Miss Rwanda yaganirije abana ku ihohoterwa ribakorerwa
Kicukiro – Kuri iki cyumweru ku kibuga cy’umupira w’amaguru ku Kicukiro ishize Miss Rwanda 2014 yahaye ikiganiro abana bibumbiye mu kigo Ndayisaba Fabrice Foundation kirebana n’ihohoterwa ku bana, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA.
Miss Rwanda yari kumwe n’intumwa za Polisi ndeyse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Nirema M.Rose baganirije abana bagera kuri 200 bitabiriye iyi gahunda.
Ndayisaba Fabrice Foundation ni umuryango watangijwe n’umwana w’imyaka ubu 20, uhuriza hamwe abana bagakina imikino itandukanye irimo cyane cyane umupira w’amaguru. Bahujwe, banayoborwa n’uyu mukuru wabo Ndayisaba Fabrice.
Aba bana baganirijwe ku ihohoterwa rishobora kubakorerwa nko gukoreshwa imirimo ivunaye, gukubitwa birenze guhana, kuvutswa uburenganzira bwo kwiga, ndetse no guhohoterwa bishingiye ku gitsina.
Miss Colombe yasabye aba bana kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rishobora kubakorerwa ndetse abasaba kwirinda ibiyobyabwenge na SIDA byugarije urubyiruko cyane cyane abo mu mijyi.
Aba bana bo muri iyi Foundation bakinnye ikinamico igaragaraza ububi bw’ibiyobyabwenge bashimirwa ubuhanga bagaragaje burenze ku kw’imikino ikunze kubahuza.
Nyuma y’ibiganiro bitatu byatanzwe muri uwo muhango, hakurikiyeho umukino w’umupira w’amaguru aho ikipe y’ikigo cya Ndayisaba Fabrice Foundation yatsinzwe na Kagarama High School ibitego 2-0.
Iki cyumweru cyahariwe kurwanya Ibiyobyabwenge, SIDA ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana, cyateguwe n’ubuyobozi bw’Ikigo Ndayisaba Fabrice Foundation, kikaba kizasozwa kuwa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 ku kibuga cya IPRC Kicukiro, umushyitsi mukuru akaba azaba ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza, hatagize igihinduka.
UM– USEKE.RW
1 Comment
turwanye ihohoterwa rikorerwa abana kandi ibi miss colombe akomeze yigishe abana b’u rwanda kuko ijwi rye ryumvikana cyane
Comments are closed.