RRA yinjije miliyari 769 z’imisoro muri 2013-2014
Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa 4 Kanama 2014 ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa, Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakiriye amafaranga yose hamwe agera kuri miliyari 769 harimo n’imisoro. Imisoro yonyine iki kigo cyakiriye miliyari 758,6 mu mwaka w’imari wa 2013-2014.
Richard Tusabe Umuyobozi iki kigo cy’imisoro n’Amahoro avuga ko bageze kuri 96% by’intego yabo kuko amafaranga yose iki kigo cyakiriye ari Miliyari 769 mu gihe hari hateganyijwe kwakira Miliyari 793.
Ugereranyije n’umwaka wa 2012-2013 iki kigo kivuga ko uyu mwaka hiyongereyeho miliyari 106
Richard Tusabe avuga ko kuba batarageze ku ntego zabo 100% byatewe n’uko ubukungu butari bwifashe neza kuko bwagombaga kwiyongera 6,6% bukiyongeraho 4,6 gusa, muri uyu mwaka wa 2013-2014.
Nkuko uyu muyobozi abitangaza ngo zimwe mu ngamba zafashwe muri uyu mwaka mushya w’imari wa 2014-2015,hashyizweho imashini zitanga inyemezabwishyu(Electronic Billing Machines) izi zikaba zarafashwe na 75% by’abagomba kuzikoresha kuko zafashwe n’abagera ku 5 000 mu gihe 6 800 aribo bagomba kuzifata.
Izi mashini zikaba zifashishwa mu kumenyekanisha imisoro no gusorera buri kintu kigomba gutangirwa umusoro, bityo ntihabeho kunyereza imisoro iba igomba gutangwa n’abasoreshwa.
Mu ngamba zafashwe kandi harimo kongera kongera umubare w’abasora hifashishijwe ubukangurambaga no gusobanura amategeko agenga imisoro, gutanga Serivisi inogeye ibyifuzo by’abagenerwabikorwa,guhuza za Gasutamo i Mombasa byaratangiye ndetse na Dar Es Salam ngo bizatangira vuba, guca za magendu no gutanga amahugurwa atandukanye.
Abakwepa imisoro basubiza inyuma igihugu
Mu nsanganyamatsiko y’uyu munsi ivuga “Inyemezabuguzi, ishingiro ry’umusoro, umusingi w’ibaruramari” ngo kuba abasora bakwepa imisoro ni imwe mu mbogamizi ikomeye iki kigo gihura nayo mu gihe ngo imisoro yo mu Rwanda idahanitse nk’uko bisobanurwa na Tusabe Richard.
Tusabe ati“Mu byukuri imisoro yo mu Rwanda ntihanitse kandi abanyarwanda bo bafite amahirwe kuko imisoro yabo ibagarukira, dukwiye kubyishimira ndetse abantu bakagatanga imisoro nkuko amategeko abiteganya”
Aimable Kayigi, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu uvuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire gikomeye aho umucuruzi n’umuguzi bagira ubufatanye mu guhombya igihugu kuko ngo hari aho abacuruzi bumvikana n’abaguzi bakabagabanyirizaho make ntibabahe inyemezabwishyu.
Photos/E Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yewe, ndabona ntako mutagize. Ubundi se ziriya miliyari koko zarinjiye? Ntabwo murimo kwibeshyera?Mana, udufashe azakomeze aboneke. Ngo miliyari magana…………arindwi yavuye mu misoro n’amahoro?Uzi ko ya VISION 2020 tuzayigeraho. Ariko ntimungaye, njye ndagereranya no myaka 20 ISHIZE.
ni byza cyane kubona umusoro w;abanyarwanda uri kuzamura iterambere ry;ubukungu bw;u Rwanda , turusheho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda
congratulations to RRA
aya mafaranga ko ari menshi!! ariko ibi birerekana ko abanyarwanda tumaze kumenya akamaro ko gusora kandi nihahandi aratugarukira biciye mu bikorwa remezo bigenda bitwegerezwa.
Comments are closed.