Digiqole ad

Obama yatangije inama yatumiyemo abayobozi ba Africa bose

Washington – Kuri uyu wa 05 Kanama Perezida Barack Obama wa USA na Vice Perezida we Joe Bidden bafashe umwanya munini bagaragaza ko Leta z’unze ubumwe za Amerika zitaye ku iterambere rya Africa, bagaragaza mu ngero no mu mibare ibyo Amerika imaze gukorera Africa. Nyuma hakurikiyeho ikiganiro kigufi cyahuriyemo ba Perezida Paul Kagame, Macky Sall wa Senegal, Jacob Zuma wa South Africa, Mohamed Moncef Marzouki wa Tunisia na  Jakaya Kikwete wa Tanzania bavuze umwanya muto uko babona iyi nama n’uko babona Africa.

Perezida Obama uyu munsiyavuze ko Amerika yiteguye gufatanya na Africa kurusha uko byabayeho
Perezida Obama uyu munsiyavuze ko Amerika yiteguye gufatanya na Africa kurusha uko byabayeho

Mu ijambo rye Perezida Obama yabanje guha ikaze muri iyi nama Mme Dlamini Zuma umuyobozi wa Komisiyo ya Africa yunze ubumwe, Dr Donald Kaberuka umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere hamwe na Jim Yong Kim Perezida wa banki y’isi.

Obama atangiza iyi nama yaguye yavuze ko nubwo hakiri umubare munini w’abanyafrica bakibayeho mu bukene, mu bibazo by’amakimbirane, indwara n’ibindi  ariko ubu hari kuzamuka indi Africa nshya.

Avuga Amerika yiteguye kuba umufatanyabikorwa na Africa mu iterambere, umufatanyabikorwa w’igihe kinini kandi ku buryo bwungura impande zombi.

Ati “ Nubwo Leta zunze ubumwe za Amerika zazamuye cyane ibyo zishora muri Africa, haracyari byinshi byo gukora, kuko nk’ibyo abashoramari b’abanyamerika bashora muri Brazil yonyine bingana n’ibyo bashora muri Africa yose.

Yongeraho ati “ Ndashaka kubona abanyafrika bagura ibicuruzwa by’abanyamerika n’abanyamerika bagura ibicuruzwa by’abanyafrika.”

Perezida Obama yagarutse cyane ku guha amashanyarazi Africa nk’ikintu k’ibanze Africa idafite. Yongera kwibutsa ko ngo aheza hari imbere ari ah’abantu bagamije kubaka atari ah’abagamije gusenya.

Joe Bidden

Visi Perezida Joe Bidden wamubanjirije we yafashe umwanya munini agaragaza mu mibare no mu ngero uburyo Amerika yitaye cyane ku iterambere rya Africa. Ati “ubu icyo turi gutekereza ni icyo twakorana na Africa, si icyo twakorera Africa.”

Joe Bidden yavuze ko yishimira kuba ubu Amerika imaze gushora muri Africa agera kuri miliyari ebyiri z’amadorari ku buyobozi bwa Obama gusa.

Nawe yagarutse ku kuba USA yifuza gufasha Africa cyane cyane kubona amashanyarazi ahagije kuko ariyo shingiro ry’amajyambere. Bikaba ngo ari urucantege kuba 2/3 by’abanyafrica badafite amashanyarazi ahagije.

Joe Bidden yavuze ko ikibazo kinini ku iterambere gihari muri Africa ari amashanyarazi na ruswa, gusa avuga ko ruswa ari ikibazo kiri hose, kuva muri Ukraine kugera muri Aziya y’iburasirazuba no kuva muri US kugera muri Africa, ko ari ikibazo isi igomba kurwanyiriza hamwe.

Mu kwihutisha iterambere, Joe Bidden avuga ko hakwiye kubaho korohereza abantu gutangira business nk’uko ngo bimwe mu bihugu bya Africa biri gukora, aho yakomoje ku Rwanda.

Ati “ Kubera koroshya gutangira business hamwe na hamwe muri Africa, ubu business nshya ibihumbi 400 zivuye ahatandukanye ku isi ziyandikishije gukorera muri Africa mu myaka itanu ishize

Asoza avuga ko Amerika itifuza iterambere ryayo yonyine kuko ntacyo ryayimarira ahubwo yifuza iterambere ry’isi muri rusange. Avuga kandi ko afite ikizere cy’imbere heza ha Africa n’imbere heza h’igihugu cye cya Amerika.

John F Kerry

Uyu ntabwo yavuze kuri business, ahubwo yagiye yerekana ko business idashoboka ahatari amahoro, ahatari ubuzima bwiza, uburezi, umutekano….

Kerry ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, yagarutse ku basubiza inyuma Africa ngo babwira urubyiruko iby’impinduka ariko ntibababwire gukunda igihugu, gahunda z’ubuvuzi, gahunda z’uburezi, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi biteza imbere igihugu. Avuga ko abarwanya ibyagezweho ari ikibazo kinini Africa ifite.

Ati “Ntabwo mukwiye kuba mwaje muri America kuvugana business gusa, ubu ni uburyo bwiza bwo kuvuganira hamwe ku burezi ku bana, ku gutanga amahirwe y’imirimo, ku kuvumbura ibishya n’ibindi bizatuma Africa n’isi bitera imbere. Ibintu nk’ibyo ntabwo bizatangwa n’imitwe ya Al Shabab, Boko haram n’indi myinshi.”

John Kerry yavuze ko Nelson Mandela, umuyobozi mwiza isi yigeze igira, atafunzwe imyaka 27 ngo nasohoka aze gukora business, ahubwo yaje kubaka icyo umuturage w’igihugu cye na Africa muri rusange azakomeza kwibuka igihe cyose.

 

Kikwete, Zuma, Kagame mu kiganiro kimwe       

Ba Perezida
Ba Perezida Jakaya Kikwete, Mohamed Moncef, Jacob Zuma, Macky Sall mu kiganiro bumva Perezida Kagame

Ba Perezida Paul Kagame, Macky Sall wa Senegal, Jacob Zuma wa South Africa, Mohamed Moncef Marzouki wa Tunisia na  Jakaya Kikwete wa Tanzania bahuriye mu kiganiro uyu munsi cyari kiyobowe na Terry Rose. Bagombaga kuvuga ku bukungu, umutekano, uburezi, demokarasi…n’ibindi bireba Africa.

Perezida Macky Sall wa Senegal yafashe umwanya wo kuvuga kuri demokarasi muri Africa, yavuze ko uko demokarasi imeze muri Africa itandukanye cyane n’uko abo hanze ya Africa bayibona, avuga ko abo banyamahanga bayibona mu buryo bubogamye.

Kuri we, demokarasi muri Africa iri kwiyubaka, avuga ko ibihugu byinshi bya Africa bimaze imyaka ibarirwa muri 20 bibonye ubwigenge, ariko ngo abatari abanyafrica bagasaba Africa kugira demokarasi ku rugero rumwe nabo. Ibyo we abona ko bidashoboka, ndetse ari ugusaba Africa ibirenze ibyo ishoboye.

Ati “Kandi demokarasi muri Africa igomba kugendana n’amateka ya buri gihugu. Abo hanze ya Africa nabo bakwiye kubona Africa mu ndorerwamo itari iy’ikibi gusa.”

Ibi abisangiye na Perezida Jacob Zuma wavuze nawe ko Africa ikeneye igihe gihagije cyo kwiyubaka.

Zuma avuga ko Africa kandi iri kugerageza kwikemurira ibibazo byayo mu buryo bwo kwisuzuma (peer review mechanism).

Zuma avuga ko hari inkuru nziza ziri kuzamuka muri Africa nk’umugabane mwiza. Iyi nama barimo i Washington ngo ni uburyo bwiza bwo kuvuga inkuru zabo aho kuzivugirwa.

Perezida Paul Kagame nawe yagarutse ku kwiyubaka kwa Africa, avuga ko Africa ikeneye kubaka ubukungu n’inzego mu buryo burambye kugirango ive ku gutegera abandi amaboko igere ku kwigira no kwikemurira ibibazo.

Perezida Kikwete we yagaragaje Africa nk’umugabane wahindutse, ko ubu mu bihugu bitandatu (6) mu 10 biri kwihuta cyane mu kuzamura ubukungu ari ibyo muri Africa, kandi ko hagati ya 2011 na 2015 biteganyijwe ko ibihugu birindwi (7) mu 10 byihuta cyane mu bukungu ku isi, bizaba ari ibya Africa.

Abajijwe kugira icyo avuga ku mutekano, Perezida Kikwete yavuze ko Africa ubu itekanye kurusha mbere, avuga ko ibibazo muri Sudani na Sudani y’Epfo ubu bisa n’ibyakemutse, avuga ko ibibazo by’umutekano muri DR Congo ubu bimeze neza kurusha mbere, Al-Shabab nayo ngo ikaba yaraciwe intege ku buryo bugaragara, avuga ko ari ibi gusa yumva azi bihari kandi biri gukemuka.

Perezida Kagame n'umukobwa we Ange bakirwa imbere yo kwa Perezida Obama
Perezida Kagame n’umukobwa we Ange bakirwa imbere yo kwa Perezida Obama
Perezida Obama, Perezida Paul Kagame, Ange Kagame na Michelle Obama
Perezida Obama, Perezida Paul Kagame, Ange Kagame na Michelle Obama

Photos/PPU& @AngeKagame

 UM– USEKE.RW

0 Comment

  • KIKWETE WE, URASETSA KOKO!!!! UBU SE C/AFRICA, LIBIYA, SOMALIA, MALI, …. NTABWO UZI KO IBINTU BIDOGERA!!!!!!!!! NGO RDC, SUDAN, S/SUDAN NIHO UZI GUSA HARI INTAMBARA!!!!!!!!!!!! NGO BYARAKEMUTSE!!!!!!!!!!!!!! GUTE SE!!!!!!!!!!!! AFURIKA IVUGA IKEBAGUZA GUSA.. IYABA PK ABA YABIVUYE IMUZI UREKE ABACINYA INKORO…………….

  • INAMA NKIYI IHERUTSE KUBERA MU BUFARANSA ABANTU BENSHI HARIMO N’ABATEGETSI BARAYIKOMYE BABYITA UBUKORONI BUSHYA CG “GUHAKIRIZWA” NONE NDABONA ABABIVUGAGA HAFI YA BOSE NABO ARIBYO BARI GUKORA !!! UB– USE BATANIYE HE !?!?!? KWIYEMERA GUSA GUSA … AFRICA TWABONYE UBWIGENGE MU MAGAMBO GUSA NAHO UBUNDI ABATEGETSI BACU NABO BABA BAFITE BA BOSS IYO ZA BURAYA N’ AMERIKA … MWESE MUBA MUTUBESHYA MURI ABACINYA NKORO …

  • Mbega ifoto nziza. Ngaho abirirwaga bavuga ngo OBAMA ntashobora kwakira Paul KAGAME bongere bavuge. Erega ni Perezida w’abanyarwanda kandi abanyarwanda ubu twamenye kwihagararaho. Wabonye se umukobwa wacu nawe ukuntu ahagaze neza. Kandi yambaye neza bihesheje icyubahiro.

  • wauh mbere nshimiye HE ukuntu yitwaye kuri panel yatangaga ibitekerezo wumva ko bifatika pe arinayo mpamvu yahabwaga amashyi menshi ni ukuri HE afitiye akamaro kanini igihugu cyacu cyane

  • KIKWETE ARASEKEJE NGO AFRICA NTA NTAMBARA IGIHARI ABO ABESHYA NTABAZI, KIKWETE SE UBUVUGIZI BWA FDLR YABUVUYEHO ? 

  • KIKWETE ARASEKEJE NGO AFRICA NTA NTAMBARA IGIHARI ABO ABESHYA NTABAZI, KIKWETE SE UBUVUGIZI BWA FDLR YABUVUYEHO ? ANGE KAGAME NDAMUSHIMYE YAMBAYE NEZA NUKO MUKOBWA MWIZA  NTUKAMBARE UBUSA NKA BUBU  WAMBAYE NEZA BAKOBWA BI RWANDA URU NI URUGERO RWIZA

  • Mbega umukobwa murermure    !!!!

  • Ange est belle. tres belle meme. Imana ibongerere igihe cyo kubaho cher first family.

  • iyi nama ni ingenzi ku bukungu bw;afrika kandi turizera ko imyanzuro izafatirwamo izatuma hari ikiyongera ku bukungu bwacu nk;u rwanda

  • Nonese buliya, uyumwana n’akameza bamuhaye ngwahagarareho cyangwa se????? genda wamwana we uri imfura ikomoka kuzindi

  • Iyi nama yaba iri butange umusaruro cyane mu kubaka Afurika. Naho ibya za discours nzinza turabimenyereye ko abazungu ari ibintu byabo. Gusa Afurika nidashaka igisubizo kirambye cy’ubuzima bw’abanyabihugu byabo nta handi bazakibona. Amerika nta gisubizo yaduha cy’ibibazo by’Afurika. Gusa batureke twigenge 100%. Murakoze mukomeze kugira inama nziza ba Nyakubahwa mwese.

  • IYO  FOTO KAGAME ARIMO ASOBANURA  BOSE BARI BAMUFASHE NKUMUBESHY REBA NK HE KIKWETE UKUNTU YUMIWE KWERI AHAAAAAAI!!!  NAHO KUJYA USA BYO NIBISANZWE NA IDI amin YAJYAGAYO!!!!!!!  INTORE MURI  READY … BYE BYE BYE

  • mujye mumbabarira!!! urwo rukundo america idukunda se!!!izo mpuhwe badufitiye ra!urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya!Reka baze bakwirakwize ubutinganyi n’ubukubanyi maze badutegeke baduhe uwo muriro bavuga ariko batawuturekuriye maze tubone aribo batugize kuko badufatiye electricite etc..uwo ntazi se nzi nyina wa!!bizarangira baduhingishije ikawa nibarangiza abe aribo bayiha igiciro ari nabo bayinywa tutayinywaho.muzaba mubareba ahubwo. simbe pesmistic gusa ariko!!!wabona wenda banaduteje imbere nitugira amahirwe abayobozi bakajya bemera imishinga yabo ariko bashyiramo akenge

  • @Mugabe:Kagame yavuze ko kujya kwigira ikibazo cya Boko Haram muri France bidakwiye kandi nibyo. Naho kumwanga abamwanze kuva bakimumenya ntacyo bamutwaye. Nawe nuko komeza wirwaze umutima.@Sultan Sule:Ariko Kagame yatumye mucika ururondogoro koko:ubu urebye iyi photo uhita umenya icyo buri wese uyiriho yatekerezaga? Musigaje kwiruka ku gasozi. 

    • @Danny: wenda inama nkiyi ibereye kuri Headquarter ya Africa Union-AU “ETHIOPIA” byakumvikana, naho se ni gute abaperezida hafi 50 bahaguruka bakajya USA kuganira ibibazo bya AFRICA !?!?!?  uwavuga ko baba bitabye BOSS ntiyaba abeshye !!! Naho ibyo kwangana uvuga sinzi aho uri kubikura. Inzira iracyari ndende  kabisa …

  • @Karenzi: inama yatumijwe na USA ntiyatumijwe na African Union ngo ibere Addis. Sinzi icyo washakaga kuvuga ugira uti inzira iracyari ndende, ibyo ndabikurekera. Niba umuntu areba I photo y’abantu bicaye baganira akayiheraho avuga ko kanaka ari umubeshyi kandi ko abo bicaranye bamufata gutyo, niba atari ukwanga uwo uvugaho ibyo mbwira icyo aricyo ?

Comments are closed.

en_USEnglish