Digiqole ad

Kiziguro: Impanuka ikomeye yahitanye abarenga 16

10. 30AM: Polisi y’u Rwanda imaze kwemeza ko abantu 16 aribo bitabye Imana, 24 bakomeretse barimo batandatu bakomeretse bikomeye cyane bakajyanwa ku bitaro by’Umwami Faycal i Kigali abandi bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Kiziguro.

Updated 09.35: Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo amaze gutangaza ko imibare bamaze kubona y’abitabye Imana ari 16 kugeza ubu. Ubutabazi bukaba bugikomeje. Imibare y’abitabye Imana ishobora kwiyongera.

08.40AM: Saa mbili za mu gitondo  kuri uyu wa 22 Nyakanga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yavaga Nyagatare yagonganye na Taxi Minibus mu muhanda wa Gatsibo – Kayonza, abari muri iyi modoka ya Coaster barenga 10 bahise bitaba Imana, ibikorwa by’ubutabazi no kumenya umubare wose w’abashizemo umwuka biri gukorwa ubu.

10491092_676933589056619_3514999999096816365_n
Coaster  ya Kompanyi ya Excel yarimo abagenzi yangiritse bikomeye cyane

SS Benoit Nsengiyumva Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye ubwo umushoferi w’imodoka ya Coaster yahungaga imbwa yari ije mu muhanda agahita agongana n’iriya modoka ya Minibus.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Nyagashenyi hafi y’ahitwa mu Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro Akarere ka Gatsibo nk’uko umwe mu bariyo ubu abitangariza Umuseke.

Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere bahise batabara. Abakomeretse n’imirambo bajyanwaga ku bitaro i Kiziguro.

Kavutse Epiphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu murenge wa Kiziguro, yabwiye Umuseke ko imodoka zagonganye, muri coaster hakaba harimo abantu 32, Totota Hiace yo yari itwaye abantu 18 (yari itwawe n’uwitwa John w’i Kiziguro), avuga ko ku mpande zombi hapfuyemo abantu benshi ariko inzego ntizirahuza imibare, y’abapfuye n’inkomere.

Kavutse avuga ko hari abantu umunani bakomeretse bikomeye ariko bagihumeka. Kajugujugu imaze kuhagera itwara abantu bane bakomeretse bikomeye iberekeza i Kigali.

Imodoka zarimo abantu barimo abaganga bari bagiye mu kazi, bamwe mu bakozi ku karere ka Gatsibo n’abandi bantu batandukanye bajyaga mu mirimo yabo.

Mu baguye muri iyo mpanuka harimo umushoferi w’iyi Coaster wahise yitaba Imana ndetse agahera mu modoka kuko kuvanamo umubiri we byasabye kuyishwanyaguza igihande yarimo.

Benshi mu bari mu modoka ya Coaster ni abo mu karere ka Nyagatare aho yari ivuye. Imiryango myinshi muri aka karere iri mu gahinda ku kumenya amakuru mabi ku babo.

Nsengiyumva Benoit yavuze ko imodoka ya Coaster yavaga Nyagatare yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Ubutumwa bwa Ministre w'Intebe kuri iyi mpanuka
Ubutumwa bwa Ministre w’Intebe kuri iyi mpanuka

Senior Superintendent, Nsengiyumva Benoit, arasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko mwinshi mu muhanda, kandi bagatwarana ubwitonzi ngo kuko iyo umushoferi aza kuba agenda neza yari kubona inkomyi imwinjiriye akagabanya umuvuduko cyangwa agahagarara.

Imodoka ya Minibus ibumoso na Coaster iburyo bari kugerageza kuvanamo abarimo
Imodoka ya Minibus ibumoso na Coaster iburyo bari kugerageza kuvanamo abarimo
Imodoka ya Coaster yangiritse cyane
Imodoka ya Coaster yangiritse cyane

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • RIP dear Fidel, Imana ikwakire ugiye nta n’ukwezi umaze ushinze urwawe. Imana ifashe umudamu wawe mwari kumwe kugirango we nibura Imana imukure muri comma. Ndababaye cyane

  • Abamaze kwitaba Imana ubu 9h30 bamaze kugera kuri 17 bose. Ababuriye ababo muri iriya mpanuka Imana ibakomeze imitima.

  • I am very sorry for this!ndifuriza ababuze ababo kwihangana

  • Pole sana ababuze ababo mwihangane. Aheza ni mu ijuru.

  • UWITEKA ukomeze imiryango yababuze ababo

  • Imana yakire abasize ubuzima mur’iyimpanuka kandi ikomeze imiryango yabo. Abakomeretse nabo ibafashe bakire vuba.

  • Nihanganishije Imiryango yabaguye muri iyi mpanuka .Drivers please mugabanye umuvuduko.

  • May God the source of hope and peace be with every family that perish theirs in this accident!

  • Birababaje cyane kubona ukuntu abantu basigaye bapfa bazize amaherere,rwose bashoferi mwamenye ko umuntu atagira piece d’origine(piece de rechange),kandi amagara atayora, mukagabanya umuvuduko kandi mukitonda, mugakurikiza inama za polisi.

  • ababuze ababo muriyi mpanuka Imana ibihanganishe. kandi nabitabye imana ibakire mubwami bwayon. abanyarwanda bose dukomeze kwihangana

  • Mana we!!!!!! fasha is rwose! Ibi bintu birababaje pe! Nihanganishije ababuze ababo muri iyi mpanuka, kandi ababuze ubuzima bwabo Nyagasani nabakire mu be.Ba shoferi rwose mwatubabariiiiiiiiiiiiiiiiiiiiye, mukajya mugenda gahoro ko iyi mihanda yacu atari iyo kuvudukamo koko?

  • mbega inkuru ibishya kuyumva we! gusa nasaba ababuriye abababo muriyi mpanuka kwihangana kuko niko isi idufashe. ariko abashoferi namwe muba mwirukanka mujyahe? iyo umuvuduko uza kuba mukye ntago tubadutakaje benshi kano kageni, imana ibakire mubayo!

  • Allah abakire,kdi nihanganishije imiryango yabo.ariko aba choffeur bakorera muri ligne y,iburasirazuba cyanecyane nyagatare matimba,vraiment mugabanye umuvuduko.kko iyaba agenda buhoro ntabwo iya accident iba imaze abantu gutya? mugende buhoro kdi neza

  • ooooh My God , Imana ibahe iruhuko ridashira kandi imiryango ibuze abayo ikomeze kwihanga twese nirwo rugendo , tunashiira polisi yatabaranye ingombwa igafasha abari bagihumeka  mukomeze kwihangana

  • imana yacyire abobose baguye mumpanuka ikomeyecyane imiryango yababavuye mubuzima yihangane ngewe kugiticyange nasabaga abagize guverinom yurwanda murwego rwoguha icyubahiro kobashyiraho konji kumunsiwejo nkukobigenda nomubindibihugu bibuzababo kandi abayobozi bakomeye bagebagerageza kugerahantu habaye impanuka nkizi nihanganishije abanyarwandabose bumvishiyinkuru

  • IMANA IBAKIRE

  • Turifuriza imiryango myinshi yabuze ababo gukomera cyane mu mitima, Imana ibakire mu bayo kandi pe bashoferi turabasaba kwitonda no kwitwararika mu ngendo mutirengagije ko mutwaye ikiremwamuntu! Mwibaze nk’izo mfubyi weeeeeeeeeee!!

  • Mbega mana ukuntu bibabaje! Abaharanira ibyiza bya bagenzi babo, ab’umutima wiyoroshya, abiringira impuhwe z’Imana, Abagiriraga abandi neza, abatabaraga abashonje, abafashaga abandi kubona ibisubizo by’ubuzima n’indi migenzo myiza iranga umuntu nyamuntu bakaba batabarukiye muri iyi mpanuka tubifurije iruhuko ridashira. Mana ubakire utitaye kuri kamere muntu wirengagize intege nke maze mana Ubahe ibyishimo by’iteka ryose tubisabye twizeye kuri umwami w’umunyampuhwe n’umunyembabazi Amen! Ngaho genda uhoze abasigaye barira kubera ubupfubyi n’ubupfakazi, ariko Mana waturinze satani w’Umukobanyi. imbwa ni umudayimoni mubi cyane, Mana udutabare!

  • R I P Bavandimwe Imana ikize abarokotse iyi manuka plse drivers mwitinya police ahubwo nimutinye impanuka…

  • mukomeze kwihanagan ababuze ababo

  • RIP kubitabye imana!imiryango yabuze abayo Imana ibihanganishe.

  • RIP WEEEEEEEEEEEEEEEEEEE, MANA UBAHE IRUHUKO RIDASHIRA

    • hahirwa Abapfira mu Mwami, kuko nyuma yubu buzima hari ubundi. Aho tuzongera kubona abacu batuvuyemo , kandi batazongera kubabara ukundi. ni Umwanya wawe wo kwitekerezaho no gutegura iherezo ryawe.

      • Ubwo ushatse kuvuga iki? Ujye uvana ibipindi byaba Pasteurs hano! Ihanganishe ababuze ababo naho abagiye ubareke, urashaka kutwumvisha se ko bapfuye kubera ko ari abanyabyaha? Toka

    • imana  yo  mwijuru  yibuke imimo myiza bakoze bakiri kuri iyi isi  , ndihanganisha imiryango  yabazuze  ababo muri iyi mpanuka kugira ngo imana ibakomeze, akarere ka  Nyatagatare,Gatsibo,n’ umurenge wa kiziguro,   n’abanyarwanda muri rusange. imana idukomeze.

  • Imana yakire abashizemo umwuka, abakomeretse nabo bihangane kandi bitabweho. Polisi yacu ikora neza, ariko abashoferi bacu nibagerageze bagire ubwitonzi kuko baba batwaye abantu. Niba badakunda ubuzima bwabo, nibite kubw’abo batwaye. Polisi nayo ikwiye kujya igenda yambura amanota kuri permis kubashoferi bahora mu makosa y’umuvuduko, bagera kuri zero izo permis zigacibwa banyirazo bagashyirwa mu kato ntibazongere gutwara imodoka. Birakorwa ahandi kugira ngo barengere abagenzi.

    • Rest In Peace nshuti z’Imana. Imana ibahe iruhuko ridashira kandi Uhoraho wowe uzi imitima y’abandimwe baburiye ubuzima muri iyi mpanuka ugire impuhwe ubahe umwanya mubugingo bw’iteka. Ababuze ababo mwihangane niyo nzira iducyura iwacu mu ijuru kuko ku isi twese turi abagenzi.

  • Imana ibakire mu bayo. Mbega ibyago u Rwanda tugize! Nta kundi kabisa,  gusa ubundi imbwa mu muhanda ntibayikatira. Ni shitani.  Imiryango yose mwagize ibyago twifatanyije namwe. Imana ibabe hafi.

  • pole.

  • Twifatanije n’imiryango yabuze ababo Imana ibihanganishe.

  • CHANTAL IMANA IKWAKIRE MUBAYO HAMWE NABANDI BOSE MWATABARUKANYEIMANA IZIBUKE IBYIZA BYOSE WAKOZE URI KWISI  iGUSANGISHE INTUMWA NA BAHANUZI.MWESE TUZABABONA MWIJURU MWABABAJE URWANDA NABANYARWANDA IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA. POLICE IKAZE UMUTEKANO MUMUHANDA ATARIBYO  TURAHASHIRIYE PE.

  • Twihanganishije ababuze ababo muririya mpanuka,UWITEKA IMANA abahe umutima wo kwihangana,kuko birababaje cyane ,ariko ntakundi Imana ibakire mubwami bwayo.

  • mwihangane isi ifite ibizazane uwiteka abakomeze

  • mwihangane isi ifite ibizazane uwiteka abakomeze

  • Ndasaba ko Polisi ikaza ibihano ku Bashoferi bakomeje kwica amategeko y’umuhanda, bikomeje kuba intandaro yo kubura ubuzima ku bantu kubera ubu burangare. RWOSE ABASHOFERI NIBUMVE KO IGIHE ATWAYE ABANTU AGOMBA KWITWARARIKA KUGIRA NGO ABAGEZE IYO BAJYA. KOKO KUTUBAHIRIZA AMATEGEKO Y’UMUHANDA BIKOMEZE KUVUTSA ABANTU UBUZIMA? PLZ, BASHOFERI NIMUHINDUKE IBI BINTU SI BYO PE!

  • Oooooh Mana wakire abantu binzira karengane. Ababuze abanyu mwihangane gusa isi si iwacu dore duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n’isaha ubu barangije ibyabo abasigaye dutunganye ibidatunganije twitegure kuzaba ahataba imibabaro guhangayika nagahinda Imana iduhe ubwenge n’imbaraga

    • ababuze ababo bihangane, ariko kd abatwara ibinyabiziga bose babikuremo isomo! kuko abashoferi barakabyape!

    • Rwose turasaba Police na RURA guhagurukira abatwara caster muri uriya muhanda kuko abashoferi bahagguruka i kigari n’iNyagatare bavugira kuri telephoni babaza abantu bari kuri buri arrete baguze amatike kandi ibyo bakabikora biruka.Imiryango yabuze ababo mwihangane uwiteka arahari kandi azi byose..

    • Rwose turasaba Police na RURA guhagurukira abatwara caster muri uriya
      muhanda kuko abashoferi bahagguruka i kigari n’iNyagatare bavugira kuri
      telephoni babaza abantu bari kuri buri arrete baguze amatike kandi ibyo
      bakabikora biruka.Imiryango yabuze ababo mwihangane uwiteka arahari
      kandi azi byose..

  • Ntacyo navuga sur des dizaines d.ames perdues seulement que ils reposent en paix .accident egal surprise .lmpossible d.eviter le chauffeur aussi est parti non! Ubwo se yari yiyanze? Vitesse fait partie des ingredients d.accident mais la vitesse est tres necessaire dans la vie .sans acceleration on est en retard  la vie avec 0 risque n.est pas de ce monde

  • imana ibacyire mubayo

  • Jimmy Hakim Berintwari, Ariko Mana  wowe watumye iriya mbwa ihitana iriyambaga y’abantu turagusabye ufashe imfumbi, abapfakazi babitewe n’iriya mpanuka iteye agahinda.

  • Imana yakire mu bwami bwayo abayitabye kandi ikomezze imiryango yabuze abayo ndetse n’inkomere

  • manawe uzaza ryari abera bawe turuhuke agahinda kiyi si ubahe iruhuko ridashira NB mwihane bavandimwe kugirango muzabone ijuru nagahinda kubataramwizera

  • oh Lord ,birababaje ababuze mwese mwihangane ,pls drivers mwagabanije umuvuduko koko urabina aba bantu bapfuye ni beshi .

  • Nukuri ntacyo narenzaho, gusa Imana ibakire kandi yihanganishe imiryango yanyu musize.

  • Imana ibakire mubwami bwayo. twifatanyije nimiryango yabuze ababo.

  • drivers please please ibiba byose nimwe muba mwabigizemwo uruhare. mfite experience mperutse gukora accident muri uriya muhanda wa kigali kibungo chauffeur yadutwaye nabi guhera kgli kugeza naho police imwandikiye arakomeza turenga za kayonza akomeza gutwarana umuvuduko twamubwira ati nti munyigisha gutwara biza kurangira dukoze accident coister iriyubika ku bwa mahirwe ntihagira upfa ariko bamwe barakomereka nkabari bicaye imbere.so icyo nashakaga kwisabira police amakosa yo gutwara udafite uruhushya n”andi yo mumuhanda agomba guhanwa ariko ikosa ryitwa umuvuduko bakarifata nk”ikosa rikomeye ndetse n”ibihano bikaba bikaze ku buryo umu chauffeur wese uzajya yibeshya aga twarira ku muvuduko uri hejuru agafatwa na police  azajya ahabawa ibyo bihano bikarishye naho ubundi rwose baratumara abantu. ikindi natwe abagenzi igihe ubonye ari kuba twara nabi ufite uburenganzira bwo  kugira icyo ukora soit ukaba wanahamagara police mugihe yanze kugabanya umuvuduko. murakoze imana ikomeze gufasha imiryango yabuzev ababo muri iyo mpanuka yabereye kiziguro

Comments are closed.

en_USEnglish