Umutoza Bekeni arasaba Amagaju miliyoni 350 ngo atware igikombe
NYamagabe – Umutoza mukuru w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda Amagaju FC, Abdul Bizimana uzwi ku izina rya Bakeni yabwiye Umuseke ku cyumweru ko niba ikipe atoza ishaka gutwara igikombe cya shampiyona igomba kumaha miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo abe yacyegukana.
Nyuma y’umukino wa gicuti wari wahuje ikipe ye n’ikipe ya Police FC I Nyamagabe ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2014, umukino ukarangizwa no kugwa miswi y’igitego 1-1, Becken yavuze ko ikipe ye abona imeze neza.
Yagize ati “Ikipe yanjye imeze neza ndetse n’iteguye gutangira shampiyona ntsinda.”
Abajijwe intego ye ya mbere mu cyiciro cya mbere Bekeni yagize ati “Njyewe ubu ndashaka kuza mu makipe arindwi ya mbere muri uyu mwaka wa shampiyona.”
Naho ku mpamvu yumva agomba kuza nibura ku mwanya wa karindwi adashaka igikombe, Bekeni uzwiho gutebya cyane ati “Hhaha! None se wowe urumva natwara igikombe gute nkoresha ingengo y’imari (Budget) y’amafaranga miliyoni 60 mu gihe APR na Rayon Sports zikoresha miliyoni 350 zirenga? Ubwo se nazitwara igikombe, niba Amagaju ashaka igikombe azampe nanjye miliyoni 350 urebe ko ntagitwara!”
Bekeni avuga ko ikipe ye nta wundi mukino wa gicuti izakina mbere y’itangira rya shampiyona kuko ngo abakinnyi be yamaze kubabona ndetse n’udukosa yagomba gukosora yamaze kutubona.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2014-2015, izatangira tariki ya 18 Ukwakira, ikipe y’Amagaju izatangira ikina n’ikipe ya Rayon Sports.
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
6 Comments
Uyu mugabo arasetsa rwose! Ni bya bindi bavuga ngo nta nkumi yigaya!
Uyu mu type nawe ni Bikabyo Original!
Abaseka sinzi impamvu mujye munenya gusesengura kuko ibyo yavuze Birumvikana: nigute washora 60mn ukizera guhiga uwashoye 350mns?
milioni 350 kandi igikombe ari milioni 10!!! Iyi nta mibare irimo. ibi nibyo bituma amakipe aba mu madeni adashira kuko bemera gusohora amafaranga kandi ntayinjira!!! Nawe imikino usanga abantu berebera ubuntu nabwo ntibabyitabire, amafaranga ashorwamo akwiye kwishyurira abanyeshuri bourse cyangwa agashyirwa mu bikorwa by’iterambere.
Urugero: “akarere ka Kicukiro nta kipe kagira kandi niko gahora imbere mu kwesa imihigo”, buriya ntibyakabereye utundi urugore bakajya bemera ibyo bashobora aho gusohora amafaranga ku bintu bitagira inyungu nk’umupira?
Paul Julius Ndamage afite uko abyunva mujye murureka azi ko atasaba abantu be ngo bajye mu myidagaduro mugihe ibyo gukora bikiri ingorabahizi …. buriya uturere tundi ni uko baba bararangije inshingano zabo ibyo gukora byaragiye kuruhande …ubwo na Paul nabona ishingano yahawe n’ igihugu afite aho amaze kuzigeza azabwira abaturage ati ; ngaho nababwira iki nimuze tujye kwidagadura . KEEP IT UP PAUL JULIUS NDAMAGE .
wowe uvanga ibya politique n’umupira ngo imihigo ya kicukiro; becken n’umuhanga n’uko abura ubushobo bwa ma franga.ntimukanjye mupinga umuntu muta muzi.muzi neza ko mu rwanda bakunda aquipe yitwara neza;ibyo uvaga rero ntaho bihuriye na football.thx
Comments are closed.