Digiqole ad

Riderman yasubijwe mu buroko

Kuri uyu wa 04 Kanama nibwo amakuru agera k’Umuseke yemeje ko Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman yasubijwe mu munyururu aho akomeje gukurikiranwaho kuba nyirabayazana w’impanuka yakomerekeyemo abantu batandatu yabaye kuwa 31 Nyakanga 2014.

Kuwa 31 Nyakanga mu gitondo ubwo Riderman yatabwaga muri yombi
Ahitwa Rwandex, kuwa 31 Nyakanga mu gitondo ubwo Riderman yatabwaga muri yombi

Gusubira mu maboko ya Polisi kw’uyu muraperi (rapper) hari amakuru agera k’Umuseke ko byaturutse ku bantu bo mu miryango ifite ababo bakomerekeye muri iriya mpanuka bakivurwa, batishimiye kuba yari yarekuwe kandi ariwe ukekwaho kuba nyirabayazana w’akaga ababo barimo.

Ubwo Riderman yakoraga iyi mpanuka, yafunzwe amasaha arenga gato 10 kuri station ya Polisi ku Kicukiro ari naho amakuru atugeraho yemeza ko yasubijwe.

Riderman yari yarekuwe kuri uriya munsi yakozeho impanuka ariko ategetswe gukomeza kwitaba inzego z’umutekano ngo akurikiranwe.

Chief Sup. Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko Riderman yakomeje gurikiranwa n’ubushinjacyaha, ntiyahakanye ko uyu muhanzi ubu afunze.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko ubwo uyu muhanzi yakoraga impanuka nta ruhushya rwo gutwara imodoka yari afite.

Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko dosiye y’uyu muhanzi itaramugeraho.

Umuraperi Riderman yegukanye irushanwa rya PGGSS ya III, byatumye amenyekana cyane mu Rwanda.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • bamukubite DUI nicyo kizamushobora ndetse nabandi nkawe

  • ndebera ukuntu inzoga zigira nabi iyo aza kuba atagotomeye ndahamya ko bitari kumera gutya! ukuntu yari vip none apumuzikiye muri panda gari.

  • POLE KUBISUMIZI.

Comments are closed.

en_USEnglish