Digiqole ad

Ibinyamakuru bisebanya, n’ibikoresha amafoto y’urukozasoni byanenzwe

Ubwo hatangazwaga imyanzuro yafatiwe ikinyamakuru Rushyashya ku bw’inkuru itujuje ubunyamwuga cyanditse ku uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse kikanashyiramo na Senateri Uwimana Consolee ko baba bakorana na FDLR, kuri uyu wa mbere abayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), bagaye iki kinyamakuru n’ibindi bitubahiriza amahame y’itangazamakuru.

Fred Muvunyi uyobora RMC
Fred Muvunyi uyobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku isaha ya saa ine (10h00 a.m), abayobozi b’uru rwego rw’abanyamakuru Fred Muvunyi, Cleophas Barore na Prince Bahati basobanuye imyanzuro yafashwe ku kirego Hon Senateri Uwimana Consolee yabagejejeho ku bw’inkuru yagaragayemo mu kinyamakuru Rushyashya cya Burasa Jean Gualbert imushinja gukorana n’inyeshyamba za FDLR.

Yaba ari Sen Uwimana wanditswe muri iyo nkuru yasohotse muri Rushyashyashya nomero ya 183 yo ku wa 28 Kanama kugeza ku wa 12 Nzeri, 2014, ifite umutwe ugira uti “Ibimenyetso by’umugambi wa nyuma wa FDLR wo gutera u Rwanda”, na Pierre Damien Habumuremyi nta n’umwe wagaragaye muri icyo kiganiro.

Sen Uwimana ngo yatanze ikirego ariko ntiyigeze agera imbere ya RMC ngo asobanure ibye, ngo ikirego yagitanze mu nyandiko gusa.

Burasa Jean Gualbert ukuriye Rushyashya, we ngo yitabye RMC ndetse yirinda kugira icyo atangaza avuga ko mu gihe uwamureze ataje ntacyo afite yavuga. Kuri uyu wa mbere Burasa yagaragaye mu kiganiro n’abanyamakuru, ariko amaze kumenya ko ariwe uri buvugwe yahise anyonyomba ntiyongera kugaragara.

Nk’uko byatangajwe na Cleophas Barore, umwe mu bakomiseri bashinzwe iyubahiriza ry’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru muri RMC, ngo inkuru yanditswe na Rushyashya ivuga ko hari “Icukumbura ryakoze ku mpamvu zatumye Pierre Damien Habumuremyi avanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.”

RMC nk’uko biri mu nshingano zayo, ngo yo ubwayo yakurikiranye ikibazo nyuma yo gusoma iyo nkuru, isanga Rushyashya yarakwirakwije amakuru idafitiye gihamya (ibihuha/ibinyoma). Ikindi ngo Rushyashya mu nyandiko yayo harimo amagambo ashobora guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

Hari aho yanditse iti “…Pierre Damien Habumuremyi, yari yarateje amacakubiri mu bagize Guverinoma, … Yari yarigaruriye bamwe mu badepite bakomoka mu Ntara y’amajyaruguru… Yakoranaga inama rwihishwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru bashyigikiye FDLR.”

Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert uyobora ikinyamakuru Rushyashya yahageze asanze ari buvugwe ahita anyonyomba
Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert uyobora ikinyamakuru Rushyashya yahageze, asanze ari buvugwe ahita anyonyomba arigendera

Rushyashya kandi ngo “Yavuze ko ifite gihamya ko FDLR igiye kugaba ibitero ku Rwanda mu mpera z’uyu mwaka…”, ariko ngo mu bushishozi bwa RMC basanze nta bimenyetso bihari ngo kuko icyo kinyamakuru kitabigaragaraza.

Irindi kosa rikomeye, Rushyashya yakoze ni iryo kudatanga umwanya ku muntu uvugwa mu nkuru ngo na we agaragaze uruhande rwe.

Umwanzuro rero kuri icyo kibazo, ni uko urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwagaye Rushyashya ku mugaragaro ndetse bizashyirwa ku rubuga rwa Internet rwa RMC.

Hanenzwe kandi imbuga za Internet zishyira ku mugaragaro amafoto akojeje isoni, n’ateye ubwoba bikaba binyuranyije n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Hari n’imbuga za Internet nka ‘News of Rwanda’ zikunze kugaragara zandika nabi abayobozi beguye ntizibahe umwanya mu nkuru nazo zanenzwe.

Hagaragajwe ibibazo kandi by’abanyamakuru bihisha inyuma y’uburenganzira bafite bagakwiza ibihuha na munyangire.

Prince Bahati umwe mu bakomiseri ba RMC ati “Munyangire yahindutse munyandikire, guharabika bihanwa n’amategeko. Hari n’abanyamakuru bahabwa amafaranga bagafasha mu gukwirakwiza amatiku, ntituzakomeza gushyigikira imikorere idahwitse.”

Umuyobozi wa RMC, Fred Muvunyi yavuze ko RMC atari urukiko ariko ngo nibikomeza gutya, kugawa bizakurikirwa n’izindi ngamba. Yanenze cyane abanyamakuru bashukwa n’abanyapolitiki bakabafasha gukwirakwiza propaganda zabo.

Ati “Itangazamakuru rigomba gutandukana na ‘propaganda’, abanyepolitiki baba bafite ibyo bashaka kugeraho, uzabyishinga w’umunyamakuru namubwira ngo arambabaje.”

Cleophas Barore asoma imyanzuro yafatiwe Rushyashya
Cleophas Barore asoma imyanzuro yafatiwe Rushyashya. Iruhande rwe hari Fred Muvunyi na Prince Bahati
Umunyamakuru w'inararibonye, Sehene asanga ikibazo cyo kubura ubunyamwuga cyareberwa ku bushobozi bw'abanyamakuru
Umunyamakuru w’inararibonye, Sehene asanga ikibazo cyo kubura ubunyamwuga cyareberwa ku bushobozi bw’ibitangazamakuru
Nkusi Alphonse, inzobere mu itangazamakuru na we yari ahari
Nkusi Alphonse, inzobere mu itangazamakuru na we yari ahari
Jofrey Sangano asanga hakwiye izindi ngamba
Godfrey Sangano, umunyamakuru wa RBA, asanga hakwiye izindi ngamba

 

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ikibazo gishakirwe kubunyamwunga , ikindi kandi ugasanga baraha amafaranga ni ubundi butunzi agaciro kurusha ubunyamwuga bwabo, ndetse na akazi kabo, hakwirebe kurebwa erega no kubyo umuntu yize

  • ariko njya ngirango rushyashya ntiba mu rwanda mbona ibyo yandika nkibaza aho ibikura nkumirwa pe NGAHO MUZAREBE IBYO YANDITSE KU MIRAMBO YABONETSE I BURUNDI murasanga iteranya ibihugu byombi

  • nibyo rwose ahubwo nibindi binyamakuru babigenzure harimo na rugali yirirwa isebanya

  • Abaterankunga ba Rushyashya bazayigire inama yo gukoresha abanyamakuru bafite ubumenyi n’ubushobozi mw’itangazamakuru.Naho ubundi buri kinyamakuru kigira umurongo wacyo cyihitiyemo gukurikiza.Ariko nibura bigakorwa mu buryo bwa gihanga, buri smart.Muri Rushyashya ubuhanga bugerwa ku mashyi!

  • Ariko biriya binyamakuru bisebanya mubona bitandukanirahe na KANGURA ya NGEZE Hassan?

Comments are closed.

en_USEnglish