Digiqole ad

Benin: Inteko Nshingamategeko yanze itegeko ryo kugira manda imwe ya Perezida

 Benin: Inteko Nshingamategeko yanze itegeko ryo kugira manda imwe ya Perezida

Perezida Patrice Talon ni umwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda, aha yari yasuye u Rwanda muri 2016

Inteko Nshingamategeko muri Benin, yanze umushinga w’itegeko wa Perezida Patrice Talon ugamije guhindura Itegeko Nshinga rizatuma Perezida azajya yiyamamariza manda imwe gusa y’imyaka itandatu.

Perezida Patrice Talon ni umwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda, aha yari yasuye u Rwanda muri 2016

Patrice Talon yatowe mu mwaka washize ngo ayobore Benin, yiyamazaga avuga ko azagabanya igihe Perezida amara ku butegetsi mu rwego rwo kugabanya inyota y’ubutegetsi no gutuma igihugu gihinduka icy’umuntu runaka.

Umushinga w’itegeko wagejejwe imbere y’Inteko wari ukeneye ¾ by’amajwi y’abari mu Nteko kugira ngo bizakomeze habaho amatora rusange y’abaturage abyemeza cyangwa abihakana (Referendum), ariko habuze amajwi y’abantu batatu.

Igitekerezo cya Perezida Talon gisa n’igitandukanye n’ibya benshi mu ba Perezida ba Africa bahisemo kuguma ku butegetsi igihe kirekire.

Perezida muri Benin yemerewe gutegeka manda y’imyaka itanu akongera kwiyamamariza indi manda ya kabiri gusa.

Abadepite 60 batoye bemeza iryo tegeko, abagera kuri 22 bararyanga, umwe arifata mu gihe hari hakenewe ko ritorwa n’Abadepite 63 muri 83 bari mu Nteko igihe batoraga uwo mushinga w’itegeko.

Bamwe mu batoye banga iryo tegeko bavuga ko hari hakwiye kubanza kubaho ibiganiro by’Igihugu cyose ku mpinduka.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish