Digiqole ad

Rayon: Umutoza ntarasinya, Kwizera baracyari mu biganiro

Nyuma yuko umutoza mushya ugomba gutoza ikipe ya Rayon Sports umwaka wa shampiyona 2014 ageze mu Rwanda kugeza ubu ntarasinya nkuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwa bitangarije Umuseke.

Barifuza kumuha amasezerano y'umwaka umwe
Barifuza kumuha amasezerano y’umwaka umwe. Aha yari yakiriwe mu Rwanda

Muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 22/07/2014 umuyobozi wa Rayon Sports  Ntampaka Theogene yavuze ko  uyu mutoza biteganyijwe ko asinya kuri uyu wa gatatu.

Ntampaka ati “yaje muri week-end njya ku mureba ejo ku wa mbere mwereka amasezerano ariko ansaba ko namuha akanya ko kubanza kuyacishamo amaso ngo abone gusinya

Ntampaka yakomeje avuga ko bifuza ko asinya umwaka umwe w’amasezerano bigendanye n’uburyo yazatanga umusaruro bamutegerejeho akaba ya kongerwa.

Ku bakinnyi bakomeje kwifuza nk’ikipe yatakaje abakinnyi benshi kandi bari bayihetse ,Ntampaka ati “ Turi kuvugana na Kwizera Pierro umurundi ukina mu gihugu cya Cote d’ivoire n’abandi benshi ntagutangariza nonaha.”

Uyu muyobozi ahakana amakuru avuga ko uyu Kwizera Pierro ari mu gihugu cya Tanzaniya mu ikipe ya Simba mu igeragezwa, Ntampaka ati “Ayo makuru si yo kuko n’ubu tumaze kuvugana ari mu gihugu cya Cote d’ivoire  kandi twemeranyije ko navayo azahita aza i Nyanza kumvikana natwe.”

Photo/P NKURUNZIZA/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umutoza turamwishimiye gusa natwereke ibyishimo muri gikundiro cyane cyane atsinda umukeba(apr) ubundi amasezerano yo kongerwa ntago ari ikibazo kuko iyo muri Gikundiro hari ibyishimo ihinduka kimaranzara agafaranga kakaboneka.

Comments are closed.

en_USEnglish