Digiqole ad

King James agiye kuvuga umuhanzi ukwiye Guma Guma

King James wigeze kwegukana irushanwa rya PGGSS aravuga ko hari umuhanzi abona ukwiye kwegukana iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane.

King James ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri muzika nyarwanda
King James ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri muzika nyarwanda

Mu gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka cyo gusezera ku banyeshuri baba basubira ku mashuri kitwa Bye Bye Vacance ngo niho King James ashaka kuzatangariza abantu umuhanzi abona ukwiye kwegukana PGGSS 4.

Mu mwaka wa 2012 nibwo King James yegukanye PGGSS II aha akaba yari ahanganye cyane na Jay Polly kimwe na Knowless. Jay Polly ubu ari mu bahabwa amahirwe.

King James yabwiye Umuseke ko abona hari umuhanzi ukwiye iri rushanwa nubwo uzaryegukana azamenyekana tariki ya 30 Kanama 2014.

King James avuga ko mu gitaramo cya “Bye Bye Vacances” kizaba ku itariki ya 8 Kanama 2014 muri Car Wash aribwo azavuga uwo abona ko azegukana PGGSS IV.

Rurangwa Gaston umuyobozi wa Talent Detection Ltd itegura kiriya gitaramo yabwiye Umuseke ko ibisabwa byose ngo iki gitaramo kibe biri ku murongo hategerejwe ko itariki igera gusa.

Jay Polly, Dream Boys na Bruce Melodie nibo bari guhatanira kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 4 nabo bazaba bari muri icyo gitaramo cyo kuwa 08 Kanama.

Kimwe n’abandi bahanzi nka; Jules Sentore, Active, Paccy, Jody, Sgt Robert, Sick Sity na Arthur & Babou bakora “Comedie” nabo bazaba bahari.

Dream Boys Jay Polly na Bruce Melodie nibo bahanganiye kuzegukana umwanya wa mbere
Dream Boys Jay Polly na Bruce Melodie nibo bahanganiye kuzegukana umwanya wa mbere

Kwinjira muri icyo gitaramo, bikazaba ari 2000frw ku muntu umwe ndetse na 3000frw kuri couple.

Umva indirimbo nshya ya King James yise ‘Yantumye‘.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish