Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank ya miliyoni 33.8
*Agaciro k’umugabane wa I&M Bank kazamutseho amafaranga abiri
Kuri uyu wa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank-Rwanda n’impapuro z’agaciro mvunjwagaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 34 298 000.
Hacurujwe imigabane 338,600 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 33,898,000 yacurujwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga 107 ku mugabane.
Umugabane wa I&M Bank wazamutseho amafaranga abiri (2 Frw) ugereranyije n’igiciro cy’amafaranga 105 wariho ejo hashize, umaze kuzamukaho kandi amafaranga 17 mu minsi itatu gusa imaze icuruzwa ku isoko.
Hacurujwe kandi ‘Treasury bond’ zifite agaciro k’amafaranga 400,000 zacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 105 ku mugabane umwe.
Impapuro zacurujwe ni iz’imyaka 15 Guverinoma yashyize ku Isoko mu mwaka ushize wa 2016 (FXD2/2016/15Yrs), Guverinoma izamara kwishyura tariki 09 Gicurasi 2031, zikaba zifite inyungu ya 13.5%.
Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 43,500 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 245-255 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.
Ku isoko hari imigabane 295,600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 137 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.
Hari n’imigabane 213,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko ntabayifuza bahari.
Hari kandi imigabane 64,000 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga 110 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 15,000 ku mafaranga ari hagati ya 95 – 107.
Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 400,500,000 ku mafaranga ari hagati ya 102 – 104 ku mugabane, ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.
Source: RSE
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW