.Akarere ka Gasabo nako kituriye mu myanya y’inyuma .Gafite igihombo kinini harimo n’ideni Mayor afitiye Akarere .Gasabo ariko niho hakoreramo inzego nkuru z’ubutegetsi na Perezidansi Ubwo umugenzuzi w’Imari ya Leta yasuraga aka karere agenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 yasanze Gasabo ifite igihombo kinini harimo n’amadeni abayobozi bayo bafitiye Akarere nk’uko byagaragajwe kuri uyu […]Irambuye
Tags : Rwanda
Ni mugiterane cy’Abakobwa b’Isiyoni cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira, ubwo Abakobwa n’Abagore bo mu itorero rya Zion Temple riherereye mu karere ka Kicukiro baganiraga ku nsanganyamatsiko igira iti “”Ese igurishwa ry’abana b’abakobwa no gukuramo amada byakumirwa bite ku rwego rw’Itorero?””ABALEWI 19:29 Muri iki giterane hatumiwemo inzego zitandukanye zirimo iza polisi, iz’ubuzima, uburezi […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Charles Bandora ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 20 Ukwakira Umutangabuhamya urindiwe umutekano wahawe izina rya PBB yavuze ko Bandora ari mu bari bayoboye inama yise iy’ihumure ariko akaba ariyo abwiriramo Abahutu gukaza umurego mu kwica Abatutsi aho bari hose. Ubushinjacyaha burega Charles Bandora kugira uruhare mu […]Irambuye
Kigali, 20 Ukwakira 2014 – Mu nama nyunguranabitekerezo ku byavuye mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye kuwa 22/09/2014 kukaba kugiye gusozwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko iby’imyumvire y’abayobozi badaha umwanya abaturage ngo bavuge ibitekerezo n’ibibazo byabo biri kugenda bihinduka. Yibukije abaturage ko nabo bagomba kumenya ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo byabo. Muri rusange […]Irambuye
Ubwo hatangazwaga imyanzuro yafatiwe ikinyamakuru Rushyashya ku bw’inkuru itujuje ubunyamwuga cyanditse ku uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse kikanashyiramo na Senateri Uwimana Consolee ko baba bakorana na FDLR, kuri uyu wa mbere abayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), bagaye iki kinyamakuru n’ibindi bitubahiriza amahame y’itangazamakuru. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku isaha […]Irambuye
Révérien Rurangwa yarokotse Jenoside afite imyaka 15, yiciwe abo mu muryango we bari hamwe bagera kuri 43, inkovu ku mubiri yasigaranye yanze ko bazisibanganya kugirango azahore yibuka. Yaganiriye na NeoMagazine aho aba mu Burayi. Reverie Murangwa-Muzigura ubu ni umwanditsi w’Umunyarwanda wabonye ubwenegihugu bw’Ubusuwisi, yanditse igitabo cyaguzwe cyane mu Burayi yise “Genocide. My stolen Rwanda”. Ati “Inkovu […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumu komite z’Abunzi zibayeho, kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 Perezida Paul Kagame yavuze ko imirimo myiza kandi ikomeye yakozwe n’inyangamugayo mu nkiko Gacaca igatuma hanabaho komite z’Abunzi ngo bunganire ubutabera mu kubanisha Abanyarwanda, ari urugero rwiza ko Abanyarwanda n’abanyafrica muri rusange bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo bya […]Irambuye
The Ben na Meddy abahanzi bamamaye mu muziki ugezweho mu Rwanda guhera mu 2008 nyuma y’igihe gito bakajya kuba muri Amerika, ubwo bari bakunzwe cyane mu Rwanda havugwaga amakuru ko hari ubushyamirane bukomeye hagati ya bombi ubwabo ariko ntacyo babitangazagaho kuko bari banafitanye indirimbo bise ‘Jambo’. Umwiryane wavuzwe hagati yabo, hari abemeza ko ariwo watumye […]Irambuye
Ubwo abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (Rwanda Education Board, REB) bari imbere y’Akana k’abadepite gashinzwe igenzura ry’imikoresherezwe y’umutugno wa Leta, PAC, ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, abadepite basabye iki kigo gusobanura uko cyishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda kandi barataye akazi, babazwa n’uburyo REB izagarura ayo mafaranga. REB yavuze ko ayo mafaranga […]Irambuye
UPDATED: Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutegetse ko Emmanuel Bahizi wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi arekurwa agataha iwe akaburana ari hanze kandi akajya yitaba Urukiko rimwe mu kwezi. Emmanuel Bahizi yari afunganywe na n’abavandimwe be bibiri n’undi mugabo umwe bakekwaho gucura umugambi wo kwica umukecuru utuye mu murenge […]Irambuye