Digiqole ad

Abanyarwanda ntibaramenya akamaro k’Inteko – Dr Ntawukuriryayo

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezaga ikiganiro ku banyamakuru ibereka imirimo yakozwe n’imitwe yombi, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze ko bakora byinshi kandi buzuza inshingano zabo gusa bagahura imbogamizi ko Abanyarwanda benshi bataramenya akamaro k’Inteko ari nayo mpamvu usanga akenshi bagaya akazi ikora.

Dr Ntawukuriryayo umaze imyaka itatu ayobora Sena y'u Rwanda
Dr Ntawukuriryayo inzobere mu by’imiti (PhD pharmaceutical technology), yakoze muri Ministeri y’Uburezi, nyuma agirwa Minisitiri w’ibikorwa remezo, nyuma Minisitiri w’Ubuzima, agirwa Visi Perezida w’Inteko mbere yo kuba umukuru wa Sena y’u Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko ni urwego ruri mu zifitiwe icyizere gicye n’abaturage ugereranyije n’izindi nzego z’igihugu nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe bukanatangazwa na Sena.

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene kuri ibi avuga ko n’ubwo abaturage bakunze kwibaza byinshi ku nteko ndetse bakanayinegura, ngo ntibivuze ko abaturage batayifitiye ikizere kuko aribo bayitoye, ahubwo ngo ikibazo ni uko abaturage benshi bishyizemo ko Inteko idakora.

Ati “Abaturage b’u Rwanda ntabwo bazi akamaro k’Inteko, namwe Abanyamakuru ntabwo nibwira ko abenshi mukazi. icyo rero ni ikibazo, twebwe abayobora Inteko n’abazayiyobora ejo n’ejo bundi,  gusobanurira abaturage akamaro kayo kuko Inteko niyo itora amategeko atuma za Politiki igihugu kiyemeje zishyirwa mu bikorwa kandi ikanagenzura ko ibyo Guverinoma yiyemeje ibigeza ku baturage.”

Dr Ntawukuriryayo avuga ko abagize Inteko bitabira umuganda n’izindi gahunda zituma bahura n’abaturage bagasobanura gahunda z’igihugu bakerekana icyo Inteko ikora ndetse Inteko yashyizeho umunsi ifungura imiryango ikakira ibyiciro by’Abanyarwanda kugira ngo barusheho kumenya ibyo inteko ikora.

Ati “Iyi nzu y’inteko ni iy’abaturage ariko ni bacye bashobora kuyinjiramo kubera amateka y’igihugu cyacu, kandi ntawuhejwe. Umwe yarambwiye ngo njyewe iyo ngeze hari kuri CND ndeba hepfo iriya nzu iratinyitse ntabwo nshaka kuyireba.”

Kubwa Dr Ntawukuriryayo ngo ibi byerekana ko bagifite akazi kenshi ko kumenyekanisha ibyo bakora kandi bagasobanurira n’abaturage akamaro k’Inteko kugirango bumve ari iyabo.

Ubuyobozi bw’imitwe yombi bwagaragarije abanyamakuru ko mu gihembwe cya kabiri gishize, impande zombi zatoye amategeko 12 kuri buri ruhande ndetse bakora n’ibikorwa bitandukanye byo kugenzura guverinoma, aho bagiye batumiza abayobozi batandukanye kugira ngo batange ibisobanuro ku bintu bitandukanye.

Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena kandi ngo wakoze n’igenzura harebwa niba imyanzuro Sena yagiye igeza kuri guverinoma kuva mu mwaka wa 2004 yaragiye ishyirwa mu bikorwa.

Aha Senateri Makuza Bernard yavuze ko iri genzura ryasanze guverinoma, yahoze anayoboye, yarubahirije ibyo Sena yayisabye ku kigero cya 83%.

Mu myanzuro 475 Sena yagejeje kuri Guverinoma kuva mu mwaka wa 2004 kugeza muri Werurwe 2013, isesengura ngo ryagaragaje ko 395 (83%) yashyizwe mu bikorwa, naho indi 15% ikaba igishyirwa mu bikorwa bitewe n’imiterere yayo, 2% yo ngo guverinoma ntabwo yabashije kugaragariza neza Sena icyo bayikozeho.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • None se ubwo inteko ibereyeho iki niba banyirayo (abanyarwanda) batazi akamaro kayo? Ndumva ari guta imisoro ya abo banyarwanda ku busa,  kuko bishyura imishahara na avantages ni ibindi byinshi iyon nteko ikeneye nyamara nta na akamaro kayo babona……ni nko kugura ikintu kitagufitiye akamaro mbese nu umutako ku banyarwanda……niba ntakamaro tuyibonamo nk abanyarwanda niseswe, imisoro yayigendagaho ijye mu byo tubona bidufitiye akamaro kuko birahari… kereka niba ari ukwigana ibindi bihugu

  • Hanyuma iyo nteko itorwa nabande???????

  • brabizi hari benshi babyirengagiza babishaka ndavuga abanyarewanda gusa batangiye kugenda bagaruka muburyo , kuko wumvako bagenda bayigezaho ibibazo byabo , kandi babaka bizeye kunteko ibisubizo birambye

Comments are closed.

en_USEnglish