Bugesera: Bakanguriwe imirire myiza n’isuku n’ubwo bo barira amapfa
Abaturage b’Akarere ka Bugesera bakunze kwibasirwa n’amapfa aturuka ku zuba ryinshi, aha mu Bugesera niho kuri uyu wa 13 Kamena 2013 hasorejwe ukwezi k’ubukangurambaka mu kwita ku mirire myiza,isuku n’isukura.
Ministeri y’iterambere ry’umugore n’umuryango ku bufatanye n’ibindi bigo nibyo byasozaga uku kwezi kuri mu ntego y’imisi 1 000 yo kurwanya imirire mibi, iyi gahunda yabereye mu kagali ka BatimaUmurenge wa Rweru mu Bugesera.
Abaturage basobanuriwe uburyo indyo nziza iba imeze mu mvugo no mu ngiro, gukangurira ababyeyi kwita ku isuku mu ngo zabo ndetse no kugaragaza uburyo abana bagomba kwitabwaho mu bijyanye n’isuku.
Abaturage bo muri uyu murenge baganiriye n’Umuseke bavuga ko ubu batorohewe n’amapfa, nta mazi ahagije, nta buryo bwo guhanga imirimo buhagije ngo babone ifaranga ryo kugura izo mboga n’ibindi byangombwa nkenerwa mu mirire myiza batozwa.
Oda Gasinzigwa Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango avuga ko nubwo ibi bibazo mu Bugesera bihari ariko ko imirire mibi n’isuku nke bidakwiye kwiyongera kuri ibyo bibazo kuko ngo nk’imirire mibi akenshi idaterwa no kubura ibyo kurya ahubwo kurya nabi ibihari.
Isuku nayo ngo ni imyumvire gusa naho isuku yo ikaba ari ukuyitaho nta kindi bisaba, ngo benshi ntibaba bafite ibikoresho byifashishwa mu gusukura abana.
Uwiragiye Pricilla umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage avuga ko kuba abaturage bagaragaza ibibazo by’inzara koko bihari.
Ngo hari ingamba zitandukanye ziri gushyirwa mu bikorwa cyane kwita kubishanga bifashishije amazi y’ibiyaga biri muri aka karere nk’ikiyaga cya Rweru ayo mazi akavomera imirima.
Iyi gahunda yo kuvomerera imirima hifashishijwe amazi y’ibiyaga ngo ikaba ari gahunda nshya ubu abaturage bakaba baratangiye kuyishishikarizwa ndetse hashakishwa n’ibikoresho by’ibanze bizanoza iyi gahunda y’igihe kirekire.
“Ibiyaga dufite dukuramo amafi dushakisha uburyo bwose ngo umunyarwanda ashobore kubona indyo yuzuye,ntubisaba kuba ufite byinshi ahubwo bisaba kubihuza n’indyo yuzuye bifashishije amazi make bashoboye kubona” Uwiragiye Pricilla.
Uwiragiye yabwiye abaturage ba Bugesera ko bakwiye gukangukira imirire myiza bahereye kubyo bafite ndetse n’isuku cyane cyane ku bana n’ababyeyi.
Photos/Eric Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
isuku, imirire myiza niyo ituma abana bakura neza maze ugasanga abana abameze neza, bakura batirondereza , babyitabire rero bizabageza kuri byinsi
Barataka inzara mwebwe mukajya kubigisha imirire myiza nisuku? Aka nakumiro mba ndoga Rwabugili.
Comments are closed.