Kagame yashimiye Abunzi umurimo ukomeye bakorera u Rwanda
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumu komite z’Abunzi zibayeho, kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 Perezida Paul Kagame yavuze ko imirimo myiza kandi ikomeye yakozwe n’inyangamugayo mu nkiko Gacaca igatuma hanabaho komite z’Abunzi ngo bunganire ubutabera mu kubanisha Abanyarwanda, ari urugero rwiza ko Abanyarwanda n’abanyafrica muri rusange bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo bya buri munsi.
Izi komite zashyizweho hagamijwe guhuza no kubanisha mu mahoro Abanyarwanda mu makimbirane bashobora kugirana. Zaje zikurikira imirimo myiza yakozwe n’Inyangamugayo z’inkiko Gacaca
Abunzi bose batowe n’abaturage, batorwa ntibasabwaga impamyabumenyi mu by’amategeko, hagenderwaga ku bunyangamugayo bazwiho.
Ibi ngo byari mu rwego rwo kunganira ubutabera kugira ngo ibibazo bikemukire hasi kandi mu mahoro bitanabaye ngombwa ko abantu bahora mu nkiko baregana.
Aho Abunzi muri iyi myaka icumi (10) bavuga ko baranzwe n’indagagaciro z’ubunyangamugayo nyinshi nko; kudahemuka, kwitanga, kuvugisha ukuri, kutabogama, kwibwiriza, kwiyubaha, kuba intangarugero no kugira ibanga ry’akazi.
Kuri Perezida Kagame uyu ngo ni umwihariko w’Abanyarwanda n’urugero rwiza ko bifitemo ubushobozi bwo kwirangiriza ibibazo bibatanya.
Ikindi ngo izi komote zagiriyeho, Perezida Kagame yavuze ko ari uburyo bwo gutanga ubutabera bunoze nta kiguzi kandi mu buryo bworoshye kandi byanashoboka ngo bikihuta.
Avuga ko ibi birinda Abanyarwanda benshi gusiragira mu nkiko buri gihe uko havutse amakimbirane, ibi ngo bikabaha umwanya wo gushobora gukora ibindi bibateza imbere.
Ati “Biturutse no muri iryo zina (Abunzi) ni ugufasha kubaka imibanire, ubumwe no kumvikana hagati y’Abanyarwanda.”
Abunzi ngo ntabwo ari abacamanza ahubwo ni abahuza b’impande zitumvikana kugira ngo abantu bongere bashyire hamwe babane neza mu mahoro n’umutekano bityo bite ku iterambere ryabo muri rusange.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko Abanyarwanda bafite icyizere mu gukemura amakimbirane bikorwa n’Abunzi kuko ngo ahanini nta kubogama bagira. Ibi ngo ni ibyo kubashimira nk’uko byagarutsweho na Perezida Kagame.
Yagize ati “Kuva ku rwego rw’Akagari no ku murenge ndabashimira ubwitange n’umurava mukorana uyu murimo.
Imyaka 10 ishize ntabwo ari mike, mukomeze gukorana umurava, ubwitange n’ubushishozi bizakomeze kubaranga igihe cyose. Twese Abanyarwanda tubafitiye icyizere mukomeze mufatanye n’inzego zose, igihugu cyacu gitere imbere.”
Mu gukomeza kunoza ibyo bakora, umukuru w’Abunzi ku rwego rw’igihugu yavuze ko bakeneye kongererwa ubumenyi no guhabwa ubwisungane mu kwivuza.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko Leta izakomeza kubashakira ubushobozi kugira ngo bakomeza kunoza umurimo wabo.
- Umwaka wa 2012-2013: Abunzi bakemuye ibibazo 57,473 maze mu Nkiko hajyayo ibigera ku 8,231 gusa.
- Mu mwaka wa 2013-2014: Abunzi bakemuye ibibazo 45,285 maze mu Nkiko hakomeza gusa ibigera ku 4,594.
Mu gihugu hose hari Abunzi 30,768 bari ku rwego rwa buri kagari na buri Murenge.
Muribo 13,854 bangana na 45% ni abagore. Muri stade uyu munsi hari ibihumbi 2 564 bahagarariye buri komite yabo mu gihugu.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
izo ntore z’abunzi zirasobanutse ziyoboww n’ibtire izirusha intambwe oyeee Rwanda rwacu rwiza
nibakomereze aho mu kunga abanyarwanda
abanyarwanda turasobanutse mukwishakamo ibisubizo
nimukomereze aho mukunga abanyarwanda
Jye nishimiye kuba umunyarwanda mukomereze aho bayobozi beza
umuco wo kwishakamo ibisubizo turawufite kandi ntuzatuvamo
Comments are closed.