Umuhanzi Riderman yatawe muri yombi nyuma y’impanuka
Kicukiro – Kuri uyu wa kane mu gitondo ahitwa Rwandex ku muhanda wa Remera – Ville, habereye impanuka aho imodoka zitwara abantu (bus) zagonganye n’ivatiri yari itwawe n’umuhanzi Riderman. Amakuru aravuga ko uyu muhanzi Riderman yaba yagize uruhare muri iyi mpanuka kubera gutwara yanyoye inzoga.
Riderman uyu yahise atabwa muri yombi, nk’uko Mugemana Jean wari aho iyi mpanuka yabereye yabitangarije Umuseke. Gusa ntiyabashije kwemeza niba koko Riderman yari yasinze nk’uko bamwe babivuga.
Iyi mpanuka yakomerekeyemo abagera kuri batandatu kugeza ubu.
Iyi mpanuka yabereye imbere y’inyubako ikoreramo Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) ku Kicukiro hafi y’umuhanda uzamuka ugana Kicukiro Centre uciye ahakunze kwitwa kwa Gitwaza.
Mukantwali Pelagie wabonye iyi mpanuka iba yabwiye Umuseke ko hari ahagana saa kumi n’imwe na 45 za mugitondo, imodoka ya Riderman ikaba yazamukaga igana i Remera igongana n’imodoka ya Toyota Hiace ndetse na Coaster zaganaga mu mujyi.
Mukantwali ati “Imwe ni Minibus indi ni Coaster zamanukaga tubona uriya muhanzi yitambitse imbere ya Minibus iramugonga n’indi imugongaho gato. Iyi minibus yo yikaraze abari bayirimo ni bo bakomeretse cyane.”
Mu bakomeretse Mukantwali avuga ko abenshi ari abari mu modoka ya minibus bahise bajyanwa kwa muganga bameze nabi.
Mukantwali Pelagie yabwiye Umuseke ko Riderman yari kumwe n’umukobwa wambaye atikwije nawe ngo warebaga nk’uwasinze, uyu we ngo yahise ava mu modoka afata moto arigendera.
Pelagie avuga ko Polisi yahise ihagera irebye uko uyu muhanzi ameze ihita imuta muri yombi kuko yari yasinze nk’uko Pelagie abyemeza.
Umuvugizi wa Polisi ntaboneka ku murongo wa Telephone ngo agire icyo atangaza kuri iyi nkuru.
Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman ni umuraperi w’imyaka 27, niwe uheruka kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatatu, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’urubyiruko mu Rwanda.
Eric BIRORI
UM– USEKE.RW
0 Comment
PGGS 3 super star, mbega igisebo gukiza abasore nti byoroshye.
Ikihe gisebo uri kuvuga…gabanya ishyari muvandi, Jah akugenderere
I have no doubt ko uyu mukobwa wirutse atari fiancee we tuzi, iki ni igisebo gikabije, Hari abantu benshi bibwira ko accidents zidashobora kwirindwa, ko Imana iba yarazigennye. Siko bimeze kuko accidents nyinshi (ntabwo ari zose) ziterwa n’abantu, biturutse ku burangare, umuvuguko ukabije cyangwa ubusinzi. Imana irinde abakomeretse, naho Riderman akanirwe urumukwiye. Abafana be bihangane, kuvuga ukuri ntabwo bivuze ishyari cyangwa kumwanga.
Rwanda police,kindly be professional!!Iyo umuntu akoze impanuka ajyanwa kwamuganga ntabwo yurizwa panda gari kabone niyo yaba ariwe wagonze.Ibindi bigenwa na traffic court umuntu amaze kwitabwaho
Uvuze ukuri boss, yagombye kujyanwa kwamuganga akabanza agasuzumwa ko ntakibazo afite, maze ibindi bikaza nyuma
Mana nyirimpuhwe nubuntu butangaje worohereze IGISUMIZI (GATSINZI)
Yemeye bayamushyiramo raaa! Njye nari nzi ko akomeye atabyemera!!!!!!
Mugabanye amagambo aho kumuha pole muravuga ubusa, impanuka se niwe wambere mwumvise wayikoze, police nayo ibuze kumujyana kwa muganaga ngo barebe ko ntakibazo afite nko kuvira im,bere ngo itaye muri yombi, utajya akosa namutere ibuye.abanyaranda muzaba abagome kugeza ryari???? kwishimira ibyago bya mugenzi wawe???!
ARIKO ABANYARWANDA MWABAYE MUTE ninde utakora impanuka tutabeshye !!!! SORRY 4 MY BRO RIDERMAn.. GET BACK SOON BRO !!! pray for him plz ,,, TAFF GANG FANS
Ni mucyo dusengere abakoze impanuka bose tudatoranije maze Uhoraho abafashe bave mu bibazo barimo, bityo bakomeze gukora imirimo ibateza imbere ikanateza imbere igihugu cyacu tugana aheza twifuza twese
UMUNTU ARAGIRA IMPANUKA AHO KUMUJYANA KWA MUGANGA BAKAMUJYANA KUMUFUNGA???????????????????????????????????????BIRABABAJE.
Mujye mubanza kujyana abantu kwa muganga!!!!!!!!!!!!!!!!
NGUWO UMUSARURO WA PGGSS N’IBISUMYIZI BYOSE N’URUMOGI RWOSE!!NA MABESHU ZOSE!!! N’ABAPFUMU BOSEE!!!
ni yihagane imana ishorobora byose imuri rimbere kuva na cyo yabayeahu bwo na shime imana kandi yihaganishe abagize imanuka har~abako mereste amahoro kr jaypolly na fana ba hip hop sawa
Comments are closed.