Digiqole ad

Gicumbi: Hashakimana wakekwagaho uburozi yarashwe ahita apfa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena yarashe umusore witwa Hashakimana Eric w’imyaka 26 ahita apfa igihe yashakaga gutoroka.

ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Police y'u Rwanda
ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda

Uyu musore akaba yakorwagaho iperereza kubera gukekwaho kuroga abantu mu karere ka Gicumbi nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACPolice Damas Gatare yavuze ko uyu musore ku cyumweru yegereye abapolisi, abemerera ko ari inyuma y’igikorwa cyo kuroga abantu, anabemerera kujya kubereke aho yakuye ubwo burozi.

ACP Gatare yagize ati “Ku cyumweru tariki ya 15 Kamena mu masaha ya saa yine z’igitondo, Hashakimana yemereye itsinda rikora iperereza ko agiye kuryereka aho yakuye uburozi yakoresheje mu gasanteri ka Rukomo Akagari ka Nyamiyaga umurenge wa Kageyo ageze mu nzira ashaka gusimbuka imodoka ngo atoroke abapolisi bahita bamurasa ahita apfa.”

Akaba asaba abakekwaho ibyaha kwemera kugezwa mu butabera bakaburana, aho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Huuuum

  • Murekeraho kwica abana bu Rwanda cyangwa mbivuze mu kinyabupfura. murakoze.

  • Courage

  • Huummm ibi birakabije!!!! Inteko ishinga amategeko ikwiye gutumiza abo bireba bagasobanura uburyo abapolisi bahora barasa abantu bakavugango bashakaga gotoroka. Mbese ajyanwa kwarekana aho yakuye ubwo burozi yari kumwe n’umwunganira mu mategeko? Umuntu afatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha…..

  • Hahaha, f***!

  • Kubera ko yaroze afandi Ruvusha ahise araswa ntabindi bisobanuro. Afande se amererwe ate muri Kenya? iyi FDLR ko numva yadukanye amayeri mashya yo kurogana bahu

    • Ubundise wagerageza intwali nkaruvusha kunvako icuo ukwiye kitari gupfa arikinibarase abicanyi bose

Comments are closed.

en_USEnglish