Tags : Rwanda

“Nubwo ndi mu mazina akomeye, banyitondere”- Bruce Melodie

Bruce Melodie ari muri batatu ba nyuma bari guhatanira PGGSS IV, avuga ko nubwo abo bari kumwe  bakomeye ariko aho bigeze ubu nawe atoroheje muri muzika bakwiye kumwitondera. Itahiwacu Bruce (Bruce Malodie) ni inshuro ye ya mbere yitabirirye iri rushanwa, yahise agera muri batatu ba nyuma kubera ahanini impano ye yo kuririmba neza no gushimisha […]Irambuye

Lee Johnson, umusimbura wa Tardy yerekanywe ku mugaragaro

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Umuseke watangaje ko Lee Johnson ari mu biganiro na FERWAFA ngo asimbure Richard Tardy wari ‘directeur tecnique’ w’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2014 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryerekanye ku mugaragaro uyu Lee Johnson wahawe uriya mwanya. Yerekana ku mugaragaro umuyobozi mushya […]Irambuye

Kutitaba Inteko kwa Min.w’Intebe byateje impaka mu badepite

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yatumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, guha ibisobanuro mu magambo inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku byerekeranye no kwimura abaturage ku nyungu rusange bikunze guteza impaka cyane ariko ku munota wa nyuma Minisitiri w’Intebe ntiyaboneka. Byateje impaka mu nteko ndetse […]Irambuye

Umuhanzikazi Khadja Nin ari i Kigali

Khadja Nin icyamamare muri muzika yageze i Kigali mu ruzinduko bwite n’umuryango we nk’uko bamwe mu nshuti ze babitangarije Umuseke. Uyu muhanzikazi yagaragaye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuri uyu wa 21 Nyakanga we na bamwe mubo mu muryango we baje kureba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Khadja Nin ubu w’imyaka 55 […]Irambuye

Ubufasha bwose Kenya izasaba u Rwanda izabuhabwa – Dr Ntawukuriryayo

Perezida w’Inteko Nshingamategeko mu Rwanda, umutwe wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo aratangaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano muke n’ibindi bibazo biterwa n’ibyihebe mu gihugu cya Kenya. Ndetse ko ibiba kuri Kenya u Rwanda rubifata nk’ibirureba. Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo uri mu ruzinduko rw’akazi i Nairobi, yavuze ko uko ibintu bimeze mu gihugu cya Kenya […]Irambuye

Laurence MUSHWANA yatewe ishavu na Jenoside yakorewe Abatutsi

Mabedle Laurence MUSHWANA uyobora komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’epfo, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga, avuga ko yatangajwe n’ibyo ikiremwa muntu cyakoze muri Jenoside, ariko ngo abantu bakwiye kwigira ku byahise bakubaka u Rwanda. Mu kiganiro na Umuseke umuyobozi wa komisiyo […]Irambuye

Basketball: Ikipe y’igihugu y’abagore izakina Zone V yahamagawe

Jacque Bahige, umutoza w’ikipe y’iighugu y’abagore bakina Basketball, yahamagaye abakinnyi bagera kuri 28 barimo abakinnyi 6 bakina hanze y’u Rwanda ngo baze kwitegura imikino y’akarere ka gatanu.   Bahige yabwiye umuseke ko iyi kipe igomba gutangira imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/07/2014 saa kumi n’ebyiri z’umugoraba. Iyi kipe igaragaramo abakobwa bakina mu mahanga […]Irambuye

Rayon: Umutoza ntarasinya, Kwizera baracyari mu biganiro

Nyuma yuko umutoza mushya ugomba gutoza ikipe ya Rayon Sports umwaka wa shampiyona 2014 ageze mu Rwanda kugeza ubu ntarasinya nkuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwa bitangarije Umuseke. Muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 22/07/2014 umuyobozi wa Rayon Sports  Ntampaka Theogene yavuze ko  uyu mutoza biteganyijwe ko asinya kuri uyu wa gatatu. […]Irambuye

King James agiye kuvuga umuhanzi ukwiye Guma Guma

King James wigeze kwegukana irushanwa rya PGGSS aravuga ko hari umuhanzi abona ukwiye kwegukana iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane. Mu gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka cyo gusezera ku banyeshuri baba basubira ku mashuri kitwa Bye Bye Vacance ngo niho King James ashaka kuzatangariza abantu umuhanzi abona ukwiye kwegukana PGGSS 4. Mu mwaka […]Irambuye

Kiziguro: Impanuka ikomeye yahitanye abarenga 16

10. 30AM: Polisi y’u Rwanda imaze kwemeza ko abantu 16 aribo bitabye Imana, 24 bakomeretse barimo batandatu bakomeretse bikomeye cyane bakajyanwa ku bitaro by’Umwami Faycal i Kigali abandi bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Kiziguro. Updated 09.35: Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo amaze gutangaza ko imibare bamaze kubona y’abitabye Imana ari 16 kugeza ubu. Ubutabazi bukaba […]Irambuye

en_USEnglish