Muhanga: MINIJUST yashyikirije Abunzi amagare bemerewe na Kagame
Minisiteri y’Ubutabera ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga, bashyikirije Abunzi amagare bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo uru rwego rw’Abunzi rwizihizaga isabukuru y’imyaka 10 rwari rumaze rugiyeho.
Ku ikubitiro Abunzi 147 ku rwego rw’Akagari n’Imirenge bigize Akarere ka Muhanga, nibo bashyikirijwe amagare bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu mwaka wa 2010.
Bamwe mu bunzi bahawe ayo magare bavuga ko hari imbogamzi bahuraga na zo zo kugera aho ikiburanwa kiri, ndetse kubera kutagira ibiborohereza mu ngendo bikaba ngombwa ko bahagera batinze abo bireba barambiwe.
NZAYISENGA Aroni, atuye mu mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Akagari ka gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko uyu murimo awumazemo manda eshatu ariko ko mu byifuzo bagiye bashyikiriza Minisiteri y’Ubutabera mu birebana n’itumanaho, n’icyabafasha mu ngendo bakora bajya cyangwa bava aho icyaha cyakorewe.
Ati: “Twahawe amatelefone y’ubuntu ubu turavugana nta mafaranga dutanze icyari gisigaye ni ukubona uko tugera ku kiburanwa. Turashimira Paul Kagame waduhaye amagare ntacyo tuzongera kwitwaza.”
RURANGA John Intumwa ya Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko iki gikorwa cyo guha Abunzi amagare ari icyiciro cya mbere, hagiye gukurikiraho ikindi cyiciro cy’abagomba guhabwa amagare kugeza bose bayabonye.
Uyu muyobozi avuga ko amagare asigaye bazagenda bayabona bitewe n’uko amikoro y’igihugu azaboneka kubera ko ngo akazi bakora bagashimirwa n’Abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, atangaza ko icyo basaba Abunzi ari ukurangwa n’ubunyangamugayo no gukomeza kwerekana icyizere bafitiwe n’abaturage bakirinda ruswa n’ibindi bishobora kwanduza izina bafite.
Ati: “Turabasaba guca imanza bararamye batitaye ku cyenewabo, cyangwa ikimenyane ibindi bakeneye bazagenda babibona.”
Akarere ka Muhanga gafite Abunzi 525, abahawe amagare ni abo ku rwego rw’Akagari n’Imirenge, mu gihe ku rwego rw’Igihugu Abunzi barenga ibihumbi 13. Uretse Telefone z’ubuntu n’amagare, Leta yishyurira mitiweli abantu bane bo mu muryango w’Umwunzi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
2 Comments
Ni byiza cyane!
Ni byiza cyane; n’abandi bizabagereho.
Comments are closed.