Dr Biruta yahaye ububasha Prof Lwakabamba muri MINEDUC
Ku gicamunsi cya none kuwa 30 Nyakanga nibwo ku kicaro cya Ministeri y’Uburezi ku Kacyiru Dr Vicent Biruta yahererekanyije ububasha na Prof Silas Lwakabamba Ministre w’Uburezi mushya w’u Rwanda.
Dr Biruta wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yavuze ko uburezi ari ikintu gihindagurika kugirango hagenderwe ku ngamba nshya na politiki nshya hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.
Avuga ko uwo ahaye iyi Ministeri atari mushya mu burezi ndetse yagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Kaminuza imwe y’u Rwanda.
Ati “ Nubwo dusize bikuri gushyirwa mu ngiro, ntawatugaya ahubwo abadusimbuye bazabikomeza.”
Dr Vicent Biruta wigeze no kuba Ministre w’Ubuzima akanayobora Sena y’u Rwanda, ubu akaba yarahawe kuyobora Ministeri y’umutungo kamere (MINIRENA), yashimiye cyane abo bafatanyije mu myaka amaze muri MINEDUC imikoranire myiza bamugaragarije.
Prof Silas Lwakabamba we yatangaje ko atari mushya mu burezi.
Ati “Nubwo nari muri Ministeri y’ibikorwa remezo, mu buzima bwanjye nahoze mu burezi, hanyuma aba bantu bose bari kuri aya meza twarakoranye, ndabazi nanjye baranzi, birashimishije kugaruka mu burezi. Nidufatanya tuzakora byinshi nk’uko twakoranye neza mu bihe byashize.”
Prof Lwakabamba avuga ko muri Ministeri y’ibikorwa remezo hari imirimo ikomeye kuko ngo bari bafite imishinga 250 iri gukorerwa mu gihe kimwe, ariko yizeye neza ko iyo mirimo abandi bazakomereza neza aho yari ageze nawe akaza gutanga umusanzu we mu kubaka uburezi mu Rwanda.
Prof Lwakabamba wahoze ari umuyobozi w’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda avuga ko uburezi ari ikintu gikomeye cyane gikora ku buzima bw’igihugu bityo asaba ubufatanye mu kubaka iki kintu gikomeye.
Aho yagize ati “Uburezi bukora no ku mutekano w’igihugu kuko utarabonye uburezi bwiza ntabwo atanga umutekano.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
@umuseke.rw, Uwasimbuye Dr. Mathias Harebamungu ni Olivier Rwamukwaya si Rwabukwaya nk’uko mwabyanditse.
Comments are closed.