Kubyara abana benshi biteye inkeke ku Nkombo
Ufashe umwanya wo kugendagenda ku kirwa cya Nkombo utungurwa cyane no kubona umubare munini cyane w’abana bari munsi y’imyaka 10. Bamwe mu batuye kuri iki kirwa baganiriye n’Umuseke bavuga ko bataboneza urubyaro ngo kuko abandi bababwira ko ubikoze yicwa na kanseri.
Ikirwa cya Nkombo kiri mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwo Rwanda, abahatuye bavuga indimi z’amahavu n’amashi cyane kurusha ikinyarwanda, n’ubwo nacyo bakivuga neza.
Jean Baptiste Nzabonimpa umukozi ushinzwe kuboneza urubyaro ku kigo nderabuzima cya Nkombo avuga ko kubyara abana benshi ari ikibazo gikomeye cyane ku Nkombo kubera imyumvire ikiri hasi y’abatuye iki kirwa.
Abakobwa kuri iki kirwa batwara inda bakiri bato cyane, abashyingirwa nabo bagashyingirwa ari bato cyane.
Marie Nyiraneza atuye mu mudugudu wa Rebero Akagali ka Mbogo hano ku Nkombo, ahetse umwana umwe, yabwiye Umuseke ko abyaye kabiri. Yemeza abakobwa hano ku Nkombo babyara bakiri bato kuko nawe umwana wa mbere yamubyaye afite imyaka 16.
Ati “ nyuma yo kubyara umwana wa mbere ntabwo nagombaga kuboneza urubyaro kuko bitera kanseri…. nako ni uko nta mugabo uhoraho mfite.”
Aaron Ndagano afite imyaka 55 nawe yavukiye kandi atuye ku Nkombo avuga ko adashidikanya na mba ko ubu imibare y’abana bato baruta cyane imibare y’abakuru.
Ati “Abantu hano rwose ntabwo batinya kubyara abana 12 gutyo…tubyara benshi kuko dutinya ko tubyaye bacye bapfa tugasigarira aho.”
Jean Baptiste Nzabonimpa ushinzwe kuboneza urubyaro ku kigo nderabuzima cya Nkombo avuga ko mu igenzura riheruka gukorwa mu 2012 basanze buri munsi muri uyu mwaka haravukaga umwana ku Nkombo kuko basanze mu 2012 ku Nkombo haravutse abana barenga gato 365.
Mu 2013 iyi mibare yarazamutse cyane kuko babaruye abana barenga gato 1200 bavutse muri uwo mwaka nk’uko byemezwa na Nzabonimpa. Ubu mu 2014 nabwo ngo imibare ishobora kwiyongera.
Nzabonimpa avuga ko mu gihe cyo gusuzuma abarwayi ngo ku kigo nderabuzima cya Nkombo bakira abagore benshi batwite buri munsi baje kwisuzumisha batwite.
Ikibazo kinini mu batuye ku Nkombo ku bijyanye no kuringaniza imbyaro ni imyumvire ikiri hasi.
Aaron Ndagano utu ku Nkombo avuga ko hari amasini amwe n’amwe ahari abigisha ko kuboneza urubyaro ari icyaha, abandi bakabwirwa na bagenzi babo ko ngo kuringaniza imbyaro bitera indwara ya kanseri.
Nzabonimpa avuga ko basaba cyane inzego za Leta zibishinzwe kubafasha kwigisha no guhindura imyumvire hano ku kirwa cya Nkombo gituwe ubu n’abaturage begera ibihumbi 20.
Uyu murenge ugizwe n’utugari dutanu twa; Ishywa, Kamagimbo, Bigoga, Rwenge na Bugarura, ukaba ubu waragejejweho amashanyarazi ndetse Leta iri muri gahunda yo kubagezaho amazi meza ahagije. Abatuye iki kirwa abenshi batunzwe n’imirimo cyane cyane y’uburyi n’ubuhinzi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nyamara iriya miti igira ingaruka nyinshi nuko nta kundi twabigenza twakayiretse rwose! abo baturage bo ku nkombo baravuga ukuri nuko nabo kubyaragura batazabivamo!bajye bakoresha agakingirizo basi!
ariko rero mwokagira Imana mwe nsinze izimbyaro zitagira ingano kandi cyane zirangwa mubakene murabona u Rwanda twaba turi kubaka ari bwoko ki? leta iti mubyara abo mubasha kurera, maze byarangiza bikubahirizwa nabfite abakire, abakene bo bakavunira ibiti mumatwi, si ukubyara bakivayo turagana he? umuntu yagirango abonye agafaranga gahagije, akagabanya imbyaro. ni ukwisubiraho
ubuse koko ni igiki leta idakora hari uko itigisha ngo abantu bagabanye imbyaro , ariko namwe mundebera kandi noneho ababyara benshi nabatabasha kubarera, harasabwa ubukangurambaga bufite ingufu pe!
Comments are closed.