Abaturage benshi bari kuza kumva ubutumwa ku bishyimbo bidasanzwe
Abahanzi ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubutumwa, ubishidikanya yakwitabira ibitaramo bikomeje kubera ahatandukanye mu Rwanda biri guhuruza abantu benshi baza kureba abahanzi nka King James, Miss Jojo, Urban Boys, Tom Close na Riderman bakahabonera ubutumwa ku bishyimbo bikungahaye ku butare.
Ibi ni ibishyimbo bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda, bikungahaye ku butare (iron) bukenerwa cyane n’umubiri mu kongera amaraso, kurinda indwara no gukomeza amagufa y’umubiri.
Ibi bishyimbo bifasha cyane cyane imibiri y’abana, abagore babyaye n’abatwite ndetse n’abantu bafite uburwayi butandukanye.
Ku bufatanye bw’ikigo kitegamiye kuri Leta Harvest Plus na RAB (Rwanda Agriculture Board) aba bahanzi bari gutanga ubutumwa ku maradio, ndetse bagasanga abaturage mu turere.
Muri iyi week end bari i Rusizi aho abantu basaga 5 000 bateraniye kuri stade Kamarampaka gutaramirwa no kugezwaho ubu butumwa.
Miss Jojo ari mu bahanzi bari kongera gushimisha abantu nubwo amaze igihe kinini atagaragara mu ruhando rwa muzika. Ari kugorwa no kuririmba indirimbo ze za cyera akabura inshya zizunganira, nubwo ubona ko abantu bamwishimiye.
Nta gitunguranye abahanzi Riderman, Urban Boys, King James na Tom Close bari gushimisha abantu nk’uko byagaragaye i Rusizi.
Nyuma ya Rusizi kuri uyu wa 06 Ukwakira aba bahanzi barerekeza i Kirehe, bazakomereze i Nyagatare basoreze i Kigali.
Photos/P MUZOGEYE/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
2 Comments
erega burya abahanzi kubera izina baba bafite muri rubanda nukuntu abantu baba babashyiggikiye cyane, buriya kunyuzamo ubutumwa bwuka bwumvikana neza cyane
Congs kuri harvest plus team,u deserved an applaud!D’amour na Lister well done idea!!!
Comments are closed.