Digiqole ad

Bugesera: Umugoroba w’ababyeyi wahindutse ahabera inama z’ibimina

 Bugesera: Umugoroba w’ababyeyi wahindutse ahabera inama z’ibimina

Ahandi umugoroba w’ababyeyi witabirwa n’abagore, ugasanga abagabo ni bake

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera n’imwe mu miryango ifite mu nshingano yo kubanisha neza ingo, banenga uburyo gahunda y’umugoroba w’Ababyeyi yahinduwe umwanya wo gukoramo ibimina.

Ahandi umugoroba w’ababyeyi witabirwa n’abagore, ugasanga abagabo ni bake

Ngo hari aho abaturage bitabira umugoroba w’ababyeyi kubera ibimina gusa, bagasaba ko hagira igikorwa ugasubirana intego wari ufite yo kuganira ku mibanire y’ingo no gukemura bimwe mu bibazo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko bugiye gukurikirana, kugira ngo buhindure umugoroba w’ababyeyi usubirane isura n’intego byawo.

Umugoroba w’ababyeyi ni gahunda yaje igamije gukemura ibibazo byo mu miryango byiganjemo ibijyanye n’imibanire y’abashakanye ariko mu karere ka Bugesera usanga warinjijwemo ibimina, bamwe mu baturage bavuga ko gahunda yo gutanga no kugurizanya amafaranga ari yo iba yashyizwe imbere.

Mukama Derick umwe mu baturage ati “Ntabwo birasobanuka neza kuko usanga n’ubundi ibimina bya ‘Care’ cyangwa iby’ingobyi bateranye, ariko bateranyijwe no gutanga amafaranga bagurizanya, ugasanga ni ku zindi nyungu zitandukanye n’umugoroba w’ababyeyi.”

Mukamasabo Adisa na we ati “Ntabwo tugiterana tugamije umugoroba w’ababyeyi ngo tugire icyo tuganira kijyanye n’imiryango yacu ahubwo uyu mugoroba w’ababyeyi uvangwa n’ibindi.”

Ibivugwa n’Abaturage binemezwa na bamwe mu bakorera imiryango iharanira imibanire myiza mu ngo aho basaba abayobozi mu nzego z’ibanze kugira icyo bakora ngo umugoroba w’ababyeyi usubirane intego ufite.

Muteteri Betty umukozi w’umuryango Rwanda women network, ati “Ibibazo bihari bitinda kurangizwa kuko umugoroba w’ababyeyi udakoreshwa nk’uko byagakiwye, turasaba abayobozi b’ibanze kujya baboneka muri uyu mugoroba w’ababyeyi ukongera ukagira imbaraga.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscilla avuga ko Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bugiye gukurikirana kugira ngo umugoroba w’ababyeyi usubirane isura n’intego byawo.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ugukomeza kwibutsa abaturage icyo umugoroba w’ababyeyi ugamije hatabayeho kuwuvanga n’ibimina kuko ni ibintu bibiri bitandukanye.”

Umugoroba w’ababyeyi ni gahunda yatangijwe mu 2010 ukaba waritwaga ‘Akagoroba k’abagore’, aho abagore bahuriraga bakavuga ibibazo bibangamiye imibereho yabo, nyuma iyi gahunda iza kwinjizwamo n’abagabo ihabwa izina ry’Umugoroba w’Ababyeyi, igamije gukemura ibibazo byo mu miryango abaturage bagashakira hamwe umuti.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish