Digiqole ad

MIFOTRA irakora iki ngo itangwa ry’akazi rinyure bose?

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Anastase Murekezi uyu munsi yari imbere ya Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, aho yasobanuye ko Leta yashyizeho ingamba nyinshi zo kunoza itangwa ry’akazi no gucunga abakozi bayo. Ni nyuma y’ibyagaragajwe bikemanga imitangirwe y’akazi n’imikorere y’abakozi ba Leta.

Minisitiri Murekezi Anastase ubwo yari imbere ya Komisiyo
Minisitiri Murekezi Anastase ubwo yari imbere ya Komisiyo y’abasenateri kuri uyu wa mbere

Iyi komisiyo yatumiye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu rwego rwo kungurana ibitegezo na we kuri raporo yakozwe mu mwaka w’umurimo 2012-13 yerekanye ko hakiri ibibazo binyuranye mu mitangirwe y’akazi no mu gucunga abakozi ba Leta.

Iyo raporo igaragaza ko abantu bagera kuri 67% aribo babona ko gutanga akazi mu Rwanda binyura mu mucyo abandi basigaye bakaba badafitiye icyizere inzego zitanga akazi mu Rwanda.

Muri iyo raporo kandi byagaragaye ko hari abakozi bajya mu myanya batapiganiye, abakozi bahabwa akazi batujuje ibisabwa, ibigo bikora bidafite imbonerahamwe igaragaza uko bikora, ibidatanga amanota ku bakozi kandi ariyo ashingirwaho kugira ngo umukozi azamurwe mu ntera.

Hari ngo n’abakoresha batinda gutanga ibisabwa ngo abakozi babo babone umushahara bigatera ikibazo cy’ibirarane ndetse ngo hari n’abatinda kwishyurira abakozi babo ubwishingizi mu kwivuza.

Ibi bibazo ariko cyane icy’uko hakiri umubare munini w’abaturage badafitiye ikizere inzego zitanga imirimo, nibyo Ministre w’abakozi ba Leta yaganiriyeho n’akanama k’abasenateri kuri uyu wa mbere.

Abakosora ikizami cyanditse sibo bazajya bakoresha ‘interview’

Nk’uko Ministre w’Abakozi ba Leta yabisobanuye, bi ngo ni ugukemura ikibazo cyagaragaye cy’uko hari abantu bagira amanota make mu kizamini cy’akazi cyanditse ariko ugasanga mu kizamini cyo kuvuga (Oral Interview) bahawe amanota menshi cyane agahita abazamura.

Ibyo rero ngo bizakemurwa no gushyiraho abakosora ikizamini cyanditse batandukanye n’abakosoye ikizamini cyo kuvuga, akanama kakosoye ikizamini cyanditse kakazajya gatangaza amanota nyuma abandi na bo batangaze ay’ikizamini cyo kuvuga nyuma noneho hakorwe impuzandengo y’ayo manota.

Minisitiri yabwiye Abasenateri bo muri Komisiyo y’imibereho myiza ko hari hatekerejwe gushyiraho ikigo gishinzwe gushakira abakozi Leta, ariko icyo cyifuzo cyamaganirwa kure ngo kuko byari kujya bitinda cyane (bureaucracy).

Mu gihe abenshi mu rubyiruko bumva ko bagomba kubona akazi mu nzego za Leta, ngo buri mwaka abo Leta ishobora gukoresha ni 2% by’abafite imbaraga n’ubushobozi, kandi ngo uko ibintu bimeze nta kigaragaza ko bizahinduka vuba.

Kuba rero abashaka akazi basohoka mu mashuri makuru ari benshi cyane, bihoza Leta ku gitutu cy’uko abapiganira umwanya w’akazi baba ari benshi cyane bigatuma hari n’abatemera ibyatangajwe nyuma y’ibizamini by’akazi, ari naho hatuma umubare w’abadafitiye icyizere imitangirwe y’akazi uba munini.

Uko kuba abantu bakeneye akazi ari benshi, kandi ari urubyiruko, Leta yiyemeje kujya ihanga imirimo nibura 200 000 buri mwaka itarimo iy’ubuhinzi.

Iyi gahunda ngo yatangiye mu 2011 nk’uko Ministre yabisobanuye, ngo ntabwo iragera ku ntego zayo kuko nko mu 2012 ubushakashatsi bwerekanye ko hahanzwe imirimo nk’iyo 104 000 mu gihe urubyiruko rwarangije kwiga icyo gihe ari 125 000.

Umuti urambye rero ngo ni uko Leta yashyize imbaraga mu kwita ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nka kimwe mu byatuma abayarangiza babasha guhanga akazi igihe bakabuze, ikindi ngo Leta ikorana n’Urugaga rw’abikorera mu kumenya ubumenyi bukenewe ku isoko kugira ngo ingengamyigire yo mu mashuri ivugururwe bitewen’igikenewe.

Minisitiri Murekezi akaba yavuze ko  nibura mu 2017 bateganya ko Leta izaba yageze mu ntego yo guhanga imirimo mishya 200 000 buri mwaka, ndetse ngo muri uwo mwaka barifuza ko umubare w’abanenga uko itangwa ry’akazi rimeze mu Rwanda waba wavuye kuri 33% ukagera nibura kuri 20%, bivuze ko abazaba bafite icyizere ku buryo akazi gatangwamo bazaba bageze kuri 80%.

Ikoranabuhanga mu gucunga abakozi

Minisitiri w’Umurimo yavuze ko hari kwibandwa cyane mu gukoresha Ikoranabuhanga mu guhuza imyirondoro ya buri mu kozi wa Leta, guhugura abakoresha mu bijyanye no gucunga abakozi kandi ngo buri mukozi wa Leta azahabwa agatabo gakubiyemo indangagaciro agomba kugenderaho.

Biciye mu ikoranabuhanga abakozi ngo bakazajya baha raporo abakoresha babo utayitanze ‘system’ izaba yashyizweho ikajya imwifungiraho bikagaragara agafatirwa ingamba nk’uko bisobanurwa na Ministre w’abakozi ba Leta.

Ministre Murekezi avuga ko ubu ngo mu nzego z’ibanze hagaragaraga ibirego byinshi bijya muri MIFOTRA by’imyitwarire y’abakozi bikaba bitwaraga umwanya mu nini mu kubikemura, iyo system y’ikoranabuhanga ikaba igiye kubikemura.

Ku kibazo cy’iyongezwa ry’umushahara w’Abaganga, Minisitiri yavuze ko utunama (councils) twabo aritwo tugomba kuzicara tugakora imbanziriza mushinga y’imishahara y’abaganga, guverinoma ikayigaho ifite aho ihera.

Ikindi ni ngo ni uko mu mategeko mashya, umukozi utabaza ibibazo bye by’ibirarane cyangwa andi mafaranga Leta imugomba, ngo nihashira imyaka ibiri, azajya aba atagifite uburenganzira bwo kujuririra ayo mafaranga.

Abasenateri bashimye ibisobanuro bya Minisitiri, ariko basaba ko mu gushyiraho uburyo bwo kugenzura abakozi hifashishijwe Ikoranabuhanga byasuzumwa neza ngo kuko bipfuye kandi byari byatangiye byakwica byinshi.

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, ikuriwe na Hon Senateri Bishagara Kagoyire Therese, ikaba irimo Hon Senateri Musabeyezu Narcisse, Hon Senateri Niyongana Gallican, na Hon Senateri Emmanuel Bajyana.

Minisitiri Murekezi mu nama n'abagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena
Minisitiri Murekezi mu nama n’abagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena
Hon Senateri Bishagara Kagoyire Therese
Hon Senateri Bishagara Kagoyire Therese uyoboye aka kanama k’abasenateri
Hon Senateri Musabeyezu Narcisse atanga inyunganizi
Hon Senateri Musabeyezu Narcisse avuga kubyo Ministre amaze kubagezaho
Seateri Galican asaba ibisobanuro byimbitse Minisitiri w'Umurimo
Seateri Galican asaba ibisobanuro byimbitse Minisitiri w’Umurimo

Photos/ Ange Eric Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • barashyiramo abiki se kandi nabandi bari kubagabanya, ahubwo mwitege les chomeurs bagiye kubaho mu minsi izaza.

    • Minister ko atashubije igituma imyanzuro yo kongeza imishahara y’abakozi ba Leta iba yasohotse mw’igazeti ya Leta itubahirizwa na bose? Ese abatongejwe babariza he?Nikuki ibibazo bifatanywa nabose, ibisubizo bikagera kuri bamwe? Akazi ko byaragaragaye ko hari abaza mukizami bagifite azaperereze neza, maze ibyikizamini cyanditse kuba cadres babivaneho, hakoreshwe interview gusa uko byahoze mbere, kandi ibibazo ubazwa ubitomborere imbere ya jury aho kugirango umuntu akubaze uko yishakiye,agushyirishemo cg aguhe advantage. Yarakwiye kandi kugaragaza igituma imyanya myinshi irimo akantu ibigo byinshi byaravanyeho kuyipiganirwa byirengaza amategeko. Murakoze

  • ariko ubushakashatsi mwabukoreye kuri bande? ngo 67% babona akazi binyuze mu mucyo? abo mwabajije nibabandi bagahawe gutyo kuko reality iriho nuko byibura 5% aribo bakabona binyuze mumucyo. 95% rwose ni ikimenyane cyangwa bahabwa nikizame bakaba bakibonye mbere yo kugikorana nabandi. none se amashuli muri uru Rwanda ninde ahesha akazi. reba abafite Master’s degree uzi badafite akazi, reba abafite PhD bangana iki usibye ko bo bigisha. none se imyanya myiza ihabwa nde itangwa gute? ikimenyane.com niba mbeshya, mbwira Director General, or any Manager wakoze ikizame gutyo gusa akabona akazi. ntanumwe wabona kuko bose bajyamo kukimenyane gusa. ninayo mpamvu abo bakozi badatanga umusaruro kuko uwamuzanye aramuhishira(duhishirane.com cyangwa akamuzaniraho consultant ngo amufashe.)

    • Uzanje ubura gupiganwa ngo ni ikimenyane!!! Ese wowe ubwo bushakashatsi bwa 5% wabukuye he ra? Nangwa n;abandi bavuga Source of Information.

  • arik0 ndagirango ntange igitekerezo kuri iyi ngingo y’uburyo akazi gatangwamo, mbere ya byose hakwiriye gukemurwa ikibazo cy’ibizamini bisohoka mbere yo kubikora, kandi kuba bigarukwaho nabantu benshi nuko bihari, hariho ngamba ki zo kubica, niba tudashoboye kubitegura no kubirinda, ngo bitagera muzabibazwa nkibizamini,  bazahe isoko abanyamahanga bajye babibategurira banabikoreshe !!!!!!  byaba byiza hakomeje kujya hatangwa amatangazo atanga akazi, abagashaka bakiyandikisha bakanatanga nibisabwa, noneho bakamenyeshwa umunsi cg itariki yibizamini, noneho interview igakoreshwa hifashishijwe itangazamakuru ryaba irya television na Radio, abo bantu, hakabaho akanama gatanga iyo interview buri wese yumva cg abibona kuri television, ibi byafasha kwereka abanyaranda ko koko imirimo  cg akazi gatangirwa mumucyo hagendewe kubushobozi, kandi nibwira ko nitangazamakuru ryahungukira murakoze.

  • Mifotra byarayiyobeye.aho nko mu kigo IRST aho umuyobozi yirukana abakozi uko ashatse, MIFOTRA ikabiha penentensiya, MIFOTRA itarinze gukora iperereza. Uwo muyobozi ashyira mu myanya abakozi badafite ubushobozi uko yishakiye ibyo bikadindiza akazi .Guta ikigo yibera muri za missions.gukoresha bugdet uko ashatse abashakashatsi bakabura ibikoresho bakeneye mu kazi ka buri munsi. imihigo ya bakozi ba IRST ihora kuri flash bahindura amatariki gusa kubera ko Dg adatanga ibikoresho  bikenewe.Bikaba bitangaje kuko ibyo bibazo byose Mifotra irabizi ariko ntacyo ihindura.Murakoze 

  • @ndatangaye banza atanze ibigereranyo byiza. ntago yakoze ubushakashatsi ariko yagereranyije kandi nibyo. none se ninde uhakana ko akazi keza muri iki gihugu gasaba recommmendation kuruta ubumenyi? bakubwira ko azabyigiramo. Ikimenyane.com, duhishirane.com, munshyiriremo.com,etc…. nibyo byimirijwe imbere.@Jean Mark: ibyo tuvuga urabizi wikwigiza nkana. ahubwo wasanga urumwe mubagahawe kukimenyane.com, kuko ntamuntu utazi ibyo bintu. wenda kuba precis kuri pourcentage byo sibyo ariko kukigereranyo nihake. upiganwa nkande se kandi umukoze asanzwe ari acting, aziranye nabazamubaza bose, azi nuzategura ikizame,etc? sinzapiganwa nawe rwose Mark, kuko niba utabyemera urabikora or urabikorerwa.

  • muzanyarukire muri IPRC South Huye murebe ibimenyane bihaba, birakabije cyaneee kuburyo umuyobozi waho atanabihisha aho avugira mu nama ngo tuzazana umukozi runaka ubishoboye kandi ikizamini kitarakorwa, ni agahomamunwa rwose ibihabera birakabije

  • Baravuga ngo amanota y’ikizamini cyanditse azajya atangazwa nyuma ari uko ayikizamini cyo kuvuga nayo yatangajwe kandi iteka rya Perezida 46/01  du 29/07/2011  mu ngingo ya 13 rivuga ko abakora ikizamini ku buryo bw’ikiganiro (intervieu ) ari ababa bagize 50% mu kizamini cyanditse none se abagize amanota yo gukora interview bazamenyekana bate atari uko hatangajwe amanota yabo ? ibi Minister yavuze kwari ukwikura imbere ya ba Senateurs gusa. Ngabo abayobozi bacu.

Comments are closed.

en_USEnglish