Tags : Rwanda

84% muri ‘primaire’ baratsinze, 86% muri ‘tronc commun’ nabo baratsinda

Kacyiru, 12 Mutarama 2015 – Minisiteri y’uburezi yatangaje ko muri rusange abitabiriye ibizamini bya Leta mu mashuri abanza ari 95.05% by’abari biyandikishije kubikora, mu mwaka ushize hakoze 94,04% by’abari biyandikishije. Naho mu mashuri yisumbuye ikiciro cya mbere uyu mwaka hitabiriye 97,77% by’abiyandikishije mu gihe mu mwaka ushize hari hitabiriye 97,32%. Minisiteri y’ubuzima ikaba ivuga ko […]Irambuye

Mukura 0 – 0 Rayon, Imikino ibaye irindwi nta ntsinzi

11 Mutarama 2015 – Ku munsi wa 13 wa shampionat ari nawo wasozaga agace ka mbere ka shampionat (phase aller) warangiye ikipe ya Mukura inganyije na Rayon Sports, iyi kipe y’i Nyanza ikaba yakomeje ibihe bibi kuko imaze iminsi irindwi ya shampionat idatsinda. Muri uyu mukino wari witezwe kurusha indi uyu munsi, Mukura yari yakiriye […]Irambuye

Ari i Kigali, Kobler yavuze ko bategereje umwanzuro wa ICGLR

Kigali- Kuri uyu wa 10 Mutarama 2015 mu kiganiro n’Abanyamakuru i Kibagabaga ku ishami rya MONUSCO mu Rwanda, Martin Kobler uyoboye ubutumwa bwa MONUSCO yavuze ko imyiteguro yo kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa FDLR yarangiye igisigaye ari uguhabwa uburenganzira, avuga ko hari ikibazo cya Politiki hagati ya y’imiryango ya SADC na ICGLR  igatanga uburenganzira ibitero bigahita […]Irambuye

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa JICA ku Isi

Prof Akihiko Tanaka umuyobozi  mukuru  wa JICA  (Japan Internation Cooperation Agency) mu ruzinduko  rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda   yakiriwe na Perezida  Paul Kagame  mu biro bye kuri uyu wa gatanu baganira ku mibanire n’ubufatanye by’u Rwanda n’Ubuyapani. Uyu mugabo yasuye kandi imishinga n’ibikorwa bitandukanye biterwa inkuru n’iki kigo cy’ubufatanye mpuzamahanga n’Ubuyapani JICA mu Rwanda birimo […]Irambuye

Kayumba wari ‘Mayor’ wa Karongi yatawe muri yombi

09 Mutarama 2015 – Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatawe muri yombi na Polisi i Karongi mu iperereza rikomeje gukorwa ku bibazo bivugwa ko biri inyuma yo kwegura kwe. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi yatangiye kumenyekana  ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa gatanu. Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yirinze guhakana cyangwa ngo […]Irambuye

Abafunga abantu badafite Dosiye bakwiye kubiryozwa – Min. Musa Fazil

Rwamagana, 08 Mutarama 2015 – Ministri w’umutekano mu gihugu  Sheikh Musa Fazil Harerimana ubwo yasuraga gereza ya Rwamagana kuri uyu wa kane yatangaje ko abayobozi b’amagereza bafunga abantu kandi nta dosiye y’ufunzwe bafite nabo ubwabo bakwiye gukurikiranwa bakabihanirwa. Ni nyuma y’uko bamwe mu bafunze muri iyi gereza bavugaga ko nta dosiye bafite. Abafungiye muri iyi gereza bahawe […]Irambuye

J.Claude Gasigwa numero 1 muri Tennis mu Rwanda yitabye Imana

Gasigwa Jean Claude umukinnyi wa Tennis mu Rwanda wari umaze igihe kinini ari nimero ya mbere mu Rwanda yitabye Imana ahagana saa tanu n’igice z’amanywa ubwo yari atangiye imyitozo muri Cercle Sportif mu Rugunga. Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda yabwiye Umuseke ko koko Gasigwa yaguye ari mu myitozo akitaba Imana. Fidèle Kamanzi bita […]Irambuye

Abayobozi b’uturere twa Nyamasheke na Karongi BEGUYE

Inama Njyanama z’uturere twa Karongi na Nyamasheke mu gutondo cyo kuri uyu wa 08 Mutarama 2015 zakiriye ubwegure bw’abayobozi b’utu turere Habyarimana Jean Baptiste wayoboraga aka Nyamasheke na Bernard Kayumba wayoboraga aka Karongi hose mu Burengerazuba. Mu kiganiro kigufi, umwe mu bayobozi bakuru mu karere ka Nyamasheke yagiranye n’Umuseke, yagize ati “Ibyo kwegura kwa Mayor tugiye […]Irambuye

Karongi: Umuyobozi ushinzwe ‘Mutuel’ mu karere arafunze

Philippe Turatimana Umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Karongi amaze amajoro abiri mu maboko ya Polisi i Karongi. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko na bamwe mu bayobozi bandi muri aka karere ndetse n’umuyobozi wako bamaze iminsi bategetswe kwitaba inzego z’umutekano buri gitondo. Nubwo iperereza rigikomeje, Turatimana kimwe n’abandi bayobozi barakorwaho iperereza ku kibazo cy’uburyo […]Irambuye

Urukiko RWANZE IKIFUZO cya Mugesera cyo gutangira urubanza bushya

Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ubushinjacyaha buvuga ko ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi, kuri uyu 07 Mutarama 2015 mu iburanisha yagiranye impaka zikomeye n’Ubushinjacyaha ku busabe bwe bw’uko urubanza rwe rwasubukurwa bushya. Ubushinjacyaha bumunenga kuba yifuza gukomeza gutinza uru rubanza rumaze imyaka ibiri ubu.Nyuma y’impaka ndende muri iki gitondo, Urukiko rwiherereye […]Irambuye

en_USEnglish