Tags : Rwanda

Urukiko rwategetse ko Kantengwa akomeza kuburana afunze

Urukiko Rukuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 rwanzuye ko uwari umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze kandi akazaburanishwa no ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa gatanu. Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze ndetse akazanakurikiranwa ku […]Irambuye

Abanyeshuri batsinze icya Leta mu mashuri yisumbuye ni 89,1 %

19 Gashyantare 2015 – Minisiteri y’uburezi yatangaje kuri uyu wa kane ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu bize ubumenyi rusange, imyuga, n’inderabarezi ndetse n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. 89,1% by’abanyeshuri 40 957 bakoze ikizamini baratsinze. Abanyeshuri biyandikishije gukora ibi bizamini cya 2014 bose hamwe ni 46 411 mu gihe abakoze umwaka wa 2013 […]Irambuye

Rwanda: Ikibanza umuryango ugomba guturaho cyavuye kuri 20/30m kijya kuri

18 Gashyantare 2018 – Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire(Rwanda Housing Authority) bwatangaje kuri uyu wa gatatu ko mu rwego rwo gusigasira ubutaka buto bw’igihugu ngo n’abanyarwanda b’igihe kizaza bazabone aho batura  ibibanza byatangwaga kugira ngo byubakweho amazu ni metero 20 kuri 30 bivuga ngo inzu y’umuryango umwe yubakwaga kuri metero kare 600(m2) gusa ubu […]Irambuye

Polisi y’u Rwanda yasubije Biadunia $25 000 yari yaguze Range

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yakiriye inyandiko zimenyesha ko hari imodoka ya Range Rover yibwe mu Bwongereza mu kwezi kwa Nzeri 2014, ikaza kuyifata yambukiranya umupaka wa Rusizi yerekera i Bukavu mu gihugu cya Congo Kinshasa iturutse gihugu cy’Uburundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2015, uwari wayiguze yasubijwe amafaranga yose yatanze angana n’ibihumbi 25 by’Amadolari […]Irambuye

Rwamagana: Tony Blair yasabye abashoramari kuza mu Rwanda kuko nta

*Umushinga w’amashanyarazi akomoka ku zuba ngo ni urugero rw’aho u Rwanda rwifuza kuba *Leta y’u Rwanda ubu ngo yubatse ubushobozi bukomeye bwo kureshya abashoramari  *Avuga ko bishoboka ko u Rwanda mu myaka ibiri isigaye rwaha amashanyarazi ku baturage 70% *Nk’umujyanama ngo ntiyashyira ku mugaragaro icyo atekereza kuri manda ya 3 ya Perezida *u Rwanda rurifuza MegaWatt 563 mu […]Irambuye

Miss Aurore ashobora kwerekeza muri Turkey gukomeza kwiga

Kayibanda Mutesi Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012, ashobora kwerekeza mu gihugu cya Turikiya gukomeza kwiga nyuma y’aho acikirije amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu cyahoze ari “KIST”. Ku wa 1 Nzeri 2012 nibwo yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu bakobwa 15 bari bitabiriye iryo rushanwa. Yari ahagarariye Intara […]Irambuye

India: Abanyarwanda barategura igitaramo cy’imideri nyafurika

Mu rwego rwo gusabana n’abanyafrica ndetse n’Abahinde muri rusange itsinda ryerekana imideri Models Empire  n’umwe mu banyarwanda bamaze kwerekana ubuhanga mu kuvanga imiziki Dj Danny bateguye igitaramo cyo kwerekana imideri ndetse n’ubusabane ku munsi witiriwe Valantine(Valentine’s Day)  Tariki 13 Gashyantare 2015. Iryo tsinda ry’abanyeshuri biga mu Ubuhinde muri kaminuza ya Annamalai, iri aho bita Tamil […]Irambuye

PGGSS 5: Impinduka mu mitegurire y’iri rushanwa

09 Gashyantare 2015 nibwo hatangajwe ibikorwa n’imitegurire y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatanu, iyi nshuro irimo impinduka ziritandukanya n’andi yabanje. Ubu hazongerwamo ibitaramo bibiri kandi nta muzika ya ‘Playback’ izongera gukoreshwa. Mu bikorwa iri rushanwa ritandukaniyeho n’andi marushanwa yagiye aribanzirizaharimo ibitaramo biziyongera, amatora ku bahanzi bazaryitabira ndetse n’ibitaramo uko […]Irambuye

Andy Mfutila yirukanywe muri Rayon Sports

Nyuma y’amezi atatu gusa ari umutoza wa Rayon Sports Andia Mfutila Magloire yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 ko atazi neza niba bizageza kuwa gatandatu akiri umutoza wa Rayon Sports. Theogene Ntampaka uyobora Rayon Sports yaje kwemeza ko uyu mutoza bamusezereye. Yari abajijwe uko ategura umukino Rayon Sports izakina […]Irambuye

Rwanda: Abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro bishya by’Ubudehe

I Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, kimwe n’ahandi mu turere dutanu tw’igihugu kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 niho ku ikubitiro hatangijwe igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe, bishingirwaho mu kugena igenamigambi mu baturage. Abaturage bo kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko uburyo ibi byiciro bishya bari kubishyirwamo babwishimiye ndetse bitandukanye […]Irambuye

en_USEnglish