Iranzi Jean Claude wari umukinnyi wa APR FC yo mu Rwanda amakuru aremeza ko yamaze kwemera kujya mu ikipe ya Simba ku madolari ibihumbi 15 ya Amerika, ubu ngo akaba ategereje guhabwa ayo mafaranga agasinya amasezerano. Cassim Dewaji Umunyabanga Mukuru w’ikipe ya Simba mu cyumweru gishize yabwiye Umuseke ko Iranzi yifuzaga amadorari 20 000$ ariko […]Irambuye
Tags : Rwanda
Ngoma – Kuri uyu wa 18 Nyakanga, Leon Engulu intumwa ya Leta ya Congo ari kumwe na bamwe mu basirikare ba MONUSCO hamwe n’uhagarariye Leta y’u Rwanda bari mu nkambi y’abahoze ari abarwanyi ba M23 bagahungira mu Rwanda. Iyi ntumwa ya Congo yari izanye ubutumwa bwo kubashishikariza gutaha no kubasobanurira ibyo guha imbabazi abaregwa ibyaha. […]Irambuye
FERWAFA iri mu biganiro na Lee Johnson ushobora kuba agiye gusimbura Richard Tardy ku mwanya w’umuyobozi wa Tekiniki w’umupira w’amaguru mu Rwanda. Tardy uyu aherutse gusoza amasezerano ye ntiyongerwa, aritahira. Bonnie Mugabe umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko koko FERWAFA iri kuvugana na Lee Johnson kuri uriya mwanya kandi ibiganiro biri kugenda […]Irambuye
Kigali ni nziza! Isuku, amazu mashya maremare kandi meza, quartier zigezweho, imihanda mishya itatse amatara, ubusitani ku mihanda… ni bimwe mu byiza ubona iyo utembere umujyi wa Kigali wigendagendera ‘inyuma’. Uramutse uvuye Kampala, Abidjan cyangwa Kinshasa wakwikundira i Kigali aho uhumeka neza. Ariko iyo winjiye imbere muri za quartier za rubanda rusanzwe uhasanga indi Kigali […]Irambuye
17 Nyakanga – Ubwo yamurikiraga Inteko ishinga amategeko raporo ku igenzura yakoze ku kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, amashanyarazi, isuku n’isukura n’ibibazo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje muri iki kigo, Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite (PAC) yagaragaje ko ibibazo byavuzwe muri EWSA ntacyigeze gihinduka kubera imiyoborere mibi […]Irambuye
Mu rubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15, rwari rwasubitse mu cyumweru gishize bitewe n’uko Maniriho Balthazar na mugenzi we Mahirwe Simon Pierre (bose bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda) basabye urukiko ko baburana mu masaha y’igitondo bagifite akabaraga, urukiko rwemera icyifuzo cyabo rusubika urubanza. Kuri uyu wa 17 Nyakanga rwasubukuwe. Umwe mu baregwa […]Irambuye
Kuri uyu wa 17 Nyakanga urubyiruko rugera kuri 802 nirwo rwashoje amahugurwa y’ukwezi urubyiruko rugenerwa na Dot Rwanda ndetse n’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) bakaba bahabwa amasomo y’ikoranabuhanga,kwihangira imirimo n’ibindi. Nyuma yo guhugurwa basaba gukurikiranwa no gufashwa mu bikorwa byo kwiteza imbere. I Gikondo ku kigo cy’abagide aho bamwe mu barangije uyu munsi baherewe impamyabushobozi, abaganiriye […]Irambuye
Mu ruzinduko mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 17 Nyakanga Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku baturage yabibukije ko umutekano bagira uruhare mu kubumbatira ariwo shingiro rya byose. Ababwira ko ushaka kwima umuntu amajyembere abanza akamubuza umutekano, abizeza ko abashinzwe kuwucunga ngo babishoboye cyane. Kubonana n’abaturage kwa Perezida Kagame uyu munsi ntikwaranzwe n’ibibazo byinshi […]Irambuye
Rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya Kiyovu Sport Ali Musa Sova ubu ari i Nyanza aho ari gukorera imyitozo mu ikipe ya Rayon Sport, abenshi mu bakunzi bayo bibwiraga ko agiye kuyikinira ariko ubuyobozi bw’Umuseke bwabihakanye. Ntampaka Theogene yabwiye Umuseke ko Ali Mussa ataje gukina muri Rayon nk’umukinnyi wabo ahubwo yasabye kuza kwitozanya n’abandi gusa. Ntampaka […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Nyakanga, asoza uruzinduko yari yagiriye mu karere ka Ruhango mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda ya “Hanga umurimo” ihagaze muri aka karere; Minisitiri w’ Inganda n’Ubucuruzi Francois Kanimba yashimiye uruganda rutonora umuceri rwa Gafunzo Rice Mill kubera imikorere inoze, ariko anenga uruganda rwa Kinazi Cassava Plant imikoranire mibi n’abahinzi. Gushima no […]Irambuye