Digiqole ad

Nirisarike na Uzamukunda banze kuza mu mukino wo kwishyura Congo

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi kuva saa munani z’amanywa umutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine yavuze ko yatumiye myugariro Salomon Nirisarike na rutahizamu Uzamukunda Elias ngo baze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi ariko bikarangira bataje ndetse batanavuze impamvu.

Nirisarike na Uzamukunda ntibabwira umutoza impamvu batazaza gukinira Amavubi
Nirisarike na Uzamukunda ntibabwira umutoza impamvu batazaza gukinira Amavubi

Uyu mutoza w’umwongereza avuga ko yari yifuje gukoresha aba bakinnyi bombi ariko ko nta n’umwe muri bo wigeze asubiza ubutumire yaboherereje

Navuganye na Elias ambwira ko ashaka kugaruka gukinira ikipe y’igihugu ndetse ko akunda u Rwanda yiteguye no gusaba imbabazi, nahise mubaza niba yadusanga muri Gabon ambwira ko bidashoboka mubaza igihe azagerera i Kigali ambwira ko ku wa kabiri azaba yaje ariko siko byagenze kuko kuri Elias amaze kubikora bwa kabiri kuva natangira gutoza u Rwanda” Aya ni amagambo ya Constantine.

Kuri Nirisarike, uyu mutoza yavuze ko bandikiye ikipe ye ya Saint Trond  ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi ariko Salomon Nirisarike ngo avuga ko atigeze abona iyo baruwa.

Ibi ngo byatumye nawe ubwe bamwandikira, nyuma bamuhamagaye bamubaza  niba ibaruwa yayibonye asubiza ko azakubasubiza, nyuma bongeye kumuhamagara yanga kwitaba Telefone.

Umutoza Stephen Constantine avuga ko abona afite ikipe nziza kandi biteguye gutanga ibyo bafite byose ngo basezerere ikipe y’igihugu cya Congo Brazaville.

Constantine ati “ntabwo twategeka abantu kuza gukinira ikipe y’igihugu cyabo ku ngufu kandi ikipe mfite ubu ndabona imeze neza ku buryo twiteguye gutanga icyo dufite cyose kugirango dusezere Congo.”

U Rwanda i Kigali rurasabwa gutsinda byibura ibitego biri hejuru ya bibiri rutinjijwe na kimwe kugirango rusezerere ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville yabatsinze bibiri ku busa mu mukino ubanza i Pointe Noir.

Uyu mukino wo kwishyura uzakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Kanama 2014, Congo izagera mu Rwanda kuwa kane nimugoroba.

Bari guhatanira kujya mu mikino y’igikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2015 kizabera muri Maroc.

Salomon Nirisarike ni ubwa mbere avuzweho kwanga kuza gukinira ikipe y’igihugu nta bisobanuro bifatika atanze. Naho Baby we ubu si ubwa mbere.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mubikurikirane, ushobora gusanga ari uko ababishinzwe muri FERWAFA baba batazi igihe cyo kubatumira no gukurikirana ayo mabarwa baba banditse………..

  • Njye ndi umukunzi w’amavubi nk’ikipe y’igihugu cyanjye ariko nkaba ntemeranya n’uburyo iyo kipe iyobowe kuko icungwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA naryo rifite imikorere mibi. Gukosora amavubi rero bigomba guhera ku isoko, ni ukuvuga gukosora FERWAFA. Izi nama ndazitangira ubuntu uwumva yumve. Ubundi De Gaulle yagiye ku buyobozi bwa FERWAFA afite ibibazo utamenya bya frustrations ngo abarayons baramwanga n’ibiki atuma championnat irangira nabi cyane n’ibihano n’imvururu kuri stade gus ubu byose bikwiye kurangira, akayobora umupira w’u Rwanda mu rukundo rw’igihugu. Muti shampiyona n’amavubi bihuriye he? De Gaulle uramuzana ute? Ubundi abakinnyi bo mu maclubs nibo batoranywamo abajya muri national team, iyo ufite shampionnat ifite intege nke ntiwabona equipe national nzima, nk’ubu championnat y’u Rwanda iburamo ishyaka kuko aho guharanira intsinzi ivuye mu kaguru habaho gushakisha intsinzi ku mafaranga, match fixing, ndabarahiye umukinnyi wakoze ibi ntaho yageza ikipe y’igihugu. Ni bireire tuzasubira Murakoze…..Abo bireba bikosore.

Comments are closed.

en_USEnglish