Digiqole ad

Ingamba nshya ku kibazo cy’idindira ry’imishinga ya Leta

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu gatanu tariki ya 13 Kamena Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko nta kibazo kizongera kubaho cy’imishinga ya Leta itinda kurangira ngo kuko hashyizweho uburyo bwo kuyikurikirana. Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Ministre Gatete atangarije Inteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 izatangira mu kwezi gutaha kwa karindwi.

Minisitiri Amb Gatete Claver
Minisitiri Amb Gatete Claver kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru

Ubwo yasobanuriraga abanyamakuru ibijyanye n’Ingengo y’Imari ya leta 2014-15 n’ingamba zihari zo kugera ku ntego ya EDPRS II iteganya ko nibura ubukungu bw’u Rwanda bwakura ku kigerereranyo cya 11%, Minisitiri Gatete yanabajijwe impamvu imishinga ya Leta ikunze gutinda kurangira.

Minisitiri Amb Gatete Claver yabwiye abanyamakuru ko byakunze kubaho ko imishinga ya Leta itinda kurangira ariko ngo hagiyeho uburyo buhamye bwo kuyikurikirana hakamenyekana impamvu yateye ikibazo runaka n’uburyo cyakemuka vuba.

Yagize ati “Buri mezi atatu MINECOFIN izajya itanga raporo kuri Guverinoma yerekana uburyo imishinga iriho  ikorwa n’aho bigeze n’ikibazo cyaba kirimo, ntabwo bizongera gutegereza imyaka ngo hatangwe raporo.”

Ubu buryo  bwo gukurikirana imishinga avuga ko buzarinda ko habaho gusubirishamo umushinga cyangwa kuwuhagarika kandi hari amafaranga yawushowemo kuko ikibazo cyose kizajya kimenyekana hakiri kare gifatirwe ingamba.

Abanyamakuru banashatse kumenya impamvu hakivugwa ibibazo by’abaturage badahabwa ingurane z’ubutaka bwabo kandi we (Ministre Gatete) yaraye atangarije Inteko Ishinga amategeko ko amafaranga atabuze, ndetse ko nta muturage uzongera kwimurwa adahawe ingurane.

Minisitiri Gatete yongera gushimangira ko nta muturage uzongera kwimurwa kubera iyubakwa ry’igikorwaremezo runaka atarabona ingurane.

Avuga ko amafaranga y’abo baturage yagenewe zimwe mu nzego zihura cyane no kubaka ibikorwaremezo nka EWSA, RTDA na MININFRA gusa ngo hari ibitaruzuzwa ariko ngo amafaranga arahari.

Yagize ati “Dufite amafaranga twageneye ibigo bihura kenshi no gutanga ingurane ku baturage, hari ibitarakozwe neza nibazana ibyangomba amafaranga arahari bazayahabwa.”

Yongeyeho ati “Turashaka ko mu gihe kiri imbere ibikorwaremezo bizajya byubakwa umuturage nta kibazo dufitanye na we kuko bifasha akazi kugenda neza.”

Ubundi biba biteganyijwe ko amafaranga y’ingurane ku mushinga wagenwe kubakwa ahantu aha n’aha mu ngengo y’Imari 2013-14 yakabaye yaramaze kwishyurwa mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka, ingengo y’imari itaha igatangira nta kirarane. Gusa ibi ntibirakorwa hamwe na hamwe aho abaturage bagitegereje ingurane z’imitungo yabo.

Minisitiri Gatete yanagize icyo avuga ku gucunga neza amafaranga ya Leta, ubwo abanyamakuru bashaka kumenya ingamba ziriho zo gucunga imari ya Leta mu gihe raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari yerekenye ko hari atari make yaburiwe irengero.

Ministre Gatete yasubije ko MINECOFIN yashyize imbaraga nyinshi mu guhugura abakozi bashinzwe amafaranga mu bigo bya Leta bikazafasha ko hatazongera kubaho amakosa nk’ayagiye aba ubushize kandi ngo Raporo y’Umugenzuzi w’imari yerekana ko hagenda haba impinduka.

Minisitiri Gatete yahakanye ko MINECOFIN atariyo ahanini igira uruhare mu gutinza amafaranga ya barwiyemezamirimo nk’uko bakunze kubitangaza iyo habayeho ikibazo, avuga ko ibyo ari ukwitana ba mwana kw’ababa hari ibyo batujuje basabwa ngo bahabwe amafaranga.

Gusa ngo ibintu byose si shyashya ku bakozi ba Leta ngo ‘nabo ni abantu’ ariko kuri icyo kibazo ubu ngo hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwerekana aho dosiye y’umuntu runaka usaba amafaranga igeze, hakamenyekana ibiburamo bigakosoka bityo akemeza ko icyo kibazo cyarakemutse.

Ku kijyanye n’imisoro, Minisitiri Gatete yasabye ko abasoreshwa bakwiye kubahiriza amategeko uko ameze,  buri wese agasora uko abisabwa bitewe n’urwego ariho ngo bityo mu gihe kiri imbere byazatuma u Rwanda rwibonera ingengo y’imari 100%.

Aha ngo haracyari imbogamizi z’uko bamwe bakwepa imisoro ariko hafashwe ingamba yo gutanga inyemezabuguzi hakoreshejwe mashini z’ikoranabuhanga, ndetse ngo hazashyirwa imbaraga mu kwigisha abantu kumenya neza agaciro k’umusoro.

Kuri ibi by’imisoro kandi hari ibicuruzwa byavaniweho umusoro burundu nk’amakamyo manini n’imodoka zitwara abantu benshi, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’ibiribwa bimwe na bimwe byavaniweho imisoro ibindi iragabanywa nk’uko byemeranyjweho n’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, ibi ngo bikazatuma ibiciro bigabanuka n’ubukungu bukiyongera.

Yagize ati “Kuvanaho umusoro ku modoka nini, twarigomwe nk’igihugu ariko bizatuma umubare w’abashora imari mu kugura imodoka nini z’ubwikorezi b’iyongera, ibiciro ku isoko bigabanuke.”

Gusa imisoro ku ikarita ikoreshwa mu itumanaho rya telefoni, izazamuka igere ku 10% ivuye ku 8% ngo uyu musoro ukaba wari warumvikanyweho mu bihugu bya EAC ariko u Rwanda ruwurekera ku 8% kugira ngo itumanaho ryiyubake, ubu ako 2% kakaziyongera kuri buri  karita iguzwe.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubwo yatwemereye ko imishinga igiye  kuzajya yihutishwa reka twizere iterambere ryihuse kandi twitegure ko iki gihugu cyacu kigiye gutera imbere, naho ubundi bwo hari ibyapfaga kandi byinshi

  • ikiza nuko ntawuzongera kwitwaza ngo budget ntiyabonetse minister ndabona atumaze amatsiko ubwo niba leta yujuje ibisabwa ntakizabuza igihugu kwihuta mu iterambere ndetse no gukomeza gukurura abashoramari mukomereze aho tubari inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish