Digiqole ad

u Rwanda rurava ku buryo bwa 'Analogue' burundu UYU MUNSI

30 Nyakanga – Mu nama n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatatu yo gusobanura ku ihagarika burundu uburyo bwo gusakaza amashusho bwa “ Analogue”, ikigo Ngenzuramikorere mu Rwanda RURA cyatangaje ko ubu buryo bushaje buhagarikwa mu Rwanda kuva kuri uyu wa 31 Nyakanga. 73% by’abanyarwanda batunze insakazamashusho nibo ubu bamaze gutangira gukoresha uburyo bushya bwa “ Digital”.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko uburyo bushya bwo gusaakaaza amajwi n'amashusho ari inyungu ku Rwanda n'abanyarwanda
Kuri uyu wa gatatu nimugoroba, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko uburyo bushya bwo gusaakaaza amajwi n’amashusho ari inyungu ku Rwanda n’abanyarwanda

Kuva kuwa 31 Mutarama  2014 nibwo buhoro buhoro hatangiye guhagarikwa uburyo bwo gusakaza amashusho bwitwa “Analogue”, igikorwa cyahereye ku mujyi wa Kigali kigenda gikwirakwira mu Ntara.

Byakozwe mu byiciro; kuwa 31 Werurwe ubu buryo bwa “ Analogue” bwahagaritswe mu Majyaruguru y’Uburengerazuba no mu Burasirazuba by’u Rwanda

Kuwa 31 Gicurasi buhagarikwa mu Majyaruguru y’Uburasirazuba n’Amajyepfo by’u Rwanda.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa  kuri uyu wa 31 Nyakanga nibwo iminara ya Analogue yo mu Burengerazuba n’uburengerazuba bw’Amajyepfo izimywa u Rwanda rwose rukava muri ubu buryo bufatwa nk’ubutajyanye n’igihe isi igezemo.

Gusezererwa kwa ‘Analogue’ mu bihugu bitandukanye byo ku isi hose ntibigomba kurenza tariki ya 17 Kamena 2015 nk’uko byanzuwe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho ku isi ITU.

U Rwanda ruje ku mwanya wa kabiri mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze gusezerera ubu buryo nyuma ya Tanzania.

U Rwanda rusezereye burundu ubu buryo mu gihe 73% by’abatunze insakazamashusho mu Rwanda bamaze kuyoboka gukoresha uburyo bushya bwa Digital kuva bwatangizwa gukoreshwa mu mwaka wa 2012.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko Abaturarwanda batunze insakazamashusho bagera ku 192.800 gusa, kugeza ubu abagera ku 144.260 nibo bamaze kuyoboka uburyo bushya bwa “Digital “ nk’uko bigaragazwa n’imibare ya za dekoderi zaguzwe kuva zatangira gucuruzwa muri 2012.

Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangaje ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda ari inyungu z’abanyarwa n’u Rwanda ariko nanone bikaza bishimangira ya gahunda yo kwihuta mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Anongeraho ko iyi gahunda izafasha Abanyarwanda kurushaho kwiyungura mu bumenyi kandi bukaba izingiro rya byose.

Ati “ Kera bajyaga bavuga bati ukurusha umugore akurusha urugo, ariko ubu ukurusha ubumenyi cyangwa amakuru akurusha ubukire, ndetse bakongera bati akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, ubu nta mpamvu yo kuguruka kubera ikoranabuhanga, amakuru azanye n’ubumenyi bigusanga aho uri byose kubera ikoranabuhanga”.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturarwanda kwitabira gahunda ya “Tunga TV”, bakagura television na za dekoderi kugira ngo bibafashe gukurikirana amakuru akubiyemo ubumenyi bukenewe kugira ngo iterambere rirambye u Rwanda rwifuza rishingiye ku bumenyi rigerweho.

Kugeza ubu uburyo bushya bwo gusakaza amashusho n’amajwi bwa “ Digital” bubasha kugera ku buso bwa 95% bw’u Rwanda, mu gihe ubwari busanzwe bwa “ Analogue” bwageraga ku buso bwa 50%.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ikoranabuhanga niryo isi igenderaho ngo iterambere ryihute. kubarero natwe mu Rwanda turigezeho ni amahire maze amahanga ntazagire icyo yongera kuturusha

  • noneho ibi byo twabibwiwe kuva cyera, ejo nibabifunga tudatangira kurira kuko hashize hai umwaka tubwira kugana abadufasha kuva muri analogue tukagendana ni iterambere ni ikoranabuhanga gusa habayeho no kongera iminsi runaka ntacyo byaba bitwaye da!

  • ubu hehe n’amashaza pe!! gusa kurebera muri digital ni byiza cyane kandi biranahendutse kandi bidufasha kureba ama  TV menshi gusa nanone hakorwe uburyo decoder zagera kuri bose kandi zikanabahendukira.

  • frequence za TV rwanda ziri he uri saktellite?

Comments are closed.

en_USEnglish