Digiqole ad

India: Abanyarwanda barategura igitaramo cy’imideri nyafurika

Mu rwego rwo gusabana n’abanyafrica ndetse n’Abahinde muri rusange itsinda ryerekana imideri Models Empire  n’umwe mu banyarwanda bamaze kwerekana ubuhanga mu kuvanga imiziki Dj Danny bateguye igitaramo cyo kwerekana imideri ndetse n’ubusabane ku munsi witiriwe Valantine(Valentine’s Day)  Tariki 13 Gashyantare 2015.

Bamwe mu bagize Models Empire, ni abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanya bya Africa
Bamwe mu bagize Models Empire, ni abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanya bya Africa

Iryo tsinda ry’abanyeshuri biga mu Ubuhinde muri kaminuza ya Annamalai, iri aho bita Tamil Nadu rigizwe n’abanyarwanda, abo muri Congo Kinshasa, Nigeria, Abarundi, Abahinde,…

Batekereje guhuza imyambarire mu rusobe rw’imico ngo berekane uwa buri gihugu, ibi bavuga ko babiteguriye gushimangira ubucuti hagati y’abanyamahanga n’abahinde biga  muri iyi Leta n’abandi bazaba baje kwihera ijisho.

Dj Danny avuga ko nyuma y’ibitaramo bibiri bihuza ibihangange by’abavanga imiziki  byabaye umwaka ushize akaba ariwe munyafrica witwaye neza ngo azongera abagaragarize ndetse anabakumbuze Africa muri rusange muri iyi gahunda yateguwe.

Danny avuga ko ubu muzika nyarwanda ikunzwe ku rwego rutangaje ngo aho biga usanga n’Abahinde baba baririmba zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda.

Iki gitaramo kizaba mu rwego rw’umuco, ubusabane, no gushimangira ubucuti hagati y’Abanyafrica n’Abahinde biga muri Tamil Nadu.

DJ Danny ugira uruhare mu gukundisha no kumenyekanisha muzika nyarwanda mu Buhinde
DJ Danny ugira uruhare mu gukundisha no kumenyekanisha muzika nyarwanda mu Buhinde

valentines day web

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aba byarabayobeye ahubwo kdi Monday bafite exam Danny Ngo Indians bumva rdans songs nukuntu batwaga Koko

  • Ark babanje bakiga ko arbyo byabazanye ubu bzararaijoro ababyeyi babatumye kwiyerekana cg kwiga ahaaaa nzaba mbarirwa

Comments are closed.

en_USEnglish