Mwitenawe Augustin asanga muzika nyarwanda ntaho iragera
Mwitenawe Augustin umuhanzi wo hambere ariko n’ubu ugicuranga benshi bakanyurwa avuga ko abavuga ko muzika nyarwanda itera imbere bibeshya kuko we ngo abona kuba nta muhanzi uzwi mu njyana imwe aribyo bituma muzika idatera imbere ugereranyije na muzika yo mu bindi bihugu.
Kugira injyana yihariye umuhanzi amenyerwamo cyangwa se ngo yaba acuranga akaba aribyo yitaho gusa we asanga bishobora gutuma muzika nyarwanda iva aho igeze ubu ikarenga imbibi.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo “Wimfatanya n’akazi” yabwiye Isango Star iyo we yitegereje asanga muzika mu Rwanda ntaho iragera.
Ati “Kera twe muzika yacu buri wese yakoraga icyo azi ariko ubu buri wese ashaka kubikora byose.
Umuziki w’ubu uraryoshye, ni uw’ubu nyine. Ubu haje za mudasobwa amazu atunganya umuziki yariyongereye ushoboye gufata souris wese yumva yabaye producer. Ariko usanga barafashe injyana z’amahanga, indirimbo z’umwimerere wa Kinyarwanda zarazimye”.
Augustin Mwitenawe agira inama abahanzi yo kurushaho kwibanda ku nganzo gakondo aho kwirirwa bashakisha indirimbo zasohotse zo mu mahanga ngo bazisubiremo. Ibyo urubyiruko rw’ubu rukunze kwita ‘Gushishura’.
Augustin indirimbo ye ya mbere yise “Umwana w’ikirara” yatambutse kuri radio mu mwaka wa 1974, icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ahubwo abagiriye imbabazi njyewe mvuga ko muziki mu Rwanda yasubiye inyuma.Ministere y’umuco yagombye kwiga iki kibazo
Nabagerageza usanga barabatereranye aha natanga urugero nkumwa umwe bashobora guhagarara imbere yimbaga na gitari mu ntoki,uwitwa John Bizzy.
Ibyo ahubwo birerekana ko nabanyarwanda bumwimerere barimo gukendera, ikinyarwanda nacyo nuko, amaherezo abantu bazishaka bibure
mwitenawe sha urakomereze aho uzahugure abandi bacuraranzuui BZUUU
Comments are closed.