Barbara, umukobwa wa George W.Bush yasuye urwibutso rwa Gisozi
Barbara Pierce Bush umukobwa w’uwahoze ari perezida w’America George W.Bush kuri uyu wa 30 Nyakanga ari kumwe na bamwe mu bagize ihuriro rya Global Health Corps basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Global Health Corps, Barbara yagize igitekerezo cyo gutangiza mu 2008 ni ihuriro rigendera ku magambo agira ati “Ubuzima n’ubuvuzi ni uburengannzira bwa buri wese”.
Barbara P. Bush yavuze ko iri huriro rishinzwe gushyira imbaranga mu buvuzi mu buryo bw’ikoranauhanga no kubugeza kuri benshi babukeneye.
Ati “Twatekereje kuza mu Rwanda kuko igihugu cy’u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize Global (GHC) bifite amateka yihariye kubera inzira igoye cyanyuzemo n’aho kigeze uyu munsi.”
Jean Rene Shema ushinzwe kugenzura iri huriro mu bihugu bigize umuryango w’iburasira zuba bwa Africa (EAC), akaba n’ umuyobozi mukuru w’iri huriro mu Rwanda yavuze ko iri huriro rihuriwemo n’ibihugu bitandatu ariko by’umwihariko imikoranire y’u Rwanda na Global Health Corps iri kurwego rwo hejuru ari nayo mpamvu uyu munsi abantu 135 mu barigize baje kumenya gusa amateka y’u Rwanda.
Shema yasobanuye ko Global Health Corps akamaro kayo ari ugutekereza no gufasha ngo ubuvuzi bugere kuri benshi babuhabwa n’abaganga b’inzobere.
Ati “ Usanga dufite icyuho mu rwego rw’ubuzima kuko imirimo imwe ihabwa abaganga, ninde uyoboye ibitaro? ni muganga, ninde uyoboye serivisi runaka ni umuganga, ariko muganga ntabwo uzamubaza igishushanyo mbonera cy’uko ibitaro bizaguka mu myaka 25.”
Abenshi mu basuye uru rwibutso bazanyena Barbara Bush ni ubwa mbere basuye uru rwibutso kuko baturutse mu bihugu bamwe bya kure. Babajwe cyane n’ibyo babonye ariko bavuga ko banatunguwe n’uko babona u Rwanda rumeze ubu.
Iri huriro ryatanze inkunga ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 350 kuri uru rwibutso.
Abagize iri huriro rya Global Health Corps bari mu mwiherero i Gashora mu Bugesera aho bageze kuwa 27 Nyakanga bakazawusoza kuwa 02 Kanama 2014.
Photos/J UWASE/UM– USEKE
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Barbara we, interahamwe zarishe ariko na so Bush yishe abaswahili benshi. Mwambwira itandukaniro
Bush nta muswahili yishe ahubwo iyo uvuga ngo yishe abanya IRAQ n’abanyafghanistan.
Iyo umunya Iraq akoze icyaha bamwita UMUSWAHILI. Iyo umuswahili akorewe icyaha bamwita umunya Iraq. LOL.
amateka y; u Rwanda akomeze abere isi isomo maze batwigireho , bizabafashe ko bazatabara ahandi
twizereko Barbara na communaute ye batahanye isomo rikomeye ryibyabaye mu Rwanda nkumuntu ufite ijambo krui iyisi agiye kuba ambassador wamahoro ,ubumwe n’ubwiyunge kandi akazatangaa ubuhamye bwibyo yabonye byabaye I Rwanda akaba yanabonye aho gihugu kigeze kiyubaka iri rikaba ari isomo rikomeye isi yakwigiraho
ni byiza kuba yaje kureba no kumenya ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi kandi nabonye afite n’umutima wo gufasha akomereze aho gusa abe na ambassadeur wo kurwanya ahakongera kuba jenoside hose ku isi.
We appreciate the tour made by the youth of new generation to overview and take note what was done in our country instead of accept the roummers .
Comments are closed.