Rubavu: Amafranga yavuye mu mikino ya gicuti yahaye mutuel abakene 200
Rayon Sports, Police FC, Etincells na D.C Virunga yo muri Congo Kinshasa muri week end zakinnye imikino ya gicuti, amafaranga yavuyemo amwe yaguzwemo ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye bagera kuri 200 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwayiteguye.
Iyi mikino yatangiye kuwa gatandatu isozwa ku cyumweru, kuwa gatandatu Police FC yatsinze ikipe ya D.C Virunga, irimo Ramadhan Nkunzingoma wabaye umunyezamu wa APR FC n’ikipe y’u Rwanda, ibitego 7 – 2. Ku mukino wakurikiyeho Etincelles yanganyije na Rayon Sports.
Ku cyumweru ubwo bahataniraga umwanya wa gatatu, Rayon Sports yatsinze D.C Virunga 4 – 0, ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rito Police FC yakinnye na Etincelles zinganya 0 – 0 hitabazwa za Penaliti maze Police FC yinjiza 7 kuri 6 za Etincelles.
Abafana binjiraga kuri iyi mikino, yari inagamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, bishyuye, amafaranga yavuyemo yaguzwe ubwisungane mu kwivuza bwagenewe imiryango 200 itishoboye mu karere ka Rubavu.
Iki gikorwa kikaba cyarishimiwe cyane n’abakitabiriye ndetse n’umusaruro wakivuyemo nk’uko bamwe mu bafana babitangarije Umuseke kuko ngo byabashimishije kumva ko amafaranga batanze hariho ayafashishijwe abakene kubona uko bivuza.
Pierre Muhungano waje kureba iyi mikino aturutse i Goma yabwiye Umuseke ko yishimiye kumenya ko iyi mikino yari igamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariko kandi ikiyivuyemo kikazafasha abakene.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
Ntiwumva ahubwo ureke babandi berekana imipira y’ubuntu kandi ari final y’igikombe mpuzamahanga!!! N’abandi bakwiye kubyaza umusaruro imikino aho kugira ngo imikino abe ariyo idutwara amafaranga