?

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish