Kuwa gatandatu tariki 02 Kanama ikipe y’u Rwanda yasezereye iya Congo Brazzaville mu kiciro cya nyuma cy’ijonjora. Amavubi yahise yinjira mu matsinda ari nayo azavamo amakipe 15 azajya mu gikombe cya Africa cya 2015 muri Maroc. Ufana Amavubi wese yahise yongera kwibuka ‘ambiance’ ya 2004 Amavubi ajya muri CAN.
Abakinnyi mbere gato y’umukino usanga mu maso hijimye nk’abiteguye urugamba koko
Aya ni amwe mu mafoto ushobora kuba utarabonye ku mukino warangiye ari ibyishimo ku banyarwanda bakunda ikipe y’igihugu cyabo.
Emery Bayisenge aragenda akabiha ukagirango siwe uzi
Sina Jerome mbere gato y’umukino nawe aba yisharirije
myugariro Nshutinamagara nawe aba areba nk’ugiye mu rugamba nyine
Haruna Niyonzima muri ‘Concentration’ zose
Francis N’Ganga wa Congo yikoreye agasatsi gasekeje
Ku buryo bwumvwa vuba n’abiza ‘physique’ kuri iyi foto igikoresho kirabonekamo ishusho ya band yose
Uko abakinnyi bahindukira ibumoso baririmba indirimbo y’igihugu
Abayobozi nabo barabakurikira
Emery Bayisenge we yica pose (pause) y’abandi yo gufata ku mavi agashyira akaboko hasi
Si ubwa mbere abikoze aha ni mu mukino uheruka
Umenya aba yigana aba bakuru be bo mu 2004
Uko baramukanya, Mwemere na Nshutinamagara (Kodo) bo bazingazinze ibipfunsi nibyo bakubita ubaramukije
Umuhungu aha yavuzaga Vuvuzela ebyiri icya rimwe zikirangira bitandukanye
Ku babonye igikombe cy’Isi mwitegereza, murabona ko Kagere Meddie yambaye inkweto zigezweho mu kibuga muri iki gihe
Aba basore bahemberwa ibyo bakoze, umubiri wabo si nk’uwawe, niba ushidikanya kora ku itako ryawe wumve niba hameze nk’aha
Cameraman buri gihe ntarebera muri Camera
Umufaransa imbere, umwongereza inyuma ye. Amafaranga yo muri Africa umenya aryoha!!
Ibyo mu mupira birihuta cyane, yamaze gutera undi nawe yakinzeho akaguru ariko byarangiye umupira watewe
Ntabwo hafana ba Rwarutabura gusa na bashiki babo barafana
Bugesera ntabwo ashaka kurya umupira arawutegereje ngo awufunge n’akaguru
Abahungu baba kandi bagororotse cyane
Uyu mufana yitwa Rujugiro, nubwo akunda Amavubi aba ari no kukazi, aha yambaye inkweto zidasa
Hejuru y’amabati umunyemakuru wa Televiziyo arabwira abayireba uko umupira umeze, LIVE From….over the roof
Iri somo ku bize amashuri abanza cyera baryitaga GUSHWEKURA
Aba bazungu baje batariye cyangwa baraye bataryamye
Umufana wa Congo yaze yisize irangi rimeze nk’amaraso uruhande rumwe
Ibibera mu kibuga ni byinshi, bimwe umusifuzi ntiyabibona byose, aha Ndahinduka bita Bugesera yagenewe ikimeze nk’igipfunsi kiza kiza Maël Lépicier myugariro wa Congo
Umufana n’umufanakazi batambukana isheja ubwo byari 0 – 0 ikipe yabo amahirwe akiri yose
Ku gitego cya mbere, ibyishimo abazungu barabirusha abirabura
Abakecuru nabo ibyishimo byabasabye kubona u Rwanda rutsinze icya mbere
Ushobora kwibaza ko bari gukirana bikomeye. Ni ibyishimo by’igitego cya kabiri kuri Haruna na Kagere
Nanone ku ifoto witegereje abazungu barishimye cyane kurusha bamwe mu banyarwanda, umwe arafata amafoto, abandi barareba nk’abatazi ibyabaye, undi hasi ari kwisabira uducupa tw’amazi, abandi barishimira igitego cya kabiri
Ibintu bya komeye batangiye kwambaza Lyangombe w’iwabo
Kagere aje kumva inama za Constantine na Mashami umwungirije
Ahagana ku munota wa 87 ni 2 – 0, amakipe yombi aranganya 2 – 2 imikino yombi. Umutoza Claude Le Roy aragenda nk’uwanyagiwe n’imvura y’itumba
Umufana mu giti kuri Telephone arabwira abo yasize mu rugo uko byifashe kuri stade
Uyu niwe wenyine wambaye umwenda uriho izina rye
Bigeze kuri Penaliti ubwoba ni bwose
Abo muri Congo nabo bwabatashye
Abafana Vuvuzela bazishyize ku ruhande bazana ishapure ya Yezu ingana ityo
Abana baba bitoragurira uducupa tw’amazi nabo barekeye aho, umwe yatwihambiriyeho ngo abanze arebe uko batera Penaliti nta nkomyi
Gufana byabaye bihagaze, Penaliti ni ‘ahacecekerwa’ mu mupira
Haruna amaze kuyihusha yagiye kumavi
Ubwoba noneho bwikubye inshuro zose
Mu kanya nk’ako guhumbya ibyishimo ni igisagirane, umwe hejuru y’undi
Umuyobozi wa FERWAFA mu kibuga yishimira intsinzi
Ni akanya keza ko kwiyegereza abafana
Mu byishimo n’abakinnyi
Amarira y’abagabo hari ubwo adatemba ajya munda, biterwa n’ikimukubise. Uyu ni Delvin N’Dinga kapiteni wa Congo Brazzaville yahise isezererwa
Bakunda Amavubi, bakunda u Rwanda
Photos/Paul NKURUNZIZA & Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Iyi nkuru ikoranye ubuhanga!!Bravo mukomereze aho no mu bindi!
Umuseke mugira inkuru zikoze neza rwose! Mukomereze aho!
Tres bien merci boku. Good job Paul
rwose amafoto ku museke, nako inkuru muri rusange ntawubahiga
Well done Guys,keep it up.
Well done brothers nizere ko MHC izahemba abanyamakuru muli catégories y’abafotozi. Nahita ngiha MUZOGEYE ariko mujye mureba neza mujya mukora udukosa mu myandikire nka PHYISIQUE, ISHOSHO.
i really like you plaisir,nuva ku museke nanjye ni asta la vista….
Murabahanga kabisa ndabemeye inkuru zanyu ziba zifite ireme courage bana b’u Rwanda,Bravo Bravooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo
amavubi oye turabakunda mushyiremo akabaraga
umuseke muradushimisha naho naho
Murakoze cyane. the reak Paparazi
Murakoze cyane. the real Paparazi
Umuseke, bravo ndabemera mugira amafoto agaragaza igikorwa muba muri gutangariza abakunzi banyu.Mukomereze aho turabakurikira
iriya foto yerekana bariya bakinnyi bashwekura, nyibukira ku nkuru yo mu gitabo cyo mu wa mbere primaire aho Petero, Paul na Yohani basiga abana babi!!! Titre y’inkuru yitwaga ”Abana babi””. Umuseke rwose ubu mwatambutse kera Igihe.com. keep it up plz!!
Nagwa namwe basore
Comments are closed.