Digiqole ad

Abanduye SIDA nitwe dukwiye kugira uruhare mu kuyirwanya – Uwanduye

Kwandura agakoko gatera SIDA ntibivuze ko ubuzima buhagaze, gukurikiza inama zigenewe uwanduye, gufata imiti igabanya ubukana, kwigirira icyizere byose biherekejwe no gufata iyambere mu kuyirwanya ni bimwe mu byafasha uwanduye gukomeza gutwaza ubuzima kandi akaramba. Ni ibitangazwa na Euegene Rutagengwa udaterwa ipfunwe no kuvuga ko yanduye no kugira inama abameze nka we n’abatarandura kwirinda SIDA.

Eugene Rutagengwa avuga ko abanduye bakwiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya SIDA
Eugene Rutagengwa avuga ko abanduye bakwiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya SIDA

Mu Rwanda abantu basaga ibihumbi 226 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ibihumbi 132 muri bo nibo bafata imiti igabanya ubukana bw’aka gakoko. Abatayifata bivugwa ko bamwe babiterwa no kugira ipfunwe ryo kujya kuyifata no kunanirwa kwiyakira.

Kuyifatira igihe, kutayihagarika bidategetswe na muganga, kuyifata hakurikijwe amabwiriza ya muganga, kutarenza cyangwa ngo ugabanye iyi miti, kudasiba kuyinywa no kuyinywera amasaha amwe adahinduka, ni bimwe mu bituma uwanduye ubu bwandu adahangarwa n’indwara z’ibyuririzi cyangwa ngo habeho ubwiyongere bwa Virus itera SIDA mu mubiri we.

Rutagengwa Eugene abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA avuga ko afite ikizere cy’ubuzima kuko agerageza gukurikiza inama zose ahabwa ku myitwarire y’uwanduye.

Abifashwamo no kuba yisanga mu bo babana n’abo bakorana ndetse nabo ubwabo bakaba bamwibonamo, usanga atanga inama ku bubi bw’agakoko gatera SIDA n’uburyo bakwirinda kwandura n’abanduye bakirinda kwanduza abandi.

Ati “ maze kumenya ko nanduye agakoko gatera SIDA numvise ari nk’aho ijuru ringwiriye, nyuma nza kugirwa inama n’abo tubana banjyana kwa muganga, bahita batangira kumpa imiti igabanya ubukana ndetse bakajya bakomeza kunkurikirana ari nako ngirwa inama.

Naje gusanga koko ngifite amahirwe yo kubaho, kuva ubwo ntangira kwiyumvamo ikizere, nkurikiza inama zose nagiriwe n’imiti nkayifata mu buryo bunoze, ubu nasubiye mu kazi kanjye, niyemeza kuzajya mbwira bagenzi bajye ububi bwa SIDA mbagira n’inama zo kwirinda kwandura no kwanduza abandi”.

Rutagengwa yemeza ko kwigirira ikizere byamufashije kwivana mu buzima butari bwiza yari arimo kubera uburwayi ubu akaba ari gukora akazi ke k’ubushoferi kandi akaba yumva agifite imbaraga ku buryo agifite imyaka itari micye imbere ye.

Uyu mugabo w’ikigero cy’imyaka 50 agira inama buri wese ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA gufata iya mbere mu kubungabunga ubuzima bw’abataranduye, babagira inama zo kwirinda ndetse bababwira n’ububi bwa SIDA.

Avuga ko ibi bisaba ubutwari ku buryo uwanduye adaterwa ipfunwe nabyo ahubwo agaharanira kubaho akurikiza inama agirwa n’abaganga, afata imiti igabanya ubukana ubundi agaharanira kwiteza imbere anateza imbere igihugu cye.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish