Digiqole ad

Ubufasha bwose Kenya izasaba u Rwanda izabuhabwa – Dr Ntawukuriryayo

Perezida w’Inteko Nshingamategeko mu Rwanda, umutwe wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo aratangaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano muke n’ibindi bibazo biterwa n’ibyihebe mu gihugu cya Kenya. Ndetse ko ibiba kuri Kenya u Rwanda rubifata nk’ibirureba.

Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene
Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene

Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo uri mu ruzinduko rw’akazi i Nairobi, yavuze ko uko ibintu bimeze mu gihugu cya Kenya biteye imbogamizi ku mahoro y’akarere.

Perezida wa Sena y’u Rwanda yabwiye abagize guverinoma muri Kenya ko igihugu cy’u Rwanda kiteguye gushyigikira icyo aricyo cyose cyatuma akarere kagira amahoro nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TheStar cyaho.

Dr. Ntawukuriryayo agira inama abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya yabasabye “kugenzura amagambo yabo” kuko ashobora guteza ibibazo mu gihugu cyabo.

Yagize ati “U Rwanda rurahangayitse. Turakurikiranira hafi ngo tumenye ikintu cyose gishobora kuba. U Rwanda ruri hariya igihe icyo aricyo cyose mwarukeneraho ubufasha.”

Ntawukuriryayo, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Kenya, yatangaje ibyo mu nama yamuhuje ku munsi w’ejo na bagenzi be bayobora Inteko Nshingamategeko muri Kenya.

Mu bihe binyuranye yahuye na Ekwee Ethuro, na Justin Muturi ndetse n’akanama ka Sena gashinzwe umutekano.

Dr Ntawukuriryayo byari byitezwe ko uyu munsi kuwa kabiri ageza ijambo ku bagize Sena ku gicamunsi. Yatangaje ko ibibazo by’umutekano bikomeye cyane ku buryo bisaba ko abari imbere mu gihugu muri guverinoma n’abo hanze yayo bafite icyo bakora, bagikora.

Perezida wa Sena mu Rwanda ati “Reka abatavuga rumwe na Leta muri Kenya bagenzure ibyo bavuga kuko umutekano ntabwo ureba Leta gusa. Bakwiye kugerageza gukuraho ibyateza iterabwoba.”

Dr Ntawukuriryayo arahamagarira ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ngo bikorere hamwe kugira ngo habeho kumva ibintu kimwe no gushyiraho ingamba z’umutekano mu karere.

Aho mu gihugu cya Kenya, Dr Ntawukuriryayo yasobanuriwe uko Sena yaho ikora, ndetse Perezida w’Intekonshingamategeko, umutwe w’abadepite muri icyo gihugu, Justin Muturi, amubwira ko u Rwanda na Kenya hari byinshi bisangiye ku buryo ari ibihugu byakenerana.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nk’bavandimwe, tugomba gufashanya muri byose dore vtwanasinyanye amasezerano yo gufatanya maze tukareba ko amahoro muri aka  karere yakwiyongera

  • birakwiye ko dufashanya nkuko twishyize hamwe mubindi bibe no kumutekano kuko umutekano ni ibanze kugirango ugera kubyo wifuza ndetse no gusigasira ibyo umuaze kugeraho, abanyakenya ni abavandimwe ntituzabatererane

  • ariko nicyo abaturanyi bamarirana

Comments are closed.

en_USEnglish