Tugomba kugarura Perezida Kagame kuri stade – Haruna
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mezi abiri ashize yagaragaje gucika intege ku ikipe y’igihugu Amavubi idatanga umusaruro ugaragara. Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’imikino Gakuba Abdoul Jabar yamubwiye ko bari gukora ibishoboka ngo bamugarure ku kibuga kubashyigikira.
Haruna Niyonzima yavuze ko bishimisha iyo umubyeyi yaje kugushyigikira mu kazi ukora, ibi ngo bitera morale kuko umuntu aba adashaka ko umubyeyi agenda ababaye.
Haruna avuga ku ruhande rw’abakinnyi babiganiraho, n’ubwo ngo akenshi mu mupira w’amaguru byanga, ariko ku mutima baba babitekerezaho nk’ikipe ko ari inshingano zabo gushimisha abanyarwanda n’umukuru w’igihugu.
Ati “Natwe tubiganiro tukavuga tuti murabona tumaze igihe tutabona Perezida wacu kuri stade, natwe hari ikintu bidutera, hari akababaro bidutera, kuko Perezida wacu ari mu ba perezida muri Africa bakunda umupira na siporo muri rusange kandi babigaragaza.
Akaba ariyo mpamvu iyo tutakoze neza ngo yishime ngo dushimishe n’abanyarwanda natwe ubwacu ku mutima biratubabaza. Akaba ariyo mpamvu tugiye gukora ibishoboka byose tukazamubona yenda muri match zikurikiraho yaje kudushyigikira.”
Usibye na Perezida Kagame, abanyarwanda batandukanye bagiye bagaragaza kutanyurwa n’umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi kubera kutitwara neza mu mikino mpuzamahanga.
Amavubi ariko mu mezi atanu ashize yegerageje kwihagararaho kuko ubu ageze mu kiciro cya nyuma cy’amatsinda yo gushaka tiket yo kujya mu gikombe cy’Africa cya 2015 muri Maroc. Kugirango agere aha yasezereye bitoroshye ikipe ya Libya na Congo Brazzaville.
Mu myaka ibiri ishize mu mikino 24 yemewe na FIFA Amavubi yakinnye yatsinzemo imikino irindwi (7) gusa, yanganyijemo imikino itandatu (6), itsindwa imikino 11.
Mu mikino itanu (6) Amavubi amaze gukina muri uyu mwaka yatsinzemo itatu (3) itsindwa rimwe inganya kabiri.
Imikino yemewe na FIFA Amavubi aheruka gukina mu myaka ibiri ishize:
20/07/2014 Pointe Noire Congo 2 – 0 Rwanda
27/07/2014 Libreville Gabon 0 – 1 Rwanda
02/08/2014 Kigali Rwanda 2 – 0 Congo
18/05/2014 Rades Libya 0 – 0 Rwanda
31/05/2014 Kigali Rwanda 3 – 0 Libya
05/03/2014 Bujumbura Burundi 1 – 1 Rwanda
16/11/2013 Kampala Uganda 0 – 0 Rwanda
29/11/2013 Machakos Uganda 1 – 0 Rwanda
02/12/2013 Nairobi Sudan 1 – 0 Rwanda
05/12/2013 Machakos Rwanda 1 – 0 Eritrea
07/12/2013 Mombasa Kenya 1 – 0 Rwanda
14/07/2013 Addis Ababa Ethiopia 1 – 0 Rwanda
27/07/2013 Kigali Rwanda 1 – 0 Ethiopia
14/08/2013 Kigali Rwanda 0 – 1 Malawi
08/09/2013 Porto Novo Benin 2 – 0 Rwanda
09/06/2013 Bamako Mali 1 – 1 Rwanda
16/06/2013 Kigali Rwanda 0 – 1 Algeria
06/02/2013 Kigali Rwanda 2 – 2 Uganda
20/03/2013 Kigali Rwanda 0 – 1 Libya
24/03/2013 Kigali Rwanda 1 – 2 Mali
14/11/2012 Kigali Rwanda 2 – 2 Namibia
26/11/2012 Kampala Rwanda 2 – 0 Malawi
01/12/2012 Kampala Eritrea 0 – 2 Rwanda
03/12/2012 Kampala Rwanda 0 – 2 Tanzania
U Rwanda ubu mu guhatanira kujya mu gikombe cya Africa 2015 ruri mu itsinda A hamwe na Nigeria, South Africa na Sudan. Imikino yo guhatana izatangira Nigeria yakira u Rwanda muri week end ya tariki 5 – 7 Nzeri 2014, ni mu byumweru bitatu gusa.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW
4 Comments
Haruna ibyo uvuga ni ukuri ariko reka nkunganire bityo ikifuzo ufite cyo kugarura Nyakubahwa muri stade kizagerweho dore ko atari wowe ubyifuza wenyine: Nka capitaine w’ Amavubi ihatire ku giti cyawe na bagenzi bawe kugira umuco wo gukorana mu kibuga .Ibi ndabivuga mpereye kubyo maze kwibonera inshuro zitarii nke aho Haruna upfusha ubusa uburyo (occasions) kubera kwiharira umupira ngo ube ariwowe utsinda, Ibi rero nk’umukinnyi wabigize umwuga uziko bidashoboka kuko gutsinda kenshi bituruka ku bufatanye na bagenzi bawe./ J Bosco
mwe ntimukorere kugarura president gusa kukibuga mumveko hari insingano mwasabwe na miliyoni zabanyarwanda mwumeko hari umwenda ukomeye mubafitiye iki nicyo gikomeye nimwumva agaciro gakomeye kiri deni mufiye abanyarwanda nigihugu muri rusange , kandi mubikore mubishyizeho umutima mubikunze na president azagaruka ntakabuza
bakine neza maze bazarebe ko ataza, akunda gutsinda bawe niyo moamvu iyo bamutsindiye amavubi imbere bitamushimisha
Ntibakine Kugirango Bagarure President Kukibuga, Ahubwo Bakine Bashaka Umusaruro Kuko Nuboneka Nawe Azaza Kd Turabiziko Akunda Sport!
Comments are closed.