Digiqole ad

Gasabo mu gihombo kinini harimo n’ideni abayobozi bafitiye Akarere

.Akarere ka Gasabo nako kituriye mu myanya y’inyuma

.Gafite igihombo kinini harimo n’ideni Mayor afitiye Akarere

.Gasabo ariko niho hakoreramo inzego nkuru z’ubutegetsi na Perezidansi

Ubwo umugenzuzi w’Imari ya Leta yasuraga aka karere agenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 yasanze Gasabo ifite igihombo kinini harimo n’amadeni abayobozi bayo bafitiye Akarere nk’uko byagaragajwe kuri uyu wa 20 Ukwakira ubwo abayobozi b’Aka karere bisobanuraga imbere y’Akanama k’Abadepite kabishinzwe.

Willy Ndizeye umuyobozi w'Akarere ka Gasabo imbere ya PAC, bimwe mu bisobanuro bye byakiriwe neza ibindi biranengwa
Willy Ndizeye umuyobozi w’Akarere ka Gasabo imbere ya PAC, bimwe mu bisobanuro bye byakiriwe neza ibindi biranengwa

Mu bihombo n’amakosa byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byagaragajwe uyu munsi imbere y’aka kanama, PAC, harimo;

  1. Ndizeye Willy (Mayor),Uwimana M. Louise(Vice Mayor),Munara Jean Claude(Vice Mayor) barimo Akarere  amafaranga ibihumbi 135, buri umwe, aho PAC yibaza  niba abayobozi b’ Akarere bakwishyuza abandi mu gihe nabo batihereyeho.
  2. Ibisobanuro bidahagije mu gukosora ibitabo by’ibaruramari.
  3. Amafaranga asaga Miliyoni 64 ku myenda Gasabo yari ibereyemo abandi bantu yakosoye mu bitabo by’ibaruramari nta byangombwa.
  4. Kwandika ku mirongo itari mu bitabo by’ibaruramari (Misposting)

(Amafaranga asaga Miliyoni 828 yanditswe ahatariho naho Miliyoni 36 nayo yanditswe nk’umwenda akarere gafitiwe kandi yaranditswe kuri Konti z’umurenge SACCO)

  1. Imicungire mibi y’amafaranga Akarere kinjiza aho hari Miliyoni 104 ku musoro ku nyungu uturuka ku bukode ndetse na Miliyoni 24 umusoro ku mitungo itimukanwa ataragaragaye mu bitabo by’ibaruramari nk’ayo Akarere kazishyurwa ndetse iyi misoro ntibizwi niba izishyuzwa.

Amafaranga Miliyari na Miliyoni 200 ajyanye n’imisoro ku bibanza n’amasambu ariko ntagaragaze uburyo azishyuzwa.

  1. Imyenda iberewemo Akarere imaze igihe kirekire itishyuzwa ingana na Miliyoni 64 imaze igihe kirekire itarishyurwa.

5.Kwandika mu bitabo by’ibaruramari imyenda itariyo aho hari ahagaragazwa ko Akarere ubwako kibereyemo imyenda.

7.Konti z’Akarere zitanditse mu bitabo by’ibaruramari.

  1. Amafaranga akoreshwa n’ibigo bitagenerwa ingengo y’Imari.
  2. Uburyo Akarere katashyize mu bikorwa Inama za Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Gutanga amasoko nabi,intege nke mu kwishyuza amafaranga ya VUP, amazu yubatswe mu buryo butanoze, gukerererwa kubaka ibiro by’umurenge wa Gatsata n’ibindi byanenzwe aba bayobozi ba Gasabo.

Ndizeye Willy uyobora Gasabo avuga ko kwandika amafaranga aho atari byaturutse mu kuba bakira amahooro y’macye macye kandi henshi, aho iri kosa bataryemera kuko ngo kugira aho ushyira ayo mahooro y’uducogocogo bigoye ndetse nk’umunyapolitiki akaba ngo atemera iri kosa.

Mu bijyanye no kwakira imisoro abayobozi b’aka karere kagaragaje imbogamizi yo kuba baka imisoro ariko Akarere kakaba kadafite ubushobozi bwo gufatira ibintu by’umusoreshwa ibi ngo bigatuma umusoreshwa wanze kwishyura imisoro ye ibarwa nk’ibirarane.

Ibijyanye n’amasoko yatanzwe nabi Umuyobozi w’Akarere avuga amasoko yatanzwe hari ahari harateganyijwe mu gusana imihanda, hakaba ngo n’imihanda bagiye bakora huti huti nko mu gihe Perezida wa Republika agiye kubasura n’indi baba bateganya ko yakwangizwa n’imvura. Ibi ngo bituma imitangirwe y’amasoko ibamo inzira ndende buri gihe itaba inoze.

Gusa ngo ubu bafite rwiyemezamirimo upatana umwaka wose.

Naho ku ideni bamwe mu bayobozi b’Akarere bafitiye Akarere harimo na ‘Mayor’, avuga ko ari amadeni ya za Mudasobwa bafashe akajya yishyurwa mu byiciro ariko ngo ubu iki kibazo kikaba cyararangijwe nubwo umugenzuzi w’Imari ya Leta yaje zitarishyurwa.

PAC yumvise kandi ishima bimwe mu bisobanuro ibindi irabinenga, naho ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko byinshi byabadindizaga ubu bari kubikemura ndetse umwaka utaha bazaba bahagaze neza.

Abandi bayobozi mu karere ka Gasabo baje kwitaba akanama k'abadepite gashinzwe gukurikirana imikoresherezwe y'umutungo wa Leta
Abandi bayobozi mu karere ka Gasabo baje kwitaba akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta
Abayobozi ba Gasabo bavuga ko umwaka utaha mu mihigo bazaba bahagaze neza
Abayobozi ba Gasabo bavuga ko umwaka utaha mu mihigo bazaba bahagaze neza

 

Photos/E. Birori/UM– USEKE

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • mwakoze gusura abayobozi b’aka karere, ariko jye mbona bakeneye kongererwa imbaraga cyangwa bagahabwa akazi kajyanye n’ubushobozi bwabo kandi barabugaragaje. buri karere kagira umwihariko, bityo na gasabo ifite umwihariko ikaba ikeneye umuyobozi ufite icyo arusha Bwana Willy. kandi icyo amurusha akamenya kugisangiza abandi. uzi ko na bamwe mu bayobozi b’imirenge ubwabo imikorere yabo ari kimwe mu bizana akarere ku mwanya wa nyuma.

  • gusobanura amakosa yakozwe ntibihagije mujye munabavanaho kuko Gasabo, Rwamagana na Gatsibo hakekewe abayobozi bakunda abaturage kandi badafite inda nini, barwanya akarengane kandi begera abo bayobora murwego rwo kureba ahari ibibazo.si non, baravangira HE Kagame

  • Bazashakirwe akazi kajyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwabo.
    Ubwo Perezida wa Repubulika aheruka gusura abanya Gikomero abayobozi ba Gasabo bagaragaje urwego bagezeho mu miyoborere.Mu mihigo y’Uturere niko byagenze.None no muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo bya Leta niko bigenze!
    Uwagerageza kubafasha yahera he?

  • Ahhaaa Banyarwanda baravuga ngo utabusya abwita ubumera Ndizeye ntako atagira ntaruhuka ntiyicara nubwo ntakora mu karere mpashaka service kenshi burya hari uturere turuhije mujye mubyemera na Gasabo irimo.

    Icyo munenga jye ni kimwe nukudakurikirana imyishyurirwe yaba Rwiyemeza mirimo ugasanga abakozi babakene nibo babigenderamo Gasabo mujye mwishyura abantu mwikureho umuvumo wa ziriya ndushyi zikubura mumuhanda ntizihembwe koko? mugerageze kandi mukosore ruswa ivugwa iwanyu irakabije

  • hahaaa nadufashe ahubwo yegure vuba kuko Gasabo yakora ibitangaza iramutse ibonye umuyobozi ufite icyerekezo. Naho ibyo gusurwa na Muzehe siko karere konyine umukuru w’igihugu asura kandi siwe gisobanuro cy’ibikorwa nabi!!!!

  • Rwose Willy akwiye guhabwa akandi kazi katari aka Mayor kuko ubona ibyo akora kuri uriya mwanya ariho bitanoze. Ntabwo ari wa muntu wumva ko agomba kurangiza ibibazo by’abaturage.

    Hari n’ubwo abakozi be bo hasi bamuvangira, cyane cyane abo mu butaka, ugasanga ntashobora kubyikuramo.

  • nta service yaho hakiri umunyamategeko wabi bamutazira gafunguzo. utamukoze muntoki ntafungura

  • Akariho karavugwa: Ubu se ko Umuyobozi avuga ngo bazaba bahagaze neza koko mwanyarukiye muri services z’ubutaka mukareba uko bakira abantu, uzi kubona umuntu akubwira nabi uje ubaza uko wasorera ikibanza cg uko wabona ibyangombwa.

    Munyarukira ku tugari murasanga hamanitse telephone na gahunda ariko nta mukozi muzahasanga iyo utelefonnye ntibakwitaba, umuzamu akubwira ko bagiye kuri terrain kandi ataribyo gahunda imanitse ikwereka.

    Gasabo irananiwe umwanya iriho izawuvaho bigoranye

  • Ikindi kandi mujye mwibuka ko hagomba kuboneka uwa mbere n’uwanyuma bityo rero Gasabao ibona ibijyanye n’ibyo ikora kuko bikorwa ku manywa ntakwihisha guhari kandi n’abandi bakora ku mugaragaro. Ubwo rero impinduka zirakenewe

  • Wily humura ntacyo uzaba kdi si wowe ahubwo nabagukuriye badafata icyemezo kigukwiye komeza wirire ibyarubanda ariko umunsi ni umwe uzabiruka ese na nubu patricie gisozi nturamuvanayo aracyahagarariye imyungu zawe? Murabeshya siku nisiku wangu Mapambano se uracyamukoresha mugusebya wa mungenzi wawe ukungirije w’umudame wakubujije kulya byishi!!!!

  • ariko ibi bintu bikurikiranywe neza hatagira usebya cyangwa ngo aterwe icyasha n’ibintu bidafite aho bishingiye

  • ariko ubundi uwo mu mayor wa Gasabo habura iki ngo bamukureho bategereje ko Gasabo izahirima kubera we. ntawumugira inama mubo bayoborana dore ko wagirango akarere yakagize akarima k’igikoni .Kwirirwa mu bucuruzi no mubirombe bye doreko byose yabyigaruriye.

  • RWOSE BOSOMYI BU M– USEKE NAMWE MUTUYE GASABO MU HAGURUKE D– USENGERE GASABO KUKO MBONA ISIGAYE INYUMA MURI UYU MUJYI.UKO MUBONA HARI IKIZA CYO GUSHIMWA MURI GASABO MU BYU KURI NTA BABAKOZI IFITE NABO IFITE BAFITE VIRUSI IDINDIZA ITERA MBERE GUSA SINZI IMPAMVU BATEGURA CYANGWA NGO BEGUZWE.REBA KICUKIRO BATURANYE AHO IGEZE DUSIGAYE DUFITE IPFUNWE RYO GUTURA MURI GASABO PE NGAHO NAWE REBA COMENT URABONA KO ABANTU BAGOWE NTA NIMWE YISHIMIRA IMIYOBORERE YA GASABO

  • Ariko njyewe mura nsetsa agahinda karatuzonze niba barabuze aho bashyira abayobozi ba GASABO sinamenya rwose uzagere ahantu bita IGASOGI wirebere amazu meza arimo kuhubakwa nta mazi bagira, ntamihanda,nta soko ahubwo abayobozi birirwa bavangira abaturage gusa.Uwo WILLY na MUNARA bahaheruka HE KAGAME yahasuye hashize umwaka urenga ubwo se koko abayo bozi bategera abaturage Ahhhh wagirango ni abacanshuro ntibakorera igihugu cyabo

  • Nubwo byabananiye kuyobora Gasabo ariko bafitiwe ikizere n’ababakuriye!
    Bitabaye ibyo bakweguzwa.Nimushinyirize rero nta kundi byagenda.

  • Dore ibyishe akarere muve kuri mayor willy nubwo izi comment zigaragara ko ziba zashyizweho na Louise vice mayor:
    1 . Comptabilite akarere ntacyo kazageraho na kimwe hakiri Aimable comptable na Yvonne ntakintu nakimwe bakorera rwiyemezamirimo atabahaye akantu”ruswa” banavuga na nabi.
    2.Niba mutaranduye udutsiko twa vice mayor Louise nawe ngo mu mwereke umuryango aka karere ntagaruriro.
    ibi ni mubirengaho nta musaruro.

  • Mayor Ndizeye nu mukozi pe icyo mu mushakaho simbizi; nibz mwarakurikiye ikiganiro gica kuri tvr dimanche kubaza bitera ku menya hatumiwemo umujyi wa kigali nu turere dutatu tuwugize: gasabo; kicukiro na nyarugenge 50% byibikorwa bya garagajwe byari mu karere ka gasabo mwabanyamakuru niba hari nu muntu ubaha amafaranga ngo mwangize izina rya mayor wa gasabo namwe murimo kwiyicira izina bazajya babaha ibyo bihumbi icumi babategeke ibyo mwandika bizageraho tuge tubabonamo abashonji nimuheshe akazi kanyu icyubahiro kigakwiye.

  • ABANYAMAKURU BABASWA NIBA HARI MUGENZI WANYU UTERUYE IBIFUTI AKABIKUBITA MU KINYAMAKURU KUKO NTA ANALYSE MUBA MWAKOZE MUHITA MUTUKISHA IZINA RYU MUNTU GUTYA; EJO MURI PAC GASABO YISOBANUYE NEZA PE ASOBANURA UKUNTU BAFASHE COMPUTER NKABAKOZI BOSE KANDI BZBYEMERERWA NI TEGEKO KANDI AGARAGAZA UKO BAGENDA BABYISHYURA NIBA MAYOR AFASHE COMPUTER AKAYISHYURA NKABANDI BOSEKO IGIHE YAYIFATIYE UMWAKA UTARASHIRA BAKAYIMURA MU MYENDA AKARERE KABA GAFITE IYO UMWAKA W’INGENGO Y’IMARI URANGIYE MURI KAMENA AGAKOMEZA AKISHYURA MU KWEZI GUKURIKIYEHO NKIBISANZWE NIKIHE CYAHA KIRIMO? UBUSWA WE N’ABANYAMAKURU DUFITE BATERURA IBIKOSA BOSE BAKABYANDIKA.

  • Njye uko mbibona mbona rwose Mayor wa GASABO akarere ke kazira abayobozi bari munsi ye batita ku kazi nuko nyine zitukwa mo nkuru ariko nawe ya kagombye ku gira icyo akora kuko amazi agiye kurenga inkombe.ubanza atazi ukuntu abayobozi be basuzugura abaje babagana icyakora bazi gushyira Numbers zabo za phone gusa ku muryango ubundi si ukukringana ye rwose nyakubahwa mayor reba uko wavugurura abo mufatanyije kuyobora mwe gukora nk,abacanshuro.

  • NTACYO TUZABA TUREBA UMWAKA UTAHA NIBA MUTARI BA MPANA VUBA. ARIKO SE MAYOR UWO MUGABO UREBA NK,INTARE AZAGUFASHA IKI KO MBONA ARI SI MBIKANGWA

  • ariko Mana yaremye uRwanda ntabara mayor wa Gasabo, niwowe umuzi kuruta abantu bose, nuko akora kandi ntabuyobozi budashyirwaho nawe. ziyuko ushobora byose ushatse kumukuraho wamukuraho. Gusa Uwiteka Mana y’ urwanda na banyarwanda reba bantu baserereza abandi ubagirire neza babireke. KANDI BAKRISTO BASENGERA MUKURI NO MUMWUKA NISHINGANO ZANYU G– USENGERA ABAYOBOZI KUGIRANGO TUBE MUMAHORO N’IMANA IMBAHE UBWENGE KUBWO YAHAYE SOLOMO WO MURI BIBLIYA YERA.

  • HE KAGAME ubwo aheruka gusura i GASOGI yabemereye umuhanda(KABURIMBO)ndetse hashyirwa n’ibuye fatizo,imyaka igiye kuba ibiri nta n’igitekerezo cy’uko uwo muhanda uzakorwa,GASABO niyisubireho peee,n’umurenge wa NDERA ntakigenda rwose bahemberwa ubusa!!!

  • KAYITARE, Rwose ntugire impungenge HE Imvugo niyo ngiro umuhanda yemereye GASOGI yavuze ko uzihuta kurusha uko tubitekereza.ikibazo ni abamuvangira nkabo bose wasanga WILLY na b.a techenien be bakiri munyigo zawo,ntuzi se ko ninkunga hari igihe zisubizwayo zidakoreshejwe icyo zagenewe.umunsi yakomyeho agatima uzaba ureba ntajya yibagirwa imana izamuhe kuramba akomeze adufashe murugendo turimo

  • Gasabo rwose yitwaye neza imbere ya PAC .Kandi ibyo bavuga byo guhindura imikorere nibyo. ibyo byo mu biro by’ubutaka abantu bavuga ni ibyakera rwose byarakemutse ubu service irihuta.kdi utabusya……..njye Nzajya mbasengera kandi nta kinanira Iyaduhanze.

  • Igisubizo ntago ari kweguza cyangwa kwirukana.Ahubwo nihabeho kuganira n’abakozi bo ku rwego rw’o hasi kandi babatege amatwi bakore icyo bita kunengana kuko hari ibyo umuntu avuga kaba yabizira. kimwe n’abaturage bumve kurusha uko biherera kukarere bagapanga bitewe n’irari ryabo.

  • Mugihe cyose gasabo izaba ikirimo ariya mabandi nka luwiza uzi kwishushanya kandi adakora ahora yirwaje nkaho ariko kazi ntayo tizageraho wagira ngo akorera ndayisaba atari abaturage naho munara we ni umurwayii mu mutwe ntiyishoboreye arwaye ruswaaaaa

  • Ubuse mubona hadakwiye umweyo muri gasabo? Nkuwo ureba nkinka yi inkungu arfred wa njyanama abona amaze iki uretse kwirirwa muri hotel arya imisoroyacu no gucura amatiku yo gusenya gasabo?.amaze iki se??? Arutwa nutariho kabisaaaa kuko mbona nracyo yamaze nkubu gasabo iheruka kubanzima keraaaa kubwa Nyinawagaga

Comments are closed.

en_USEnglish