Digiqole ad

REB yahembye Miliyoni 25 abarimu bataye akazi

Ubwo abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (Rwanda Education Board, REB) bari imbere y’Akana k’abadepite gashinzwe igenzura ry’imikoresherezwe y’umutugno wa Leta, PAC, ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, abadepite basabye iki kigo gusobanura uko cyishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda kandi barataye akazi, babazwa n’uburyo REB izagarura ayo mafaranga. REB yavuze ko ayo mafaranga byarangiye atazagaruka.

Umuyobozi wa REB, Rutayisire John imbere ya PAC
Umuyobozi wa REB, Rutayisire John imbere ya PAC

Gahunda yo gushyiraho abarimu bafasha abandi kumenya ururimi rw’Icyongereza yashyizweho mu rwego rwo kwihutisha ubumenyi bw’uru rurimi mu barimu bagombaga gutanga amasomo mu Cyongereza.

Ahanini abahabwaga amahirwe cyane ni abarimu b’abanyamahanga bavuye muri Kenya na Uganda, nubwo harimo n’Abanyarwanda bake.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13 yagaragaje ko mu makosa yo gucunga nabi umutungo wa Leta harimo no kuba REB yarishyuye abarimu bataye akazi amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 bidakwiye.

Abadepite bagize PAC bavuze ko REB igomba kugenzura abarimu bayo ikamenya abataye akazi n’abatagakora nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.

Mu kwisobanura kuri iki kibazo, Umuyobozi muri REB ushinzwe iterambere ry’imyigishirize (Teacher Development Management), Damien Ntaganzwa yavuze ko koko REB yahembye abarimu bataye akazi ariko amakosa ayashyira ku bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Ntaganzwa Damien ushinzwe TDM ni uwo wambaye amadarubindi ku murongo w'imbere
Ntaganzwa Damien ushinzwe wambaye amataratara ku murongo w’imbere avuga ko amakosa yakozwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Ati “Aba ‘mentors’ bata akazi cyangwa bagasiba, bibaho ariko abayobozi bashinzwe amasomo ‘Prefet des etudes’ nibo bashinzwe kubagenzura. Abayobozi b’ibigo by’amashuri nibo bagomba gutanga raporo y’abarimu bataye akazi, kugira ngo tumenye abagomba guhembwa.”

Abadepite ntibanyuzwe n’ibi bisobanuro, bavuga ko REB ariyo ikuriye byose ku buryo idakwiye gusohora amafaranga atamenye neza niba abo igiye guhemba barakoze cyangwa batarakoze.

Perezida wa PAC, Hon Nkusi Juvenal yagize ati “Hari ikibazo, mwemere ko ayo mafaranga yatanzwe habayeho uburangare. Amafaranga ya Leta ntakwiye gutangirwa ubuntu.”

Abagize PAC babajije umuyobozi muri REB ushinzwe iterambere ry’imyigishirize niba ayo mafaranga REB izayagaruza, Damien Ntaganzwa asubiza agira ati “Aya mafaranga ntashobora kugaruka.”

 

Ko abarimu b’abanyamahanga bahabwa amahirwe kandi icyahoze ari K.I.E buri mwaka gisohora intiti ?

Bamwe mu barangije mu cyahoze ari KIE baganiriye n’Umuseke ko bamwe muri bo batahawe amahirwe yo kuba ama ‘Metors’ b’icyongereza ku barimu bo mu bigo bitandukanye mu Rwanda, uyu murimo ngo ugahabwa abarimu barimo abo mu mahanga.

Iki kibazo Umuseke wakiganiriye n’umwe mu bakozi ba REB ariko utarashatse ko amazina atangazwa, avuga ko ari politiki ariho.

Yavuze ko no mu barimu b’abanyamahanga bahabwa akazi baba bati neza Icyongereza, gusa avuga ko abarimu basohoka mu cyahoze ari KIE harimo abashobora kuba ‘mentors’ b’abandi barimu mu Cyongereza’ n’abandi benshi batabishobora.

Ibi ngo bitewe n’uko ireme ry’uburezi mu Rwanda rikiri hasi nk’uko n’uyu mukozi muri REB yabyemereye umunyamakuru w’Umuseke.

Karamage Louise asobanura uko kwishyuza abahawe burusi bihagaze
Mme Louise Karamage Louise umuyobozi wungirije wa REB asobanura uko kwishyuza abahawe buruse ubu bihagaze

Mu bindi aka kanama k’abadepite kagaragarije REB ko itatunganyije  harimo  kudakurikirana ibya Leta, harimo kwishyuza abanyeshuri bahawe buruse basaga ibihumbi 64 ariko REB yo ikaba ifite urutonde rw’abantu 9 000 gusa.

Harimo amabati yo gusakara amashuri yanyerejwe i Gicumbi, kudakata umusoro ku bahawe amasoko, ndetse n’amafaranga y’ubwishingizi RSSB yakaswe abarimu ariko ntatangwe.

REB yanasabwe gukosora uburyo ibitabo abanyeshuri bakoresha bigurwamo, ngo kuko rwiyemezamirimo wo mu ntara iyi n’iyi azana ubwoko bw’ibitabo azagura, REB yasanga bikenewe ikamuha isoko ryo kubigura.

Ibi aba badepite bakaba barasanze byagira uruhare mu kudindiza ireme ry’uburezi ngo kuko abana bari mu mwaka w’amashuri umwe bigiye mu bitabo bitandukanye ntibagira ubumenyi bumwe.

Ikindi ngo REB ntigenzura neza ibyo bitabo kuko ngo bigaragaramo amakosa menshi y’imyandikire.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Birirwa bashaka ko ngo twishyura amafaranga baturihiye twiga, none nayo bafite bayakoresha nabi, cg bakayirira!! Bazabanze bakemure ibibazo bafite mu buyobozi, ubundi tuzabone kubishyura.

  • Iyi nkuru ije ikenewe cyane, reka mvege ko Mentors babanyamahanga badakora neza kandi bata akazi cyane, nkubu benshi muribo already baratashye kandi amashuri atarafunga, ikindi head teachers na sector education officers ntibabagenzura kuko iyo ubabajije bagusbizako ba repoting direct kuri REB, then ibyo bituma bata akazi nyamara REB igakomeza igahemba abo School Based mentors.Kurundi ruhande ahantu usanga School base mentors babanyarwanda bakora neza full time ku kazi e.g Nyarugenge Primary school Bugesera,Kansi sector ya Gisagara aho hose mentors they play big role and help teachers.rero higwe uburyo mentors babamo abanyarwanda bagahabwa ayo mahirwe kndi bagahugurwa au depart on what is mentorship, how to train teachers and REB set up clear job description ya mentors knd bagakora under ya District education officers and pedagogical inspectors.Thanks

  • REB byo iufite ibibazo byinshi reka turebe ubwo yanyuze imbere ya PAC ko hari agashyi izikubita gusa mu bijyanye na ba mentors babanyarwanda hashakwe uburyo nabo bahabwa umwanya ari benshi nkuko iyo urebye ubwitange umunyagihugu agira butandukanye n’ubw’umunyamahanga

  • Turashima umurimo PAC ikora. Ariko hakenewe indi ntambwe kuko amaherezo bizagaragara nko kurangiza umuhango. Niba amakosa agaragara kandi agenda agaruka, kuki ababishinzwe badahabwa ibihano ndetse harimo no gusezerera ku kazi ababishinzwe. Harageze ngo umuti ukarishye uvugutwe, ibyemezo bikaze bifatwe. Naho ubundi umusaruro ningengo yimari, za missions nibindi ziyongera ku mafaranga aba yacunzwe nabi. Hangombye gushyirwa threshold, niba umuyobozi agaruka rimwe, kabiri adakosora ibyavuye muri raporo y*Umugenzuzi mukuru, uwo yakagombye gusezerewa. Hari nanone amakosa agaragaza uburangare bukabije, nko guhemba abarimu badakora (REB), gutanga za mudasobwa kumashuri atagira amasharazi, kunyereza, nibindi, ibi nabyo byakaviriyemo umuyobozi gusezererwa. Inteko Nshingamategeko yadufasha ikareba aho amategeko yanozwa, yaba mu mategeko agenga imyitwarire y’Abayobozi, yaba Organic Budget Law, nadni mategeko. Izi ngamba nizo zatuma tubona umusaruro. Umuyobozi akumva hakiri kare ko nakora amakosa akabije, cyangwa adashyira mubikorwa inama agirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta azabura nakazi ke. Naho ubundi bizamenyerwa bibe umuhango wo kwicara imbere ya PAC idashobora guhana. Murakoze

  • Hahahaaa, intare itagira amenyo ! Wapi, wapi ntimukaturagire ! uretse kunenga no kwinginga ngo ntibazasubire, ubundi PAC ifite ubuhe bubasha bwo gufatira abo bantu ibyemezo, PAC only enjoys fooling us as well as grilling their colleagues in the government’s institutions.

  • Rwose Murakoze nanjye nyobora ikigo ariko nubwo na mentor tugira imikorere yabo irakemangwa ago ndetse bamwe bakingirwa Ikibaba n’abayobozi b’amashuri bagahembwa badakora.Ikindi muzatibwirire REB cg PAC ko akavuyo k’ibitabo bikoreshwa katuvanga byaba byiza hakozwe igitabo kimwe mu gihugu cyose uri Hari somo.Uziko usanga no mu kigo kimwe mwarimu atigisha igitabo gihuye na mugenzi we kandi bigisha isomo rimwe!Thx

  • Harya ibi bitaramo bimeze nk’imisango yo gusaba umugeni bikorerwa muri Parliament bitanga ikihe gisubizo ku kibazo cy’ingutu cyo gucunga nabi umutungo w’igihugu?
    Ibi biganiro hagati y’abahagarariye inyungu z’abaturage n’abashinzwe gucunga ibya rubanda mubona bitacya gusa n’ibitaramo by’ikinamico?
    Kuva byatangira byageze ku wuhe musaruro?
    Niba uwo musaruro unahari, rubanda rwa giseseka ntibawubona!

  • Tuvugishije ukuri, muri REB harimo ibintu byinshi bidasobanutse. Turasaba Umuyobozi Mukuru wa REB kwikubita agashyi agakurikirana umunsi ku munsi ibibazo biri mu kigo ayobora kugira ngo ashobore kubibonera ibisubizo bikwiye.

    Ibisobanuro REB yatanze ku bibazo yabajijwe usanga bidahamye, usanga mbese bisa naho abayobozi ba REB badafite “full control on what is going on inside their house”. Barahuzagurika cyane. Kandi baratinyana hagati yabo.

  • Ntashobora kugaruka ? What’s mean ? Explain plaese ! Ese PAC ishinzwe kugendagendano kureba gusa ? Ibyo ni mu rwego rwo kwibonera ka mission peeeeeeeeeeeeeeeeeee.

Comments are closed.

en_USEnglish