Digiqole ad

Kabila yihanije amahanga yivanga mu bya Congo

 Kabila yihanije amahanga yivanga mu bya Congo

Joseph Kabila Perezida wa Congo Kinshasa

Perezida Joseph Kabila wagezaga ijambo ku Nteko Nshingamategeko yavuze ko Congo Kinshasa itazihanganira uwo ari we wese uzivanga mu nzira y’amatora muri icyo gihugu.

Joseph Kabila Perezida wa Congo Kinshasa

Kabila yabwiye Abadepote ko mu masaha 48 aza kuba yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wo mu ruhande rw’abatamushyigikiye.

Joseph Kabila yari ku gitutu cyo gutabara politiki y’igihugu cye nyuma y’aho ibiganiro hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’abatabushyigikiye byananiwe kugera ku mwanzuro, igihugu kigatagira kujya mu bihe bikomeye.

Abanenga Kabila bavuga ko yanze kurekura ubutegetsi bigatuma atinza amatora.

Yagombaga kurekura ubutegetsi agisoza manda ye mu Ukuboza 2016, ariko amatora y’uwari kumusimbura ntiyabaye. Komisiyo y’Amatora yavuze ko nta ngengo y’imari ihagije yatuma amatora aba.

Kiliziya Gatolika yabaye umuhuza mu biganiro by’impande zishyamiranye, ndetse haza kumvikanwaho gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho izategura amatora.

Gusa, iyo Guverinoma byarangiye isa n’iburijwemo kuko impande z’abatavuga rumwe na Leta ndetse n’abashyigikiye Leta zananiwe kumvikana ku byo kugabana ubutegetsi.

Mu ijambo Joseph Kabila yagejeje ku bagize Inteko Nshingamategeko yavuze ko amatora azaba uko byari byateganyijwe.

Ati “Nagira ngo ku mugaragaro ntangarize abaturage ko amatora azaba. Ko abo bose bari mu guhirahiro tuzafatanya kubahiriza ingengabihe ya Komisiyo y’amatora.”

Yongeho ati “Iyi nzira (y’amatora) ni umwihariko wa Congo, yashyigikiwe n’AbanyeCongo, nta kwivanga kw’amahanga.”

Ijambo rya Perezida Kabila rikurikiye umwanzuro w’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi, wo kugabanya ingabo za Monusco, zagiye kugarura amahoro muri Congo.

Mbere y’uko uwo mwanzuro utorwa, Ambasaderi wa US muri UN, Nikki Hailey yanenze cyane UN gukorana na Leta ya Congo Kinshasa avuga ko yamunzwe na ruswa ikaba itanitaye ku baturage bayo.

Kabila ntiyigeze yerura ngo avuge kuri ibyo birego bya Ambasaderi wa US ariko yavuze ko ubutegetsi bwe buzaharanira ubwigenge bwa Congo Kinshasa.

Ati “Ni inshingano yacu guhaguruka tukarengera ubwigenge bwacu, n’ubusugire bw’igihugu.”

Yavuz eko Minisitiri w’Intebe azashyiraho azafasha Guverinoma kugera ku matora mu mpera z’uyu mwaka.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nonese ko agomba kwerura akavugako ataziyamamariza murayo matora yabivuze?

Comments are closed.

en_USEnglish