Digiqole ad

Imyumvire yo ‘kuniganwa ijambo’ igenda icika – Min Kaboneka

Kigali, 20 Ukwakira 2014 – Mu nama nyunguranabitekerezo ku byavuye mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye kuwa 22/09/2014 kukaba kugiye gusozwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko iby’imyumvire y’abayobozi badaha umwanya abaturage ngo bavuge ibitekerezo n’ibibazo byabo biri kugenda bihinduka. Yibukije abaturage ko nabo bagomba kumenya ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo byabo.

Min. Kaboneka Francis avuga ko imyumvire yo kwima abaturage ijambo no kutabaha umwanya ku bayobozi igenda icika
Min. Kaboneka Francis avuga ko imyumvire yo kwima abaturage ijambo no kutabaha umwanya ku bayobozi igenda icika

Muri rusange uku kwezi kw’imiyoborere kugiye gusozwa ngo kwagaragayemo cyane cyane ibibazo bishingiye ku butaka n’amasambu. Ndetse ngo ibibazo by’amakimbirane mu ngo n’imiryango byabazwaga cyane mu mirenge ngo ni iki kibazo byabaga bishamikiyeho nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Kaboneka.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko ibibazo by’ubutaka akenshi usanga bivamo amakimbirane aganisha ku bwicanyi buvugwa hamwe na hamwe. Avuga ko agira inama urubyiruko yo gukora badacungiye ku butaka bw’ababyeyi babo, kuko iyo hajemo kwicana uwabikoze afungwa burundu, akabura ubutaka, akabura n’uburenganzira bwo kwikorera ikindi kintu yari ashoboye.

Francis Kaboneka avuga kandi ko hagaragaye ikibazo cy’abaturage badasobanukiwe amategeko ariho ndetse ibi ngo bikanatera ibibazo mu kirangiza imanza ziba zaraciwe mu nkiko.

Ibibazo by’abayobozi badaha umwanya uhagije abo bayobora ngo bumve ibitekerezo cyangwa ibibazo byabo ngo byagaragaye hacye, Minisitiri Kaboneka avuga ko aho abayobozi bicarana n’abaturage kenshi bagacocera hamwe ibibazo ngo ibi bitigeze bihagaragara muri uku kwezi kw’imiyoborere.

Hagati muri uku kwezi, Minisitiri Kaboneka yanenze cyane uturere twa Nyagatare na Kirehe gushaka kwima umwanya abaturage ngo babaze ibibazo bafite. Ibi byaje kuviramo umuyobozi w’Akarere ka Kirehe kwegura.

Minisitiri Kaboneka ati “Gusa nibura ubu iyo myumvire iri kugenda ihinduka, icyo dukora ni ugushishikariza abayobozi kwegera abaturage bakaganira nabo bakabaha ijambo bakabakemurira ibibazo.”

Ba Minisitiri Gasinzigwa, Kaboneka na
Ba Minisitiri Gasinzigwa, Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Mukeshimana Gerardine w’Ubuhinzi n’ubworozi

Minisitiri Kaboneka avuga ko u Rwanda rushaka abayobozi b’inzego bashyize imbere ubuyobozi bwiza, baha ijambo n’umwanya abo bayobora, ariko ngo n’abayoborwa bakumva ko ibibakorerwa bibareba bagomba guhaguruka bakabigira ibyabo  cyane cyane bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo.

Dr. Felicien Usengumukiza umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere ushinzwe ubushakashatsi  n’igenzuramiyoborere, yavuze ko hari ingingo eshatu bibanzeho muri uku kwezi kw’imiyoborere.

Izo ngo ni; ugukemura ibibazo by’abaturage biciye mu nteko y’abaturage bakabyikemurira, gusuzuma imicungire y’umutungo wa rubanda bareba uturere n’imirenge bibasha gucunga neza umutungo wabyo ari nawo mutungo wa rubanda,  no kugenzura imikorere y’inzego z’ibanze kugira ngo barebe imikorere yazo hagamijwe kunoza imiyoborere.

Dr. Usengimana Felicien wari uhagarariye RGB
Dr. Usengumukiza Felicien umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’igenzuramiyoborere muri RGB
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • abanyarwanda ubu bamze kubona ijambo ufite ikibazo arivugira uko ikibazo kimeze ndetse hasi byakanga bakihamagariza umukuru w’igihugu akafasha kubicyemura, niba hari ahantu hasigaye hari ubwisanzure ni mu Rwanda uvuga iki kuri kumutkima , twese hamwe dukomeze twitereze igihugu imbere

    • Ubwisanzure turabufite kabisa, kuzirako wakoresheje what’s up.

  • Murisanzuye koko ntawabarenganya, mukomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish