Digiqole ad

Kajuga Robert amaze umwaka atavuzwa imvune yagiriye mu Burusiya

Yibuka neza ko tariki 10/08/2013 ubwo yari ahagarariye u Rwanda muri Championat du Monde yo gusiganwa ku maguru mu Burusiya aribwo yavunitse ubwo yacikaga umutsi wo ku kirenge hejuru y’agatsinsino ntarangize isiganwa. Kuva ubwo avuga ko atigeze avurwa neza ngo asubire mu marushanwa kugeza ubu.

Robert Kajuga yahagarariye u Rwanda mu marushanwa atandukanye
Robert Kajuga yahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye

Robert Kajuga ni umusore usanzwe ahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa aharehare, yibukwa cyane mu marushanwa ya half-marathon i Nice, France, ndetse yahagarariye u Rwanda mu mikino Olympics ya 2012 yiruka 10 000m.

Akimara kuvunikira mu Burusiya yahise abagwa kugirango yoroherwe, ariko yagombaga gukomeza gukurikiranwa mu gihugu cye atashye ngo akire neza, abakinnyi bahagarariye igihugu baba bafite ubwishingizi bwo kuvuzwa ku mpanuka nk’izi bagirira mu butumwa bw’igihugu, Kajuga ariko ntiyitaweho nk’uko abivuga.

Kajuga ati “ Imvune yanjye yari igoye, nahise mbagwa mu Burusiya bigenda neza, ariko ngeze mu Rwanda ntabwo nigeze nshakirwa ubuvuzi ngo nkorerwe rehabilitation  kuko ntigeze mvurwa neza  uko bikwiriye. N’ubu sindakira.”

Akigera mu Rwanda avuga ko yahawe umuganga witwa Buhigiro usanzwe ukorera kuri Stade Amahoro akurikirana by’ibanze abakinnyi, yamwitayeho mu bushobozi bwe mu gihe cy’amezi atandatu, gusa ngo biza kuba ngombwa ko ajyanwa kwitabwaho byisumbuyeho mu bitaro by’umwami Faycal ku Kacyiru kugira ngo akire neza.

Kajuga yabwiye Umuseke ko aha muri Faycal yagombaga kuhamara amezi abiri akurikiranwa, ndetse ajyanwayo na Komite Olempike ariko ahamaze iminsi ine arasezererwa ku mpamvu atabwiwe. Ati “N’uyu munsi sinzi impamvu ntakomeje kuvurwa.”

Ati “Mbona narirengagijwe n’abanshinzwe. Icyo njye nifuza ni uko MINISPOC yangirira impuhwe ikamvuza ngasubira mu marushanwa kuko navunitse mpagarariye igihugu.”

Kuva mu minsi ibiri ishize Kajuga atubwiye ibye, Umuseke wagerageje kuvugana n’abashinzwe iki kibazo muri Ministeri y’imikino ariko bikaba iby’ubusa. Inshuro zose twagerageje kuvugisha Emmanuel Bugingo yatubwiraga ko atabonetse kugeza iyi nkuru isohotse.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish