Digiqole ad

Burya Kiliziya Gatulika turi abakene – Msgr Smaragde

Kiliziya Gatulika yakunze gutungwa agatoki kuba itabyaza umusaruro ubutaka bunini ifite no kudasana inyubako zayo bigararagara ko zishaje. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize nyuma y’umwiherero wo mu muhezo wari wahuje Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda ( CEPR) na MINALOC; Musenyeri Smaragde Mbonyintege uhagarariye iyi nama akaba n’umuvuzi wayo yatangaje ko ibi biterwa no kuba Kiliziya Gatulika ikennye ndetse n’abayoboke bayo bakaba batishoboye kandi aribo zingiro ry’imikorere yabo.

Musenyeri Smaragde avuga ko Kiliziya idakize
Musenyeri Smaragde avuga ko Kiliziya idakize

Kudasana inyubako za Kiliziya Gatulika, kutubaka inyubako zigezweho no kutabyaza umusaruro ubutaka bwayo ni bimwe mu byo Kiliziya Gatulika ikunze gutungwaho agatoki .

Musenyeri Smaragde avuga ko biterwa n’ubukene bwa Kiliziya no kutishobora kw’Abakirisitu bayo.

Burya Kiliziya Gatulika turi abakene, ibyo dukora byose tubifashwamo n’Abakirisitu,ntago amafaranga dukoresha tuyakura muri Banki, bisaba kubanza tukabyumvikanaho n’Abakirisitu bacu uko tuzabikora n’uburyo tuzabigeraho”. Musenyeri Mbonyintege.

Naho ku by’inzu bigaragara ko zishaje yagize ati “Iyo urebye igihe izi nzu zubakiwe zari zijyanye n’icyo gihe, ariko izo twubaka ubu zigiye zijyanye na Plan igezweho kandi tunazubaka twabanje kugirana ibiganiro na Leta twanatse ibyangombwa nk’abandi banyarwanda bose”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James we yavuze koku bijyanye n’imikoreshereze n’imicungire by’ubutaka bya Kiliziya Gatulika, nabyo bigomba kugenda mu murongo umwe n’uw’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda bose.

Yagize ati “ itegeko ry’imikoreshereze n’imicungire by’Ubutaka rirasobanutse, bwaba ubutaka bufitwe na Kiliziya Gatulika bwaba ubufitwe n’undi wese bugomba kubyazwa umusaruro nk’uko bisabwa n’amategeko”.

Ministre Musoni  atangaza ko kimwe n’abandi banyarwanda bose ibikorwa bya Kiliziya Gatulika byaba iby’imyubakire ndetse n’ibindi bijyana n’amikoro yabo ku buryo ubushobozi bwayo aribwo bugena bukanatanga isura y’ibyo bakoze.

Mu gihe gishize havuzwe iby’ubutaka bunini n’amashyamba Kiliziya ifite ariko bitabyazwa umusaruro ko Leta yaba ishaka kubifata ikabikoresha.

Uretse uburezi, gusesengura amateka no kuyubakiraho hagamijwe kuyakosora ndetse n’ibindi bikorwa bisanzwe bihuriwe na kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda ibi nabyo biri mu bizakomeza kuganirwaho ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • aha sinzi niba uyu mugabo yashakaga kuvuga ubukene busanzwe cg se ubundi kuko simbona uko kiriziya gatolika ikenne , keretse niba bakennye ku mutima

  • Kabure inka utukana ute bigeze aha. Bakennye k’umufuka kandi kubaho gikene ni ishema nkuko Kristu ari umukene. Ariko k’umutima ni abakire pee ndakurahiye. Nibo bita kuba kene kurusha bariya baba mu mitamenwa batazi ko habaho abashonji. Ngubwo bukire bw’ijambo ry Imana. Nicyo utumvise  kandi Gira amahoro

  • Ko bitoroshye gusa Kiliziya Gatulika ikwiye kuvugurura niba itishoboye ni isabe inkunga i Vatican bo barishoboye. Gusa abakristu nabo nibitabire gutera inkunga Kiliziya imwe rukumbi badaseba.

  • Kiliziya niya Yezu ntazatuma iseba ayibereye urutare. Uyu kandi ni Umwami w’Abami ntakimunanira.Abibaza niba Gaturika ikennye n’abatazi aho ikura imitungo ko ari mubakristu bayo bagize ama paroisses ntabwo rero babona amikoro yo kubaka imiturirwa aho bafite ibibanza mugihe gito. Imana ariko nibona ko bifite akamaro kubo yiremeye ntakabuza izatanga ubushobozi bikorwe ntampamvu yo guhagarika imitima.

  • hahhah, ibaze kiliziya gatorika yakennye, nukuvuga ng isi hapana u rwanda gusaisi yose yaba iri mukaga, aha reka tuvuge ko ubukene yaugaga ari bwa bundi bwo kumutima buhangayikye amaya ya Nyagasani ubukene bw’ijambo ry’Imana ! naho urebye nibikorwa ifite muri iki gihugu bikwereka ko ihagaze neza mubukungu, gusa kurundi ruhande umuntu yayishimira kiuri byinshi ifatanya na leta cyane cyane nkuburezi

  • ariko kiliziya igizwe n’abakristu iyo bakenye cyangwa bakize ubwo na kiliziya nuko iba imeze

  • Iyaba Leta uko ivuga ariko yakoraga byose byasobanuka. Ubundi iyo abagabo bicaranye ari nta macenga no kwiyemera bagera ku ngingo. Ubundi Leta ifite inshingano yo kwita ku mashuri, amavuriro,n’imibereho y’abanyagihugu ariko wajya kureba ugasanga hari ibyo isa naho idashyiramo akagufu…ubu se iyo mwarimu umuhembye 45 000 frw…Depite na Ministri ukabaha arenga 2 500 000frw  n’ibindi ntarondoye,,,nyuma ukamusaba kubaka igorofa aho atuye harya ubwoooo agahwa kari ku wundi..abakene se…ko hari n’abayobozi barihiwe na CARITAS ariko ninde ujya yibuka ko Kiriziya yamufashije…abenshi ntibize amaseminari..ariko usanga bagenza nka wa mwana ubona Mama wamubyaye atakigira isura akvuga ngo uriya Mukecuru ni uza gutera intabira y’iwacu cg akora isuku…twagiye tuzurikana ra….

Comments are closed.

en_USEnglish