Kuri uyu wa 30 Nyakanga kugera kuwa 1 Kanama mu Rwanda hatangijwe ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwizihiza umunsi w’Umuganura. Ibikorwa byatangiwe n’Umutambagiro ubaye ku nshuro ya mbere waturutse i Nyamirambo kuri Club Rafiki usorezwa kur stade Amahoro i Remera.
Lauren Makuza ushinzwe iterambere ry’umuco muri Ministeri y’umuco na Siporo avuga ko uyu munsi wibutsa abanyarwanda guharanira kugira umusaruro mu rwego rwo kwigira.
Mu byagezweho ntabwo hamuritswe umusaruro w’ubuhinzi gusa nk’uko byari bisanzwe bigenda mu muhango w’umuganura.
“Twarategekereje dusanga ni ibikorwa by’abanyarwanda biri mu ndangagaciro z’u Rwanda niyompamvu twihaye intego yo kugaragaza n’undi musaruro w’abanyarwanda udashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa” Makuza Lauren
Mubyamuritswe kuri uyu wa 30 Nyakanga harimo iby’ikoranabuhanga, ubukorikori,ibitabo ndetse n’ibindi bikorwa bishingiye ku muco nk’ubupfumu, ububumbyi ndetse n’ibindi.
Umukambwe Karekezi Francois waganiriye n’Umuseke yavutse mu 1945 ubu atuye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze avuga ko ubu buryo bushya abona bushingiye ku iterambere gusa bikaba bihabanye n’umuganura wa kera wabaga ushingiye ku buhinzi no kwishimira umusaruro wabwo.
Ati“ Iyo wezaga amasaka ugasarura ukanika wayashyiraga ku rusyo maze ukenga Umusururu urimo umusemburo mwiza ugafata ibibindi nka bitatu ukajya kwa Sobukwe no kwa so ukababwira uti babyeyi narahinze dore agatsima mbazaniye, bahitaga baguha nk’umurima cyangwa inka bakakwifuriza kuzongera guhinga ukeza ndetse ukabona ibyo utanga”.
Mu Rwanda umuganura wari umunsi ukomeye kandi wubahwaga i Bwami no mu muryango Nyarwanda
Igihe uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Rwanda ntakizwi nubwo hari abavuga ko watangiye kwizihizwa ku ngoma ya Ruganzu Ndoli abandi bakavuga ko wahanzwe na Gihanga Ngomijana wahanze u Rwanda.
Umuganura wayoborwaga n’abami n’abiru. Umwiru w’Umutsobe wo kwa Rutsobe rwa Gihanga niwe wayoboraga umuganura.Ibi byakorwaga abanyarwanda bishimira umusaruro bagezeho ku mwero w’amasaka.
Uyu mutambagiro w’uyu munsi wari ugamije kwereka abantu aho bari muri Kigali ibi bikorwa byagezweho, hazakurikiraho umuhango wo kubyukurutsa i Nyambo i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’umunsi nyir’izina w’Umuganura uzizihizwa tariki ya mbere Kanama 2014 mu gihugu hose.
0 Comment
Dore ibi ni byo bikungurira igihugu!! Muzasubire mu mateka murebe ibyo bakoraga ku Muganura!!
Dore re aho ubu se waba ungani ki ra?ubwo ibyo uvuze bihurihe n’umuganura ahubwo nibikurimo aho nturi Bangamwabo mbega mwa?
Unkumbuje urwanda
wawwww!!!!!!! mbega byiza!!!!! genda Rwanda uri nziza!!!!
mureke dukore umuco uko wakabaye nkuko umuganura wakorwaga cyera kuko murapirata mugakabya
kuko aya mafranga yakoreshejwe bategura uyu munsi mukuru nimenshi cyane nubundi umuganura wavaga mubyo abantu bejeje bakabisangira naho gufata abamotari ukabaha amafranga ugashaka amatorero ukayaha amafranga ngo aze kubyina ndumva ntacyo byaba bimaze rwose siko umuganura wakwijihijwe
Mujye mwibuka ko byose tubikesha Iyaturemye. Muhamagare abanyamadini baze baturagize Imana mubihe bili imbere kandi ariko banashimira ibyo tumaze kugeraho. Muzane n’abaganga n’abanyeshuri mbese buli rwego rwose noneho mwereke Imana muli stade muyishimire.
Comments are closed.