Digiqole ad

“Nubwo ndi mu mazina akomeye, banyitondere”- Bruce Melodie

Bruce Melodie ari muri batatu ba nyuma bari guhatanira PGGSS IV, avuga ko nubwo abo bari kumwe  bakomeye ariko aho bigeze ubu nawe atoroheje muri muzika bakwiye kumwitondera.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri kino gihe
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe

Itahiwacu Bruce (Bruce Malodie) ni inshuro ye ya mbere yitabirirye iri rushanwa, yahise agera muri batatu ba nyuma kubera ahanini impano ye yo kuririmba neza no gushimisha abafana ndetse n’imyitwarire imbere yabo.

Dream Boys na Jay Polly nibo ubu bahanganye nawe ku kwegukana irushanwa rya PGGSS ya kane rifite agaciro ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko nubwo aba bahanganye bashobora kuba bamurusha abafana benshi ariko ko nawe afite benshi amaze kwigarurira imitima, abenshi muri aba bafana ngo ni abahoze bashyigikiye abahanzi bavuyemo, ubu ngo abenshi bamuri inyuma.

Yagize ati “Ndi kumwe na Dream Boys ndetse na Jay Polly, si abahanzi boroshye, ariko banyitondere”.

Bruce Melodie mbere yigeze gutangariza Umuseke ko mu irushanwa hari abahanzi benshi azagenda yambura abafana, ubu avuga ko amaze kubigeraho kuko hari abafana benshi amaze kugira kubera ‘performance’ ze yagerageje kugaragaza ubuhanga bwe uko ashoboye ndetse yerekana itandukaniro koko.

Dream Boys imaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye, kuva iri rushanwa ryatangira kuba mu Rwanda ntabwo barabura mu bahanzi 10 bakunzwe.

Naho Jay Polly amaze kwitabiri iri rushanwa inshuro eshatu,  bigaragara ko ari umwe mu bahanzi u Rwanda rufite ufite abakunzi benshi.

Bruce Melodie uhanganye nabo ni umuhanzi wazamutse mu gihe gito kubera ubuhanga bwe ndetse koko akaba amaze kwikorera abafana batari bacye. Abo bahanganye yemera ko bakomeye, ariko ngo bamwitondere.

Igitaramo cyo gutangaza umuhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star 4, kizaba ku itariki ya 30 Kanana 2014 kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni inde uzacyegukana?


Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Turakwemera courage!

  • Bruce n’umuhanga pe. Afite impano ntago ashakisha.Gusa kugiango agere kure niyumve ko agifite byinshi ataramenya agire courage kdi yongere collabo n’abanzi tuzi baririmba umwimerere, yicishe bugufi ikindi kdi yubahe uwariwe wese

  • NANJYE NAMWEMERA PE

Comments are closed.

en_USEnglish