Digiqole ad

Kigali: Abajura bateye ku kicaro cy’Abangilikani biba za Laptop n’amafaranga

 Kigali: Abajura bateye ku kicaro cy’Abangilikani biba za Laptop n’amafaranga

Aho binjiriye ni mu cyumba cy’umucungamari

Muri week end ishize abajura bateye inzu ikoreramo ubuyobozi bw’itorero ry’Abanglican mu Rwanda bahiba ibikoresho birimwo laptop eshatu za flash disk ndetse n’amafaranga arenga ibihumbimagana atatu.

Ku kicaro cya EAR i Kigali mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera
Ku kicaro cya EAR i Kigali mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera

Abakozi ba hano bavuga ko ubu bujura ngo basanga bwarakozwe n’abantu bahazi uko ngo urebye aho binjiriye ndetse n’ibyo yibye n’aho yabivanye bigaragaza ko ari umuntu wari uhazi.

Abajura/umujura yinjiriye mu cyumba cy’ibaruramari bashaka amafaranga barayabona. Bamwe mu bakozi ba hano babwiye Umuseke ko arenga ibihumbi magana atatu.

Ikibabaje cyane aba bakozi ngo ni imashini (laptops) zariho ibijyanye n’akazi byinshi.

Jean D’amour Safari uri gukurikirana iby’ubu bujura yavuze ko ku ejo (kuwa mbere) aribwo babonye ko bibwe maze hafatwa abakozi babiri b’abazamu.

Ngo ntabwo bafashwe nk’abajura ahubwo Police yabafashe mu rwego rw’iperereza bakaba bakiri mu maboko ya Police.

Aho binjiriye ni mu cyumba cy'umucungamari
Aho binjiriye ni mu cyumba cy’umucungamari
Batoboye 'plafond' binjiramo
Batoboye ‘plafond’ binjiramo
Bica akabati kabikwamo amafaranga batwara na za laptops eshatu
Bica akabati kabikwamo amafaranga batwara na za laptops eshatu
Basohokeye ahagutse bamennye
Basohokeye ahagutse bamennye

Photos/E.Mugunga/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish