Ishimwe Alonso, ku myaka 6 gusa impano ye iratangaje
* Ava mu Bugesera buri gitondo aje kwitoreza i Kigali
* Ku myaka ine nibwo yari yinjiye ishuri ry’umupira
* Ubu atera ‘jongle’ 1 000 umupira utaragwa hasi
* Umubonye atangarira ubuhanga bwe, bikamutera amatsiko y’imbere he
Umupira w’amaguru nubwo bawiga ariko habaho no kuba ufite impano. Prince Alonso Ishimwe afite imyaka itandatu gusa yiga mu mwaka wa mbere ku ishuri ribanza rya Kibungo i Ntarama mu Bugesera, igihembwe gishize yabaye uwa mbere mu ishuri n’amanota 95%, ariko no mu mupira mu b’ikigero cye yaba uwa mbere.
Ishimwe yabwiye Umuseke ko umukinnyi w’ikitegererezo cye ari umunya Brazil Ronaldinho, Papa we ngo akunda kumuzanira uduce tw’amashusho yerekana ubuhanga bwa Ronaldinho, akareberaho.
Uyu mwana avugana n’umunyamakuru yari afite ubwoba n’igihunga. Ati “nkunda gukina umupira, nkunda Ronaldinho na Rayon Sports, nasabye Papa ko azajya anjyana kuyireba.”
Jean Paul Rugema ni se w’uyu mwana amuvana aho batuye mu kagari ka Kibungo Umurenge wa Ntarama mu Bugesera akamuzana i Kigali ku kibuga cya FERWAFA i Remera mu myitozo buri gitondo, iyo bari mu biruhuko.
Rugema ati “ Yavukiye i Gitarama, ubwo njye nabaga i Kigali rero nyina yamuzanye ku nsura, icyo gihe afite imyaka ine (4) yansabye Ballon, nahise mugurira iya super terrain arayimena mugurira indi, ubu mbona agenda atera imbere buri munsi, bikanshimisha.”
Rugema, umugabo ubona ko ari mu rwego ruciriritse, ubu atuye mu Bugesera mu murenge wa Ntarama muri iki kiruhuko abana bariho basoza, buri gitondo saa kumi n’imwe n’igice azindukana n’umuhungu we akamuzana i Kigali i Remera kwitozanya n’abandi mu ishuri rya Shining Stars. Aha niho ngo yabonye umutoza baziranye kandi yizeye ko azazamura impano y’umwana we.
Nkotanyi Ildephonse utoza uyu mwana muri Shining Stars aho atoza n’abandi bana bisumbuyeho gato kuri Ishimwe, yabwiye Umuseke ko Ishimwe yaje mu ishuri rye afite imyaka ine, akunda cyane umupira kandi agaragaza impano.
Nkotanyi ati “ Yaje ari gato cyane, atera umupira rimwe akagwa, ariko aho ageze harashimishije cyane, ubu atera ‘jongles’ igihumbi umupira utaragwa hasi.”
Kuba uyu mwana ari gutera imbere Nkotanyi avuga ko ari uko abishyigikiwemo na se umuzana buri gitondo kwitoza amuvanye mu Bugesera.
Buri wese ubonye impano y’uyu mwana aratangara, akagira amatsiko yo kumubona mu myaka 10 iri imbere, akamwifuriza gukomeza gutera imbere neza.
Reba Video y’uyu mwana yerekana impano ye:
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=ETrRkGz9jDA&feature=youtu.be” width=”560″ height=”315″]
Photos&Video/Paul NKURUNZIZA/UM– USEKE
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
NI BYIZA RWOSE TURAMWIFURIZA IBYIZA BYINSHI AKAZATEZA NIGIHUGU CYACU IMBERE.NIZERE KO ATAGABANIJE IMYAKA ! UMUNTU ARABONA AFITE NKA 8YEARS
Komerezaho petit
Ariko media yacu iracyari hasi cyane!!! aho kwerekana urushorerane rw’amafoto iyo mushyiraho aka video kandi ko aribwo twanyurwa naho photos zo nta swingi kabisa
ahubwo ni wowe utareba neza
umuseke.com ndabashimiye peee ibintu byiza mutugezaho nukuri mufashe uwo mwana mu mukorere ubuvugizi carrier ye ntizazime nibi shoboka mubigeze ku mukuru w’igihugu cyacu bwa Paul kagame ndibazako uwo mwana haribyishi azahindura mu mavubi bya naniye bakuru babo.murakoze
Ese bava i Ntarama baza i Kgli kwitoza baza n’amaguru; batega Taxi; baza mu modoka yabo?? Mujye mutugezaho inkuru zisobanuye neza.
Felicitathion Munyamakuru. Ewana Umuseke muri aba mbere mu kugaragaza inkuru umuntu AKISHIMA. MWIME AMATWI ABANENGA N’UBUNDI NTAWUNEZA RUBANDA. BIG UP
Nukuli ndemeyepe erega nuko abana bavuka mungo zidafite amikoro naho ubundi umupira abana babanya Rwanda bawumenya. nonese abanyaburayi bawumenya aruko baturusha iki ? Nukobaturusha amikoro ahagije umwana akavuka yakuzuza imyaka ibili bakamujyana mu ishuli nkiryo ryigisha umupira wamaguru Bagaherako bagakura bazi umupira kuburyo bwiza gewe ndamuzi duturanye nukuli akora ibiruta ibyo aliko yabuze amikoro ubuyiga kukigo cya rukoma sake numuhanga bantu mwumva kuko yiga muwambere wamashuli abanza aba uwambere mugihe cyumwaka amaze yiga abonye ubushobozi yazakora ibiruta ibyuwonguwo wantarama mubugesera aliko kubura amikorowe abaturanyi be bose birababaza ndasaba abanyamakuru kujya mutugezaho amakuru nkayo koko biradushimisha murakoze
inkuru ikoze neza igira reactions nyinshi, uyu mwana akwiye gufashwa akanakurikiranwa ariko birashoboka ko Rwanda bahari ari benshi ahubwo bakaba batazwi
Mbega umwana nkunze!! nakure ajye ejuru.
Yarushije Gareth Bale,ubwo yerekanwaga muri Real Jongle zaramunaniye baramuseka bya hatali !! Iyaba abantu bafite impano aribo babona intsinzi yubuzima uyu mwana yari kuzayobora cyane,ariko abahanga bavuga ko abatsinda cyane mu buzima ari abatarambirwa ngo barekure (who never give up ). Ubwo rero icyo asabwa ni ukongeraho niyo quarity ,ubundi Imana nimusinyiraho,nanjye ndabona bizacamo. Gusa na none uyu munyamakuru navuga ngo bravo,isi iramutse igize abanyamakuru bumutima nkuyunguyu nka Batanu ,yaba nziza cyane kurenza uko imeze ubu ngubu !!!
GOOD MBEGA UMWANA UNSHIMISHIJE! ANYIBUKIJE IBYO GAUCO YAJYAGA AKORA! N’UKO NTABONA SE NAMUHA DVDs NYINSHI MFITE ZA RONALDINHO AKAJYA YEREKA UWO MU PETIT WE!! MAZE AGAKOMEZA AKABA IGITANGAZA!
Komereza aho Umuseke.com! Birashimishije cyane uburyo iyi nkuru iteguye!Umwana n’umubyeyi we ni abo gushyigikirwa byimazeyo, nta shiti bizafasha igihugu kubona abazacyitangira iteka kandi babishoboye mu marushanwa ari imbere.
Comments are closed.