Digiqole ad

Riderman ubushinjacyaha bwamurekuye

Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 06 Kanama nibwo umuraperi Riderman yarekuwe, ni nyuma y’uko yari yasubijwe mu munyururu akurikiranyweho guteza impanuka mu muhanda tariki 31 Nyakanga 2014.

Riderman uri mu bibazo kubera impanuka yakoze tariki 31 Nyakanga
Riderman uri mu bibazo kubera impanuka yakoze tariki 31 Nyakanga

Impanuka ikimara kuba mu gitondo cya tariki 31 Nyakanga Riderman yahise atabwa muri yombi, amara mu buroko uwo munsi wose arekurwa nimugoroba ngo akurikiranwe ari hanze, nyuma y’iminsi micye yongeye gutabwa muri yombi.

Alain Mukurarinda, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu muraperi bamaze kumurekura ngo akurikiranwe ari hanze.

Mu butumwa yagize ati “Riderman ubushinjacyaha bwamurekuye azakurikiranwa ari hanze.”

Uyu muvugizi w’ubushinjacyaha avuga ko Riderman akurikiranyweho;

“Gukubita no gukomeretsa biturutse ku buteshuke n’ubuteganye bucye bihanishwa igifungo kiva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu ya 500 000Rwf kugeza kuri miliyoni imwe.”

Riderman akurikiranyweho kandi icyaha cyo kugenda mu mihanda atwara ikinyabiziga nta ruhushya abifitiye gihanishwa ihazabu ya 10 000Rwf kugeza ku 150 000Rwf no kwishyura ibyangijwe.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko nk’iyi nkuru itumariye iki? Murabura kuzitohoza ngo mubwire abanyarwanda uburyo indwara ya Ebola yandura n’uburyo bwo kuyirinda ko numva yabiyogoje,  mwarangiza mukatubwira uwo muswa watwaye atagira na Driving Permit, yarangiza agakomeretsa n’abantu wenda ubu batagira n’ubagemurira mu bitaro.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • UB– USE NUKUBURA INKURU CYANGWA?

Comments are closed.

en_USEnglish